Platini yiseguye ku banenze ko yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa ‘Somaho’ igasohoka Jay Polly akimara kwitaba Imana, abantu batandukanye banenze bikomeye umuhanzi Platini bamushinja gushinyagura no gushaka gukoresha urupfu rwa Jay Polly mu kuzamura izina.

Platini yari ategereje ko Jay Polly ava muri gereza bagakora amashusho y'indirimbo bise ‘Somaho'
Platini yari ategereje ko Jay Polly ava muri gereza bagakora amashusho y’indirimbo bise ‘Somaho’

Bamwe mu bamunenze bavuze ko atari igihe cyiza cyo gusohora indirimbo yakoranye na Jay Polly mu gihe abantu bakiri mu marira byongeye igasohoka yamamaza inzoga kandi bivugwa ko ari na yo yazize.

Umwe yagize ati "Biteye agahinda ku muhanzi nka Platini utinyuka gushinyagura mu bihe nk’ibi, agatinyuka agasohora indirimbo ngo arye Hit yisunze urupfu rwa mugenzi we Jay, biranavugwa ko atanagiye kumushyingura ibi si byo rwose".

Nyuma yo gukuraho iyo ndirimbo kuri YouTube, umuhanzi Platini abicishije mu kiganiro yatanze ku Isimbi TV yasabye imbabazi avuga ko Jay Polly yari inshuti ye magara ku buryo adashobora kumushinyagurira.

Yagize ati "Ntabwo byabaho ko nshinyagurira inshuti yanjye, mumbabarire ntabwo nari ngamije kurya Hit, abantutse cyane ni uko bari bababaye, sinzi uko byaducitse gusa I’m very sorry".

Platini yavuze ko Jay Polly yari inshuti ye magara kandi ko bari bamaranye igihe ndetse indirimbo Somaho yamamazaga inzoga bari bategereje ko ava muri gereza ngo bakore amashusho.

Akaba yavuze ko akomeje gushengurwa n’urupfu rw’umuhanzi nka Jay Polly wari ukunzwe na benshi kandi akagenda akiri muto agifite byinshi yari atarakora.

Indirimbo ‘Somaho’ n’ubwo hari abanenze igihe yasohokeye, hari abandi benshi bagaragaje ko bayikunze ikimara gusohoka, ikaba yiyongereye ku zindi aba bahanzi bagiye bakorana harimo nk’iyitwa ‘Mumutashye’ na yo yakunzwe n’abatari bake.

Umva indirimbo ‘Somaho’ ya Platini P na Jay Polly

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIZEREKO IMFURA NUBUHETA BAZAGIRA ICYO BABANAHO KANDI IYO VIDEO UMUKOBWA WIMFURA ARAHARI NGEWE UBU MFITE IFOTO YE NEMERA KO NAWE AZARIRIMBA AKAMAMARA NKASE TUZAMUKUNDA KANDI NAWE TUZAMUFANA NAHO PLATIN URU RUBANZA NIWE UGOMBA GUHINDURA IBIMUVUGWAHO SAWA RIP Kabaka

RUTI yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka