Amayaga: Tariki 21 Mata, Abarundi baranzwe n’ubugome ndengakamere
Ku ya 21 Mata 1994 ni bwo Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe mu kibaya cya Nyamukumba, hakoreshejwe kurasa n’imbunda z’abajandarume, interahamwe zigasonga abataranogoka zikoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Nyamukumba ni ikibaya kinini kiri nko mu birometero bibiri uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango, hitiriwe imperuka y’Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye.
Aha Nyamukumba hiciwe Abatutsi bari bashoboye gucika grenades, amasasu, n’imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini cyo mu ijoro ry’uwa 20 rishyira nyine 21 Mata 1994, aho bamwe bari bakomeretse cyane mu buryo bw’ubugome.
Abasirikare n’abajandarume bashyize imbunda ku misozi ikikije Nyamukumba, ku buryo aho wahungira hose baza kuba bakureba kuko ari ikibaya kinini, maze babamishamo amasasu menshi mbere y’uko interahamwe zinjiramo zigenda zisonga abari bagihumeka.
Icyo gihe abari baticiwe kuri Komini babahindiye muri icyo kibaya, izindi nzira zihunga barazifunga, ubwo kandi i Kinazi ku maduka hagiye interahamwe ziganjemo abarundi, i Nyagahama hari naho abarundi, interahamwe za Bugesera n’abasirikare n’abajandarume babarasa umugenda babahindira muri Nyamukumba.
Bose bageze Nyamukumba, abari ku misozi bari biteguye kubarasa bose n’imbunda barasiye rimwe, interahamwe zifite imihoro, impiri, n’amacumu, zikagenda zirangiza abataranogoka.
Hacuze imiborogo, hagwa abantu benshi ari naho haturutse izina hahawe ‘Imperuka ya Nyamukumba’.
Abarundi bicaga Abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside ku Mayaga (AGSF), Evode Ndemezo, avuga ko n’ubwo iyi tariki ya 21 Mata 1994 yari mbi cyane mu Majyepfo, ku Mayaga ho byari birenze kuba bibi kuko byageze ubwo imibiri y’Abatutsi iribwa ku manywa y’ihangu.
Kurya imitima y’Abatutsi byadukanywe n’interahamwe zirimo n’Abarundi bari barahungiye muri Ntongwe, aho zateye imbabura ubundi yotswaho inyama z’amatungo, zikayisimbuza imitima y’Abatutsi zikahuka zikarya.
Agira ati “Ni wo mwihariko ntigeze mbona ahandi aho interahamwe zafataga Abatutsi zishe zikabakuramo imitima zikayotsa zikayirya, ni ibintu by’amahano byabaye umwihariko wa Jenoside hano ku Mayaga”.
Ndemezo avuga ko kugeza ubu ubutabera butaratangwa kuri bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside barimo na Burugumesitiri Kagabo n’abo Barundi ubu bisubiriye iwabo, ariko bakomeje gusaba ko bazakurikiranwa kugeza igihe ubutabera butangiwe.
Ndemezo avuga ko n’ubwo Abatutsi bo ku mayaga bibasiwe bikomeye dore ko abasaga ibihumbi 60 bashyinguye mu rwibutsa rw’Akarere rwa Ruhango, ibihumbi 50 byose biciwe muri Nyamukumba, cyakora abarokotse bakomeje kwitabwaho bafashijwe na Leta no kuba barakomeje kwishyira hamwe bagaharanira kubaho.
Umuyobozi wa AGSF avuga ko kuri iyi tariki nta bikorwa bihambaye biribube kuko usibye kuba hari itsinda rito riza gushyira indabo ku Rwibutso, igikorwa nyirizina cyo Kwibuka no kunamira Abazize Jenoside ku Mayaga, giteganyijwe ku wa 09 Gicurasi 2021 ahazanashyingurwa imibiri yabonetse mu Karere ka Ruhango.
Ndemezo asaba abarokotse Jenoside bo ku Mayaga mu Ntara y’Amajyepfo no mu Gihugu muri rusange gukomera kandi bakarushaho Kwiyubaka kuko bafite ubuyobozi bwiza buharanira ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.
Abatutsi bo ku Mayaga babanje kwirwanaho mbere y’uko Burugumesitiri abashukisha kubarindira kuri Komini
Ku misozi yo muri Ntongwe Tariki 18-19 kugeza kuri 20/04/1994 hari Abatutsi bagiye ku misozi bagerageza kwirwanaho.
Imwe mu misozi bageragerejeho kwirwanaho harimo nka Nyiranduga, ahahuriye Abatutsi benshi baturukaga i Gisali na Kibanda, Mbuye, Ndetse na Mukinga mu yahoze ari Komini Mugina, aho birwanyeho bakamara iminsi ine barwanya ibitero byabateraga bakabinesha.
Interahamwe zimaze kubona ko Abatutsi bakomeje kwihagararaho, haje Burugumesitiri Kagabo Charles wari uwa Komini Ntongwe n’uwari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango witwaga Placide Koroni ndetse n’Abajandarume, babwira Abatutsi ko bajya kuri Komini bakabona uko babarinda neza ariko uwo wari umugambi wo kubona uko babicira hamwe.
Akandi gasozi Abatutsi birwanyeho ni aka Gacuriro ya Nyakabungo, nabo bahavanwa na Burugumesitiri Kagabo ababwiye ko bajya kubarindira kuri Komini, na none ari amayeri yo kugira ngo babice hari tariki ya 19/4/1994.
Ahandi Abatutsi bari bahungiye ni ku musozi wa Ntungamo ya Kayenzi muri Nyabitare, aho barwanye n’interahamwe bakoresha amacumu, imiheto cyane cyane amabuye, nyuma haza ibitero by’izindi nterahamwe zivuye Nyakabungo no muri Segiteri ya Ntongwe zibakwiza imishwaro, bamwe bakomeza Tambwe na Ruhango abandi zigenda zibica umugenda.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe, Abatutsi batangiye kuhahungira kuva ku italiki ya 10/4/1994 kuko bari batangiye kubatwikira, kubica no kurya inka zabo.
Ku dusozi tumwe Abatutsi batangiye kwirwanaho ariko uwari burugumesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles na Superefe Placide Koloni bifashishije aba konseye b’amasegiteri babohereza kuri Komini bababeshya ko babarindirayo.
Abatutsi ba nyuma bageze kuri Komini tariki ya 19 na 20/4/1994, n’abari bihishe ahandi, bagiye kuri Komini bagendeye ku karimi keza ka burugumesitiri Charles Kagabo na Superefe Placide Koloni batazi ko ari umugambi wo kubarimburira hamwe wateguwe kare.
Kuva tariki 17-18 na 19/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini babanje kwirwanaho uko bashoboye bakoresha amabuye bagasubizayo ibitero byabateraga kugeza ku itariki 20/04/1994.
Burugumesitri Kagabo na Superefe Kolini, uko bakusanyirizaga Abatutsi kuri Komini Ntongwe ni ko bakusanyaga n’abicanyi.
Interehamwe zambutse Bugesera, Abarundi bava mu nkambi i Nyagahama ndetse n’abaturage n’abajandarume Kagabo yari yagiye gusaba i Nyanza.
Bose bahuriye kuri Komini Ntongwe mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 rishyira 21/04/1994 bagaba igitero ku Batutsi barabarimbura. Icyo gitero cyateguriwe mu nama zabereye i Mutima hagati y’italiki 17 na 19/4/1994 zari ziyobowe n’abajandarume, harimo na burugumesitiri Kagabo n’abarundi b’impunzi.
Bashatse ahantu banyura hihishe kugira ngo bagere ku Batutsi bari kuri komini batababonye
Baciye ahitwa Gako aho kunyura Nyakabungo kugira ngo Abatutsi batumva urusaku rw’imodoka bagahunga, bageze Mutima, bahagaritse imodoka bagenda n’amaguru bayobowe na Kagabo.
Mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 ibitero byose byahuriye kuri komini nijoro kugeza kuri 21/04/1994 Abasirikare n’abapolisi barashe mu kivunge amasasu menshi batera na grenades, abageragezaga guhunga bagasanga abari bahagaze n’imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakabica ku buryo bigaragara ko ubwicanyi bwari bwateguwe neza muri ya nama ya Mutima.
Ubwicanyi bwakorewe aho bitaga kuri CND ku Rutabo-Ruhango, icyo cyobo bise CND ni kinini cyane cyacukuwe mu mwaka wa 1992 kikaba cyari inyuma y’amashuri abanza yo ku Rutabo A. Hiciwe Abatutsi benshi cyane ku buryo bw’indengakamere ndetse bajugunyamo n’abo biciye ahandi.
CND yiswe iri zina kubera kuri CND i Kigali, aho ingabo za FPR zaje kurinda abayobozi ba FPR bagombaga kwinjizwa muri Guverinoma yaguye y’inzibacyuho zabaga, mu yandi magambo, kujyanayo Abatutsi kubicirayo kwari ukubasangisha abo bitaga bene wabo muri CND Kigali.
Igitero cyari kuri icyo cyobo cyari gikuriwe na Nsabimana Jacques wayoboraga CDR muri Ntongwe wari uzwi ku izina rya Pilato kuko uwajyaga kwicirwa kuri icyo cyobo cya CND yabanzaga gushinyagurirwa n’uwo Nsabimana Jacques.
Amwe mu mazina ya ba Ruharwa mu kwica Abatutsi ku Mayaga
Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ikubiyemo amatariki y’ingenzi yiciweho Abatutsi igaragaza amwe mu mazina ya ba ruharwa bagaragaye cyane muri ubwo bwicanyi ku Mayaga barimo Kagabo Charles wari burugumesitiri wa Komini Ntongwe na Placide Koroni wari Superefe wa Superefegitura ya Ruhango.
Hari kandi ba konseye bayoboraga Segiteri zose uko ari 13 zari zigize Komini Ntongwe, Abasirikare nka Hitabatuma, Rucyeragabiro w’i Nyabusinzu kwa Kamugunga, Visenti wo kwa Birara Vianney na we w’i Nyabusinzu.
Hari kandi umuturage witwa Ntitanguranwa watwitse umwana w’uruhinja ku mbabura i Gishari ya Kareba, Konseye wa Kareba Kanyandekwe Zefaniya na resiponsabure Kageruka Aristarque, Mwalimu Nsabimana Jacques (Wari wariyise Pilato), Umucuruzi w’i Kareba witwaga Simoni Munyentama hamwe na mukuru we, Nahayo Florent.
Hari kandi Abarundi batazwi amazina yabo bari batuye mu nkambi i Nyagahama bishe Abatutsi bamara kubica bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura barangiza bakayirya.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|