Ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu karere ka Ngororero ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu kwerekana udushya abanyeshuri babo bakora babikuye mu masomo biga.
Imiryango irenga 100 yo mu murenge wa Nyarugunga y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’abaturage baturanye na bo batishoboye bahawe ivomo ry’amazi meza baruhurwa ibirometero byinshi bakoraga bajya gushaka amazi yo mu gishanga.
Minisitiri ushinzwe iterambere ry’Umurango n’Uburinganire (MIGEPROF), Nyirasafari Esperence asanga ari ubugwari kuba umugabo yahunga ibibazo by’umuryango akigira mu kabari cyangwa akibera mu kazi kandi umuryango umukeneye.
Umuhanzi Uwayezu Thierry utuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Mbabarira”, igamije gukangurira abagabo gucika ku muco wo guca inyuma abo bashakanye.
Ikigo cy’ivunjisha n’ihererekanya ry’amafaranga UAE Exchange cyashyizeho ishami ryihariye rizajya rikorwamo n’abagore gusa, aho bazajya bakora ibijyanye no kwakira ababagana ndetse no gutanga serivisi zose za UAE Exchange.
Abarimu bane bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali bagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu rugendoshuri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ndikubwimana Augustin wari umupadiri muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe imyaka ibiri, ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi.
Benshi bamumenyereye mu itangazamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga amakuru ndetse anakora ibiganiro bifasha abantu gususuruka.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yise “Amateka ni ayacu”, umuhanzi Semukanya Aimable uzwi ku mazina ya Sema Jackson atangaza ko abahanzi bakomeye bakwiye kugira umukoro wo kutibanda gusa ku rukundo, ahubwo bakwiye gutekereza n’ibindi byubaka sosiyete.
Abayobozi b’Umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, baritegura kwerekeza mu Bwongereza kwakira igihembo bagenewe.
Umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, aranenga abayobozi basuzugura ubushobozi bw’abo bayobora, aho bibwira ko hari zimwe muri gahunda zibagenewe badashobora kugishwaho inama ngo kuko zirenze imyumvire yabo.
Abanyamuryango 10 ba Sacco Dukire Ndego yo mu karere ka Kayonza bari mu rubanza baregamo uwahoze ari umucungamari n’uwari ushinzwe inguzanyo muri icyo kigo.
Orchestre Salus Music Band igizwe n’abanyeshuri bakirangiza kaminuza y’u Rwanda, ije kumara inyota abakunzi b’umuziki w’umwimerere, kuko bemeza ko ugenda ukendera.
Abahanzikazi bagize itsinda rya Charly&Nina bongeye gutangaza ko batazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018, amarushanwa banze kwitabira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Abasore bagize itsinda rya Dream Boys bakomeje kwinubira ko igihe cyo kurongora cyabagereyeho, nyamara bakaba barahebye abo bazabana na bo.
Uwahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha akaba yarabaye n’umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, yamuritse igitabo yise "Qui Manipule qui " kivuga uko urubanza rwagenze, nyuma y’uko hari benshi bahoraga babimubaza ndetse bamwe bakabivugana uburakari bavuga ko rwabayemo uburiganya no gutekinika.
Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema nyafurika rigiye kubera mu Rwanda guhera tariki ya 25 Werurwe 2018.
Iradukunda Liliane niwe watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018.
Irushanwa rimaze iminsi rizenguruka intara zose mu kubyinira mu mihanda, rirasorezwa mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018.
Nyuma yo kubona imashini kabuhariwe zigezweho mu gupima indwara zitandukanye, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ibizamini byose by’indwara ubu bishobora gupimirwa mu Rwanda.
Umwe mu bahanzi bamaze kwandika izina muri Amerika akaba ari n’Umunyarwandakazi ubayo, Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi, arataramira abaturarwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare muri Marritott Hotel.
Abagize Kaami arts bari gusaba ubufasha ngo bashinge ikigo kidasanzwe mu Rwanda kizajya gifasha abana kwiga no kwagura impano zabo.
Jose Chameleon umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy’u Bugande yatunguye abakunzi be muri Kigali, ubwo yabaririmbiraga abasanze i Remera ahazwi nko kwa Jules.
Polisi y’igihugu yatangaje ko amande acibwa ku makosa akorerwa mu muhanda ashobora kwikuba inshuro icumi mu gihe byagaragara ko amakosa atagabanuka mu muhanda kandi agateza impanuka.
Bamwe mu bahoze babyina imbyino zigezweho (Dance Modernes), baravuga ko izi mbyino ziri kugana mu marembere, bakavuga ko biyemeje kurushaho kuzimakaza mu rubyiruko, kugira ngo mu Rwanda hazanaboneke kabuhariwe muri izi mbyino.
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi mu buhanzi nka Sekaganda, cyangwa Seburikoko yemeza ko agira udukoryo yihariye iyo atereta inkumi ku buryo idashobora kubyitiranya no gutera urwenya.
Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority, cyari cyihaye intego yo kwinjiza amafaranga asaga miriyari 572 mu mezi atandatu ashize, cyamaze kwinjiza asaga miriyari 582.
Iserukiramuco ryo kwerekana impano zishingiye ku bukiristu rikerekana imico itandukanye yo ku isi, rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya gatatu mu Rwanda.
Padiri Mudahinyuka Charles wari umwe mu bahanzi bakomeye wamamaye mu ndirimbo yakunzwe cyane “U Rwanda rw’ejo” kuri uyu wa gatanu yitabye Imana azize uburwayi.