Abacururiza mu mujyi wa Muhanga baravuga ko kuba hari abashyiriweho inyuguti zibasaba gukora kuri 50%, ahandi ntizihashyirwe bagakora buri munsi ari akarengane kandi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akwiye kubahirizwa kuri bose.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Muhanga Habyarimana Daniel aratangaza ko abanyeshuri batakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku munsi wa mbere w’ibizamini kubera impamvu zitandukanye bemerewe kuza gukora ibikurikiyeho.
Abanyeshuri basaga 8,200 bo mu Karere ka Muhanga ni bo bakora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza. Abanyeshuri batatu muri bo barwaye COVID-19 ariko bakaba na bo batahejwe mu bizamini, kuko bashyiriweho uburyo bwo kubikora.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko virusi ya COVID-19 yihinduranyije izwi ku izina rya Delta yageze mu Rwanda kandi igira ubukana bwica vuba abantu bayanduye bafite ibindi bibazo by’uburwayi nk’uko bimaze kugaragara mu bipimo bigenda bifatwa mu Rwanda.
Abarwayi 304 ba COVID-19 ni bo bari kwitabwaho n’abaturanyi babo mu miryango aho barwariye, inzego z’ubuzima n’ubuyobozi na zo zigakurikirana uko bamerewe harebwa niba batava aho barwariye ngo babe bakwirakwiza ubwandu, no gufasha abakeneye ibyo kurya.
Umugabo wo mu Karere ka Ngororero witwa Baraturwango François utuye mu Murenge wa Ndaro arashakishwa nyuma yo gukubita ifuni mu mutwe umugore we amuziza ko yamutanze kugera mu rugo ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kwimurira abacuruzi b’imboga mu gice cyo hasi kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura imbogamizi abo bacuruzi bagaragazaga, zirimo kuba aho bashyizwe mu igorofa rya kane y’iryo soko hashyuha cyane.
Abaturage bo mudugudu wa Bisambu mu Murenge wa Ruhango baravuga ko barangwaga n’ingeso mbi zirimo n’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu bamaze guhinduka bumvira gahunda za Leta bagatangira kwiteza imbere, ari yo mpamvu batacyitwa abana b’inkware.
Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye n’abaturage n’umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere.
Muganga wiswe uw’Urupfu n’umubyeyi washoye abana be muri Jenoside, ni bamwe mu bakoraga akazi ko kuvura biyambuye ubunyamwuga bakoze Jenoside mu bitaro bakica abarwayi n’abakozi bagenzi babo.
Perezida wa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Mgr. John Rucyahana, aratangaza ko Kwibohora hagamijwe Kwigira bigomba kujyana no kurwanya ubunebwe, kongera ubukungu bw’igihugu, umutekano no guharanira agaciro k’igihugu.
Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye biragaragara ko hari intambwe y’iterambere ryagezweho by’umwihariko mu kuzamura umuturage akava ku rwego rwo hasi atera imbere.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarubaka n’abafatanyabikorwa bawo barishimira ko iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye biyujurije ikimenyetso cy’amateka y’abana b’abahungu biciwe ahitwa ku Gitega.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga n’abakoze Jenoside baratangaza ko bibohoye urwikekwe n’ubwoba baratinyuka barahura batangira gukora bagamije kwiteza imbere.
Abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro aho bari bagiye gucukura amabuye mu kirombe bivugwa ko cyari kimaze igihe gifunze.
Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, bwatumye hafatwa ingamba zirimo no kuba insengero n’udusoko duto duto tuzwi nka ‘Ndaburaye’, bifungwa igihe cy’ibyumweru bibiri.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bari bakennye cyane batujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, baratangaza ko batangiye kubona umusaruro mwiza ukomoka ku nka borojwe na Perezida Kagame muri gahunda ya ‘Gira inka Munyarwanda’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mezi abiri abaturage bose bazaba bamaze kwishyura 100% amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko bageragaza gukora ibikorwa bibateza imbere mu makoperative ariko bakabangamirwa no kwamamaza cyangwa gucuruza ibyo bakora kuko ababagana batazi amarenga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bugaragaza ko gahunda y’agaseke k’amahoro mu mashuri katumye abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakurana umuco wo gukundana, kubahana, gufashanya no gushyira imbere Ubunyarwanda.
Imibiri 1093 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Karere ka Muhanga yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena 2021 abantu benshi bava mu Mujyi wa Kigali bakiriwe kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo uwaba atahanye ubwandu bwa COVID-19 atanduza abo asanze.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango bagabiye uwari umusirikare mu ngabo za (RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, atangaza ko kongera umubare w’ibigo by’amashuri byigisha imyuga byagira uruhare mu kugabanya umubare w’urubyiruko rufatirwa mu buzererezi, kandi bikagabanya umubare w’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.
Ingimbi n’abangavu bigishijwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango bagize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, hifashishijwe guhinga imbuto ziribwa no gukora uturima tw’igikoni.
Komisiyo y’igihugu y’Ubwume n’Ubwiyunge (NURC) iratangaza ko ntawe ukwiye kwitwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yishore mu byaha byo kuyipfobya no kiyihakana.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abaturage gukomeza kwirinda indwara zishobora kwirindwa mu gihe hakomeje kongerwa imodoka zitwara abarwayi (Imbangukiragutabara).
Abaturage b’Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi barasaba ko ikigo nderabuzima bubakiwe cyashyirwamo abakozi bahagije n’ibikoresho kugira ngo babashe kubona serivisi nziza z’ubuvuzi kandi hafi.
Umunyarwanda, Irene Basil uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yiyemeje gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku mu Rwanda, nyuma y’uko byabaye ingume muri Amerika igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije abatuye icyo gihugu.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (BTD) yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko abagore bakiri bake mu kwitabira gutanga amaraso ugereranyije n’umubare w’abagabo.