Abategura igitaramo cya Koffi Olomide utaravuzweho rumwe bemeje ko kizaba

Nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zikomeje gusaba ko umuhanzi Koffi Olomide atakorera igitaramo mu Rwanda, ndetse bamwe bakaba baratangaje ko bashobora no gukora imyigaragambyo mu gihe iki gitaramo kitahagarikwa, abategura icyo gitaramo bagize icyo babivugaho.

Koffi Olomide
Koffi Olomide

Abategura iki gitaramo bamaze gusohora itangazo bavuga ko nta gisibya iki gitaramo kizaba uko cyateganyijwe kikaba kizaba tariki ya 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Muri iri tangazo Intore Entertainment bategura iki gitaramo bagize bati “Ntabwo twebwe dufite ubushobozi cyangwa ntituri mu mwanya wo kuvuga ku myitwarire cyangwa ku birego by’ibyaha bishinjwa umuntu, ibyo byaharirwa inzego zibishinzwe cyangwa se ubutabera”.

Bakomeza abagira bati “ku ruhande rwacu tuvuganira kandi tugashyigikira uburinganire n’ubwubahane cyane ku gitsina gore. Twubaha kandi ibitekerezo n’uburenganzira bw’ababona ukundi umuhanzi”.

Aha ni ho abateguye igitaramo bahera bavuga ko mu rwego rwo kubaha abafana bagaragaje inyota yo kureba kiriya gitaramo, igitaramo kizaba kandi kiba mu mutekano n’umucyo usesuye.

Umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko ukunze kwiyita Le Grand Mopao amaze iminsi avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenga ko azaza gutaramira mu Rwanda nyamara avugwaho guhohotera abagore.
Iki gitaramo kizaririmbamo n’abandi bahanzi nka King James na Yvan Buravan n’umuhanzi uzamutse vuba witwa Chris Hat.

Abakunda umuziki benshi kandi bashimishijwe no kuba King James agiye kongera kugaragara k’urubyiniro, nyuma yo kumara imyaka nta gitaramo ategurira abafana be.

Kuri uwo munsi kandi w’itariki 4 Ukuboza 2021, Umunyamuziki wo muri Nigeria Ric Hassani na we azaba afite igitaramo muri ‘Kigali Convention Centre’.

Koffi Olomide azwi cyane mu ndirimbo nka ’Selfie’, ’Effrakata’, ’Dossier du Jour’ n’izindi, akazaba aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri uhereye mu 2016.

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ubu yatangije kugurishwa nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura icyo gitaramo, harimo itike isanzwe igura 10.000 Frw, igura 30.000Frw ya VIP, 50.000Frw kuri VVIP ndetse na 500.000 FRW ku meza y’abantu batandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka