Ni iki cyihishe mu guterana amagambo hagati y’abanyamakuru Phil Peter na Yago?

Nyuma y’aho Umuyoboro wa Televiziyo yakoreraga kuri YouTube y’umunyamakuru yitwa Yago TV isibiwe kuri murandasi, bikaba bivugwa ko yashinjwaga n’ubuyobozi bwa YouTube gusakaza amashusho y’urukozasoni, umunyamakuru Yago ndetse n’abandi basesenguzi bashyize mu majwi bamwe mu bantu baba mu by’imyidagaduro ko bashobora kuba baramugambaniye kubera ishyari.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo umunyamakuru Phil Peter yandikaga amagambo akomeye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hari uwamushinje kuba mu batumye uwo muyoboro wa YouTube uhagarikwa.

Phil Peter yagize ati “Muvandimwe Yago nagira ngo ngusabe ubwize ukuri Abanyarwanda bareke kubateranya n’abandi, Channel yawe iriho ntiyasibwe ahubwo wahishe content (ibyari biyiriho) ku bushake bwawe, impamvu zishobora kuba zarabiteye ni uko ushobora kuba warishe amategeko YouTube igenderaho, ..., wahishe content ngo utongera kwihanangirizwa, TV yawe igafungwa burundu”.

Phil Peter yakomeje asaba Yago ko yashyira hanze ukuri, akabwiza Abanyarwanda ukuri ku bari inyuma yo kumugambanira, cyane ko YouTube yohereza Email isobanura byose birimo abatanze amakuru n’icyo bavuze kandi ko hari benshi bakomeje gutuka Phil Peter bamuhora ubusa.

Yago na we yahise asubiza Phil Peter ndetse ahita amushinja ku mugaragaro nk’umwe mu b’imbere bari ku isonga ry’isibwa rya YouTube channel ye.
Yagize ati “Wowe(Phil Peter) noneho reka nkwerurire wangenzeho kuva kera n’ubwo buryarya bwawe abantu barabuzi, wirirwa untumaho abantu, ibyo uvuga byose kuri jye bingeraho kandi nk’uko abenshi bamaze kukumenya ubu noneho urigaragaje neza byeruye kandi urakoze gutuma rubanda bakumenya”.

Yago TV ni imwe mu miyoboro y’amashusho ikorera kuri Internet yari ikunzwe inarebwa n’abantu benshi bamwe mu bakunzi bayo bakaba barababajwe n’uburyo yasibwe ndetse bakavuga ko byagizwemo uruhare n’abanyeshyari bashaka kwiharira isoko ry’imyidagaduro kuri murandasi.

Umuriro w’umwuka mubi ukaba ukomeje kwaka hagati y’abo banyamakuru, bikaba ndetse bivugwa ko bisanzwe ko cyane cyane abahanzi bakunda kugambanirana buri wese yifuza kuba ari we uvugwa.

Icyakora hari abandi bavuze ko guterana amagambo ari bumwe mu buryo abantu bajya bakoresha bashaka gukomeza kuvugwa cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MURGAHO NDABAKUNDA TURIKUMWE

UWIHOREYE yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Phil Peter aramaze, icyo nabonye n’uko Yago TV na Nyirayo nta bunyamwuga nk’ubwa Isimbi TV ya Sabin kabisa.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka