Nyarugenge: Hatangijwe ikoranabuhanga rikurikirana ibiti byatewe bigakura byose

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, abayobozi n’abafatanyabikorwa bako, bateye ibiti mu Murenge wa Mageragere, banatangiza ikoranabuhanga rizajya rifasha ababishinzwe gukurikirana buri giti cyatewe kigakura.

Ibi byashimishije abaturage, kuko ubundi bateraga ibiti byinshi ariko hagakura bike, bagahorana umugayo kuko buri gihe babwirwaga ko batazi kubyitaho, none icyo ngo kirakemutse, nk’uko Habimana witabiriye iki gikorwa yabivuze.

Yagize ati “Iri koranabuhanga batuzaniye riranshimishije cyane, kuko tutazongera kuvunikira ubusa dutera ibiti ariko ntibikure. Hari ibyo abantu bangiza ku bushake, ibiribwa cyangwa bigakandagirwa n’amatungo, ibirwara bikuma kuko bidakurikiranwa, ugasanga hakuze mbarwa. Ibi rero ntibizongera, tuzajya dutera ibiti bikure byose, bityo tubeho neza kuko nta biti nta buzima”.

Ni ikoranabuhanga ryiswe Ecoforest, aho igiti gitewe gishyirwa muri ‘system’, hakandikwa aho giherereye ndetse n’ibindi bikiranga, ku buryo kirwaye kivurwa, cyapfa kigahita gisimbuzwa kuko rya koranabuhanga ritanga amakuru buri kanya.

Muri uwo Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge hatewe ibiti 1,000 ariko intego ikaba ari ugutera 10,000 ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’ako karere, sosiyete y’ubwishingizi ya Britam, cyane ko yiyemeje kubikora n’ahandi mu guhugu, hagamijwe gushyigikira politiki y’u Rwanda yo kubaka ubukungu burambye, bushingiye ku kurwanya ihindagurika ry’ibihe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Alexis Ingangare, yavuze ko iki gikorwa kigendanye n’imihigo y’akarere ishyira imbere kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Ubufatanye nk’ubu bwaturutse ku busabe bw’abaturage ubwabo. Bafashe iya mbere mu gutegura iki gikorwa, kandi kuba ari bo babizanye biduha icyizere ko ibi biti bizakura neza. Intego ni ukubona Nyarugenge ibaye akarere gatatse ibiti, tubikesha ibikorwa by’ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego”.

Yungamo ati “Ubufatanye nk’ubu bwerekana uko abikorera bashobora kugira uruhare mu ntego Igihugu cyihaye. Ni urugero rwiza rugaragaza ko inshingano zihuriweho zivamo ibikorwa bifatika.”

Umuyobozi mukuru wa Britam, Andrew Kulaigye na we witabiriye gutera ibiti, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro.

Ati “Isi irimo guhura n’ikibazo gikomeye cyo kwiyongera k’ubushyuhe, twe tukaba dufite inshingano yo kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z’icyo kibazo. Gutera ibiti rero ni ingirakamaro kuko bifasha gusukura umwuka no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ariko icy’ingenzi ni ugushyiraho uburyo burambye bwo kubikurikirana”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, bahuriza ku kuba gutera ibiti hari ababifata nk’ibyoroshye, ariko kandi ni igikorwa gifite akamaro kanini mu buzima bw’abatuye Isi, kuko ibiti ari byo bitanga umwuka mwiza abantu bahumeka, kongera uburumbuke bw’ubutaka, gufasha imijyi n’ahandi kwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Ubu bufatanye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka imijyi itoshye, isukuye kandi iramba ku bazayituramo mu bihe bizaza, ni bwo bwatumye sosiyete ya Britam yiha intego yo gutera ibiti Miliyoni 1.5 hirya no hino mu gihugu mu myaka itanu iri imbere, nanone ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’abaturage kugira ngo iyo ntego izagerweho, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka