Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka gitangaza ko mu mwaka utaha inyandiko z’ibyangombwa by’ubutaka zizatangira kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya kubika amakuru akenewe ku butaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage.
Abarinzi b’Igihango bari bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngoma, barasaba urubyiruko gukurana umuco wo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari bwo baziraga igihugu cyiza.
Urwego rwa DASSO mu karere ka Ruhango rurasaba bamwe mu bakora umwuga wo gucunga umutekano bitwara nabi guhinduka, bakitabira ibikorwa byubaka igihugu kugira ngo bakomeze biyubakire icyizere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abayobozi b’ibitaro by’uturere, ibitaro by’Intara n’Ibitaro bikuru byose gutegura amatsinda y’abazaba bashinzwe gukingira icyorezo cya COVID-19.
Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Mbuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bashimira kuba Leta yarabageneye ingobyi y’ababyeyi bakaba batazongera kujya babyarira mu nzira cyangwa ngo babe bahura n’ikibazo cyo gupfa babyara kuko igiye kujya ibafasha kugerera ku gihe ku bitaro bikuru.
Abanyambanga Nshingwabikorwa batandatu bagomba kuyobora imirenge itandatu yari imaze amezi 10 itagira abayobozi mu Karere ka Muhanga bamaze gushyirwa mu myanya, ariko haracyari utugari dusaga 30 tudafite abayobozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.
Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baratangaza ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali abifuza gukora ingendo za ngombwa kubera gutungurwa n’iyo gahunda bafashwa kugera aho bifuza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iherutse gutangaza ko abaturage bafite ibirarane by’igihe kirekire by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora kuyisonerwa nyuma yo gusanga hari abafite ibirarane badashobora kwishyura.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bari banze kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere batangiye kuva ku izima basubiza abana ku ishuri.
Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kiratangaza ko bitarenze itariki ya 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n’Inama Njyanama z’uturere turimo iyo mijyi.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga cyarangije kwemezwa ubu hakaba hategerejwe ko ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigisohora.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bahawe inka muri gahunda ya Girinka baratangaza ko biteje imbere ku buryo hari abageze ku rwego rwo gutanga imirimo mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abaturage bafite ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubuhinzi hafi mu turere duhana imbibi na Muhanga bakomeza kubikora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko amande ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yashyizwe hagati ya 1000frw kugera ku bihumbi 400frw.
Umwaka wa 2020 wari witezweho guhindura byinshi mu mpande zose z’ishoramari ry’u Rwanda n’ubucuruzi wihindurije mu gihe gito cyane kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugeza magingo aya haracyari abacuruzi batarafungura imiryango.
Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwahagurukiye gukurikirana ibyerekeranye n’umutekano.
Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’Igihugu buri kuzamuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubukungu n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukura mu bukene abaturage bo mu muhora wa Kaduha-Gitwe, Leta izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa.
Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zafashe abantu 111 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abari bambaye nabi agapfukamunwa, abasuhuzanya, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi no kujya mu tubari.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko amafaranga Leta yemeye guha amakompanyi atwara abantu mu modoka rusange yunganira igiciro cy’urugendo azatangira kubageraho mu cyumweru gitaha.
Ishyirahamwe ryo gutwara abantu n’ibintu (RFTC) rirasaba abatwara abagenzi kwihangana bagakora batongeza ibiciro kandi bagatwara abantu mu gihe Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutarashyiraho ibiciro bishya by’ingendo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko imibare y’abandura COVID-19 nikomeza kwiyongera bizateza igihombo ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga.