Ubukwe bwa Miss Bahati Grace n’umuhungu wa Fatikaramu bwashyushye

Ubukwe bwa Miss Rwanda 2009 Bahati Grace na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye akina mu ikipe ya Rayon Sports, bwatangiye gushyuha, dore ko bwanahagurukije Miss Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

Aba bakobwa babaye ba Miss berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye muri ubu bukwe.

Ibi birori biba muri izi mpera z’icyumweru birashimangira urukundo rw’aba bombi bamaze imyaka itatu bakundana nk’uko Miss Bahati yabitangaje.

Miss Bahati amaze iminsi ashyira amafoto agaragaza umunyenga w’urukundo amazemo iminsi na Murekezi Pacifique ndetse mu minsi ishize abakobwa batandukanye bakaba baramukoreye ibirori byo kwitegura gukora ubukwe bizwi nka ‘bridal shower’.

Miss Bahati aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower
Miss Bahati aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower

Miss Bahati ni umwe mu ba miss bavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yatwaraga inda agifite ikamba rya Miss Rwanda akaza kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo waje no kumureka, Miss Bahati ntiyacitse intege akomeza kwirwanaho muri Amerika kugeza akundanye na Murekezi bagiye kwibanira.

Ubu bukwe buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa, bikaba bivugwa ko ari na ho bahuriye bwa mbere bateratana.

Biravugwa ko abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda imyiteguro bayigeze kure bitegura kuzasusurutsa ubu bukwe, ku isonga hakazaba hari umuhanzi The Ben ndetse na Meddy.

Meddy n'umugore we bitezweho gutaha ubukwe bwa Miss Bahati na we uherutse kubatahira ubukwe
Meddy n’umugore we bitezweho gutaha ubukwe bwa Miss Bahati na we uherutse kubatahira ubukwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka