Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’Igihugu buri kuzamuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubukungu n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukura mu bukene abaturage bo mu muhora wa Kaduha-Gitwe, Leta izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa.
Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zafashe abantu 111 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abari bambaye nabi agapfukamunwa, abasuhuzanya, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi no kujya mu tubari.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko amafaranga Leta yemeye guha amakompanyi atwara abantu mu modoka rusange yunganira igiciro cy’urugendo azatangira kubageraho mu cyumweru gitaha.
Ishyirahamwe ryo gutwara abantu n’ibintu (RFTC) rirasaba abatwara abagenzi kwihangana bagakora batongeza ibiciro kandi bagatwara abantu mu gihe Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutarashyiraho ibiciro bishya by’ingendo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko imibare y’abandura COVID-19 nikomeza kwiyongera bizateza igihombo ku bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko ku ikubitiro Abanyarwanda 20% bafite ibyago byo kwandura COVID-19 ari bo bazakingirwa urukingo rukigera mu gihugu mu mezi atatu ari imbere.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kavumu na Sovu mu Karere ka Ngororero bari bafunzwe bamaze kurekurwa, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aratangaza ko hatangiye ubukangurambaga mu nzego z’ibanze n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba mu gice cy’Amayaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bari barengewe n’ikirombe kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 bakuwemo ari bazima, ariko hakaba hagiye gukurikiranwa ba nyir’ikirombe kuko cyari cyarahagaritswe bakarenga ku mabwiriza bakoherezamo abakozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abaturage bari gushaka kubyiganira kujya mu cyiciro cya nyuma cy’ubudehe cya D, ibyo ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’amarangamutima akomoka ku byiciro by’ubudehe byabanje.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko itangazamakuru ryitwaye neza mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu biganiro n’inkuru bijyanye no kwibuka.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Ibitaro bya Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bigaragaza ko abarwayi basaga ibihumbi 46 bavuwe indwara ziterwa n’umwanda mu mezi icumi abanza y’uyu mwaka, ni ukuvuga 53% by’abarwayi basaga ibihumbi 86 bakiriwe kuri ibyo bitaro kuva muri Mutarama 2020.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ku myaka mike Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda bivuze ko icyiza cyangwa ikibi kitagendera ku myaka kuko icyiza kiba cyiza aho kigeze hose mu gihe ikibi kiba kibi bitewe n’aho gihereye.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barifuza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 hongerwa ibikorwa remezo mu bice by’icyaro kugira ngo barusheho kuva mu bwigunge.
Abaturage bo mu Mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, baravuga ko bongeye kwegura ingobyi gakondo ngo bazifashishe mu kugeza abarwayi kwa muganga kubera iyangirika ry’imihanda ryatumye imbangukiragutabara zitakibona aho zica ngo zibafashe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko gukusanya amakuru akenewe mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorerwa mu masibo bityo bikazatuma buri muturage anogerwa n’icykiciro arimo.
Imiryango itandukanye irwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga iratangaza ko bimwe mu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridacika ari uguhishira amakuru ku barikoze n’abarikorewe kubera gutinya ingaruka zo kubivuga.
Ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango riratangaza ko gukingira inka indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley byatumye nta nka yongera kuramburura cyangwa kwicwa n’ubwo burwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid aratangaza ko gutabwa muri yombi kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye n’ibikorwa byo kwiyamamariza manda itaha yo kuyobora akarere.
Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Nsabinama Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi b’umutwe wa FLN, bwasabye ko dosiye y’aba bombi yahuzwa n’iya Paul Rusesabagina, ndetse n’abandi bantu 17.
Abaturage b’Uturere twa Kamonyi na Ruhango baratangaza ko kuza kwivuriza ku bitaro by’Intara bya Ruhango bibagora cyane kubera ko baca mu muhanda w’igitaka bikagora abarembye cyane badashobora kugenda kuri moto, kuko umuhanda ugera ku bitaro nta modoka zitwara abagenzi ziwukoramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse abaturage n’abashoramari bagatangira kugishyira mu bikorwa.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yagabiwe inka y’Igihango n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo kumushimira ko yagize neza akarokora umwana w’uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarushyira ku ibere atarabyara.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko kubakira amacumbi abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango bizareshaya abaganga n’inzobere kandi serivisi zihabwa abagana ibitaro zikarushaho kunoga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba abakora 50% mu masoko yo mu Ntara y’Amajyepfo kwihangana bagategereza ko inzego nkuru z’igihugu zifata umwanzuro ku cyifuzo cyabo cyo kugabanyirizwa imisoro ugereranyije n’iminsi bakora.