Umunyarwenya Kamaro agiye gusohora indirimbo yise ‘Ocean’

Umunyarwenya Kamaro umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, agiye gusohora indirimbo yise Ocean.

Kamaro wamamaye mu ndirimbo Mbaya, agiye gusohora indirimbo Ocean
Kamaro wamamaye mu ndirimbo Mbaya, agiye gusohora indirimbo Ocean

Muri iyo ndirimbo uwo muhanzi aba avuga uburyo ari wenyine uzi gukoresha ingashya n’ubwato ndetse n’inshuti zikabimukundira akazizengurutsa aho zishaka.

Agira ati “Nijye Nigga ya mbere ikoza ingashya muri Ocean, nkozamo ukagira ngo ndimo kwirobera ntinya amazi kuko iteka ntwara nambaye ijile na bagenzi banjye biragoye kugira ngo bashire. Mba mfite commande ninjiye Taillande nibwo ngarutse Islande mpura n’abambuzi bari baje bifunze nk’abaranguzi, mu byo nibwe harimo na Pabuzi”.

Iyi ni indirimbo izasohoka iri kumwe n’amashusho yayo ikaba yarakozwe n’umuhanga mu gukora indirimbo, Sano Patrick uzwi nka Sano Panda.

Umwe mu bumvise iyi ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko bitangaje kuba abaririmbyi b’iki gihe basigaye baririmba ibintu bitumvikana, akenshi wumva biganisha ku busambanyi.

Yagize ati “Ariko se urubyiruko rw’ubu rwabuze inganzo ku buryo usanga bashishikajwe no kwandika ibintu bijya kumera nk’ubusambanyi?”

Iyi ndirimbo bayigereranya n’izindi zasohotse nka Ntiza, Amabiya, Ikinyafu, igare n’izindi, zigora guhita wumva ibisobanuro byazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka