Abanyarwanda barakangurirwa gushyira hamwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi – NURC

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irasaba Abanyarwanda gushyira hamwe mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayisaba Fidele asaba Abanyarwanda gufatana mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ndayisaba Fidele asaba Abanyarwanda gufatana mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba, avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bagira umwanya wo kongera kwibuka ibihe by’amage bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka ari ngombwa kugira ngo baharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Amwe mu mahame y’Ubumwe n’Ubwiyunge azibandwaho mu kwibuka harimo ihame ryo Kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Fidèle Ndayisaba avuga ko Abanyarwanda n’inshuti zabo, izizi u Rwanda, basabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibijyanye nayo hirindwa amagambo apfobya n’amagambo asesereza abarokotse Jenoside kuko ijambo rirema ku buryo iyo rikoreshejwe neza rifasha mu gihe iyo rikoreshejwe nabi risenya. “Ntawe ukwiriye guhirahira yongera kudusubiza mu kibi, nta kintu cyatuma Abanyarwanda bongera gusubira inyuma, reka Abanyarwanda twubakire ku kuri kugira ngo kutubere imibereho yacu n’abana bacu”.

Avuga ko n’ubwo kwibuka ku nshuro ya 27 bibaye mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19 abantu bakwiriye gutegura imitima ngo bibuke, hirindwa ko bagwa mu byaha bihanwa n’amategeko igihe hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Kimwe mu biranga ubumwe ni ugufatanya, kubahana, koroherana, gufatana mu mugongo ni ngombwa. Ibyo bisaba ko twinjira muri icyo gihe kidasanzwe twiteguye neza kuko ari igihe gikora ku mitima y’abantu”.

Kwibuka ni igihe cyo guha agaciro abishwe muri Jenoside bakambuwe

Abanyarwanda barasabwa gushyigikirana no gufatanya mu kwibuka kugira ngo inzirakarengane zishwe muri Jenoside zunamirwe, kuko bishwe badashobora gushyingurwa, ariko igihe cy’icyunamo no kwibuka kikaba ari umwanya wo gufatanyiriza hamwe guha agaciro abishwe muri Jenoside.

Mu kwibuka, ababyiruka bahamenyera akaga umuryango nyarwanda wahuye nako mu mateka ya vuba, kwitabira ibikorwa byo kwibuka akaba ari bumwe mu buryo bwo kurwanya Jenoside kuko kuva Jenoside yakorewe Abayahudi ikorwa mu myaka ya 1940, yongeye kuba nyuma y’imyaka itari myinshi mu Rwanda mu 1994.

Avuga ko ibyo byagaragaje ko isi n’abayituye bari bibagiwe ko biyemeje ko Jenoside itazongera kubaho, Umunyarwanda uzi ayo masomo rero we akaba akwiye kureka gupfobya Jenoside ahubwo agashyigikira ibikorwa byo Kwibuka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Imbuga nkoranyambaga zikwiye kwifashishwa mu Kwibuka ariko bidakomeretsa Abarokotse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC ati “Uretse no guhana abantu turanababurira tubasaba kwirinda ibyabagiraho ingaruka ziteganywa n’amategeko, tureke kurangazwa n’abagifite imigambi mibisha, twe kubatiza umurindi, tureke guhererekanya ibidafite akamaro kuri izo mbuga nkoranyambaga kuko ni ko kubitiza umurindi”.

Yongeraho ati “Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwaduhaye icyizere cy’uko Abanyarwanda dufite umurage mwiza wo gutsinda Jenoside kandi tuzi ko Jenoside yica, isenya umubiri n’ibikorwa. Ntidukwiriye guhirahira twongera guha umwanya ikintu cyamamaza Jenoside kuko ibyo byaba ari uguhakana ibindi bikaba ari ugupfobya”.

Yongeraho ko Abanyarwanda bafite umuti ukomeye wo gushyira imbere Ubunyarwanda kuko Jenoside yabaye kubera ko ikinyoma cyakuye ukuri kikimura Ubunyarwanda mu mitima yabo. Abanyarwanda bagomba kugarukira ukuri kuko ari ko komora ibikomere, bikabera buri wese ingabo imukingira kandi igakingira abana b’Abanyarwanda ntibazaheranwe n’ikibi.

Fideli Ndayisaba atangaza ko n’ubwo hari bimwe mu bikibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge hari n’intambwe nziza imaze guterwa mu myaka 27 Jenoside ihagaritswe.

Ati “Haracyagaragara abakirangwa n’ibikorwa n’imvugo bitanya abantu ndetse bigashyirwa hanze na bamwe badashaka ko Abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe n’ubwo atari benshi. Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwanya ikibi no kwirinda kurangazwa n’ibivugwa cyangwa ngo bibace intege kuko igitotsi ari igitotsi kandi kigomba kwigizwayo”.

Abafatanyabikorwa ba NURC biteguye gutanga umusanzu mu kwibuka ku nshuro ya 27

Umuryango wita ku isanamitima AMI (Association Modeste et Innocent), wibanda ahanini ku bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka za Jenoside ugaragaza ko ufite gahunda eshatu z’ingenzi uzibandaho mu gihe cyo kwibuka, harimo no guhuza abafungiye icyaha cya Jenoside yakorwe Abatutsi n’imiryango bahemukiye.

Umukozi wa AMI ushinzwe ibikorwa byayo mu baturage, Gilbert Kubwimana, avuga ko ibyo bikorwa bifite uruhare runini mu kwibuka hagamijwe gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge.

Agira ati “Muri gahunda dufite tuzahuza abafungiye icyaha cya Jenoside n’abo bahemukiye, tuzakoresha uburyo bwo gusoma amabaruwa abafunze banditse basaba imbabazi kuko batemerewe gusohoka kubera icyorezo cya Covid-19”.

Yongeraho ko hari na gahunda z’ibiganiro bizahabwa imiryango y’abarokotse Jenoside n’imiryango y’abayikoze mu byiciro bitandukanye, kugira ngo harebwe intambwe bamaze gutera n’ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Mu gihe cyo kwibuka nyirizina, hakunze kugaragara ikibazo cy’ihungabana nk’imwe mu ngaruka zikunze kwibasira abacitse ku icumu rya Jenoside.

Kubaba hafi no kubegera ni kimwe mu byo umuryango CBS Rwanda bazitaho ubu bakaba baramaze guhugura abantu 600 mu Mirenge itandukanye bazatanga ubufasha igihe hagaragaye uwahungabanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CBS Rwanda, Madamu Nzaramba Lucie, avuga ko uwo ari we wese ashobora gufasha umuntu wahungabanye, amwegera kandi bagakorana ibikorwa bituma atitekerezaho cyane.

Agira ati “Mushobora gukorana siporo, kuririmba indirimbo akunda, igihe ubonye umuntu adashaka kurya, adasabana kandi asanzwe aganira, icyo gihe ugomba kumenya ko yasubijweyo, aba akeneye kwitabwaho byaba ngombwa ugahamagara abo twahuguriye gufasha abahungabanye”.

Abanyarwanda bayobowe neza kandi bahagaze neza mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge

Bwana Ndayisaba Fidèle, avuga ko Abanyarwanda bahagaze neza kandi bayobowe neza mu rugendo rw’Ubumwe n’ubwiyunge kuko ubundi akaga k’amacakubiri kaje kubera kuyoborwa nabi, aho abantu binjijwemo urwango rukaza no kugeza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda rero bakaba ubu bafite imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, na we urahirira ko azashyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda kandi akaba ari we murinzi ukomeye w’ubumwe bwabo.

Abandi bayobozi nabo barahirira guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, bakabishyira mu ngiro kandi imiyoborere nk’iyo ni yo ituma ubushake bwo kwanga ivangura n’amacakubiri babigeraho.

Ati “Abakigaragara mu bikorwa by’amacakubiri ni bake n’ababikora bakigaragara ni uko hari ababyanga bakabarega bikagaragara. Abanyarwanda kandi bafite umuhate wo komorana ibikomere kandi birasaba kudatezuka kuko bakomerekejwe n’amateka bigasaba ko hari ibyo kwihanganira kugira ngo bakomeze gufatanya”.

Yongeraho ati “Ubushake bwa Politiki, mu Bayobozi, ukwihangana kw’Abanyarwanda gushaka no gukomeza umuhate wo kwihangana ni bimwe mu bituma urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge rukomeza”.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kandi isanga abafatanyabikorwa bayo bakwiriye gufasha Abanyarwanda kwitegura kwibuka mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NURC itangaza ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 27 mu Turere yabereye mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge kandi ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo umuryango nyarwanda uyoborwe neza kandi n’inzego bireba zikomeze guhana amakuru no kujya inama, buri wese mu nshingano ze ngo amahame akomeye mu rugendo rwo kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bafatanyirize hamwe kuyashyira mu bikorwa muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka