Mozambique: Umunyarwanda Révocat Karemangingo yishwe arashwe

Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Umunyarwanda Révocat Karemangingo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nzeri 2021 ageze hafi y’aho atuye mu murwa mukuru Maputo.

Révocat Karemangingo
Révocat Karemangingo

Karemangingo yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi muri icyo gihugu, akaba yishwe n’abantu batahise bamenyekana.

Abo bantu ngo bari mu modoka ebyiri baramwitambika imbere n’inyuma mu gihe na we yari mu modoka ye yenda kugera aho yari atuye mu mujyi wa Maputo aho bita Liberdade.

Ukuriye ishyirahamwe ry’impunzi muri kiriya gihugu Cleophas Habiyaremye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yishwe n’abantu bari bamwiteguye kandi babipanze.

Yagize ati "Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe, bamurashe amasasu atandatu."

Bivugwa ko no mu mwaka wa 2016 uyu mugabo bashatse kumwica ariko akarusimbuka nyuma y’uko imodoka yari asanzwe atwara atari yo yatashyemo bamubura gutyo.

Polisi ya Mozambique nta cyo yahise itangaza kuri ubu bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka