Padiri w’umuraperi yasohoye indirimbo y’urukundo ‘I loved you’
Padiri umenyerewe mu njyana ya Rap, Uwimana Jean François, yashyize hanze indirimbo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanga mu gukora indirimbo wamamaye mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Mastola.

Padiri avuga ko ari indirimbo ikozwe mu buryo bw’iz’inyamerika, iri mu mujyo w’indirimbo za Chris Brown ndetse na Pop ya Michael Jackson.
Ntibimenyerewe ko umupadiri aririmba urukundo rusanzwe ubundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuko n’ubundi batemererwa gushaka no gukundana byeruye, ariko avuga ko atari we ubwe wivugaga ahubwo yabikuye mu nkuru yumvise.
Yagize ati “Impumeko nayikuye mu nkuru yabaye nzi, aho umuntu akunda undi ariko uwo akunda akaba amuryarya atanamwifuriza ibyiza, akavuga ko Imana yo ikunda abakunda bagenzi babo. Muri iyo ndirimbo kandi mvuga ko hari n’igihe umuntu ashaka kukugambanira wenda atanakurusha imbaraga”.

Padiri Uwimana avuga ko iyo ndirimbo n’ubwo ari iy’urukundo ariko ko harimo inyigisho ku bakiristu, ko abantu bakwiye kugira umutima ukunda mu buryo bwimazeyo nta gucengana kuko bibabaza umutima.
Yagize ati “Hari ubwo ubabara umutima ukaba wanakwihorera k’uwaguhemukiye, singombwa kugirirwa nabi ngo na we ubikore gusa uhemuka ntakibwire ko ari uko afite imbaraga kukurusha, ahubwo ujye uba umukristu nyawe umubabarire”.
Uwo mupadiri ashimira Producer Mastola wazanye igitekerezo bagafatanya kuyigira indirimbo igezweho, akaba yizera ko abazayumva izabaryohera n’ubwo ifite injyana zisobetse.

Padiri Uwimana Jean François ubu abarizwa mu Budage, ni umupadiri wamamaye mu kuririmba no kubyina Rap, ibintu yemeza ko yakoze ngo afashe abibona mu njyana zose gusingiza Imana, buri umwe mu njyana imunyura, akaba kandi n’ubu akora imirimo ye ya gipadiri irimo gusoma misa n’ibindi.
Reba indirimbo nshya ya Padiri Jean François Uwimana - Love-d you
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Urukundo rw’Imana two rurimo kuko ntiwaba urufite ngo uryarye mugenzi wawe. Nta kiza nko gutanga ubutumwa uko Imana yabiguhaye, ni nayo itanga impano zitandukanye ubundi ufite amatwi yo kumva akuremo ib
congz padre
yewe mbuze icyo ndenzaho pe. uranyemeje
yewe mbuze icyo ndenzaho pe. uranyemeje
nanjye ndavivuye kabisa. padiri international. ibi nibyo bita kwemeza abapipo
nka Ngenzi nemeje ko uyu mupadiri ari akaga kabisa
sha padiri abazungu baramuntwaye. nari nziko nzagira icyo mwisabira
Abe wacu jya mbere indirimbo zawe turazikunda kandi tuzikundisha nabandi courage cne natwe iwacu mu Rwanda ku mubuga turagushyigikiye
really wonderful.
is this man for real from Rwanda or somewhere else? i checked the song he doesnt speak like rwandan. who know him better can tell me plz.
Mfite ubwoba ko Padiri azashukwa n’izi nkumi z’abakobwa.Erega nta muntu utashukwa n’umubiri we.It is na tural.Ariko nubwo bimeze gutyo,umukristu nyakuli yirinda gukora ibyo imana itubuza.Aba atandukanye n’abandi bantu.Gusa Yezu yerekanye ko abakristu nyakuli ari bacye cyane.Abo nibo bazaba mu bwami bw’imana.Tujye duharanira kuba muli abo bacye.
Uyu nguyu IKANZU arayijugunye aho bukera.Urabona ko abyumva kimwe n’izi nkumi.Reports nyinshi zerekana ko abapadiri baryamana n’abagore cyangwa abana ari ibihumbi n’ibihumbi.
nanjye ndemeye kabisa this is on another level keep it up musaza
Sha noneho padiri araduhaye kabisaaaa
Francois indirimbo yawe ifite injyana nziza pe,gusa uzahimbe nizamamaza urukundo rw’Imana.
Izaba ukoze. Imana igukomeze.