Padiri w’umuraperi w’umunyarwanda akomeje kunguka abafana benshi mu Budage
Ibinyamakuru birenze umunani bimaze kwandika kuri iyo nkuru ngo: umupadiri w’umunyarwanda wiga kuri Université ya Erfurt arakora ivugabutumwa ritari rimenyerewe muri kiliziya.
Ni nyuma y’aho akoze indirimbo ebyiri agashyiramo Abadage biga hamwe. Izo ndirimbo ni ‘Igitangaza’ na ‘Love-d you’ bikaba biri kugaragara ko akomeje gutangaza benshi nk’uko bigaragazwa n’umubare munini w’ibinyamakuru bimaze kumwandikaho.
Mu biganiro agirana n’abanyamakuru, padiri Jean François Uwimana avuga ko abenshi bamubaza uko igitekerezo cyo gukora umuziki mu buryo awukoramo cyaje.
Mu kubasubiza agira ati “Jye ariko iwacu bazi ko ndapa. Numvise urubyiruko ruvuga ko rukeneye umuziki utuma banyeganyega kurushaho kuko batakomeza kuririmba mu njyana ya ‘Tubabarire Nyagasani’ nyuma ya misa ngo basinzira, ubwo rero mfata imiririmbire (style) itandukanye nshyiramo amagambo y’iyobokamana ni uko byatangiye”.
Indirimbo ziri kugarukwaho cyane ni ‘Love-d you’ akoze vuba aha na ‘Araturinda’ yakoze mbere y’uko yerekeza mu Budage. Izo nkuru zigaragaza uburyo amaze kwandika izina muri kiriya gihugu mu buryo bw’ivugabutumwa batari bamenyereye, aho usanga kuva ahitwa Thueringen aho yiga kugera i Berlin mu murwa mukuru w’u Budage inkuru bagarukaho ari umupadiri w’umuraperi ukomoka i Rwanda.
Reba indirimbo ya Padiri Jean François Uwimana - Love-d you
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
turamwemera rwose ni akomereze aho
yoo binteye kukwibuka i Muhororo ngo baramutasha
Padiri ni umusaza kabisa azi ibintu congz to All rwandans
padiri turamwemera yatwigishije umuziki ni umuhanga kabisa
Nanjye padri ndamwemera kabisa. None umva yanditse amateka n abadage bemeye umwana w umunyarwanda man. Komereza aho musaza!
Nanjye padri ndamwemera kabisa. None umva yanditse amateka n abadage bemeye umwana w umunyarwanda man. Komereza aho musaza!
Umva Padiri rwose ndamwemera bihambaye. Icya1.akomeje ivugabutumwa. Icy2.ahinduye kd azanye agashya kuburyo injyana ye ikurikirwa nabenshi bityo message ye ikarushaho gutambuka.Icya3 ntiyavuye mukuri kwe kd ntiyifunga muri conservation cyane ahubwo ajyanye nigihe kd ntacyo yangije. Icya5 akoze amateka atinyuye quelques uns qui pourraient hesiter...donc yerekanye ko iyobokamana abantu bagize inzu yimbohe ataribyo ahubwo harubwisanzure no kwirekura biruseho gutanga amahoro nubutumwa kuri bose atibagiwe nurubyiruko dore ko ruyikunda iyo njyana kubi . Imana yiRwanda imukomeze ndamukunda cyane
Komeza ujye mbere ntore ya Rurema
Uyu padiri uhorana n’aba bakobwa se,ntabwo bamugusha mu mutego,akamera nka bakuru benshi bashinja ubushurashuzi???
ibintu ni danger aha ho
turamwemera n abazungu nabemeze umusaza