Basanga ubufatanye bw’ibihugu bya EAPCCO n’u Bushinwa bwaratanze umusaruro mu by’umutekano
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bw’ibihugu bya Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ndetse n’u Bushinwa, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, kuko bwongereye umutekano.
Minisitiri Biruta ari na we muyobozi wa EAPCCO ubu, yabivugiye mu nama y’abayobozi bakuru ba Polisi b’ibihugu biri muri uyu muryango n’u Bushinwa yo ku rwego rw’Abaminisitiri, yateraniye mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2025.
Iyi nama yabanjirijwe n’igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, y’ubufatanye hagati ya Polisi mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bisanganywe. Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri Biruta ndetse na mugenzi we w’u Bushinwa, Xu Datong.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri, yiga ku buryo bw’imikoranire mu by’umutekano no kubahiriza amategeko. Minisitiri Biruta, yashimye uko u Bushinwa bukomeje gufatanya n’ibihugu bihuriye muri uyu muryango, ashimangira ko iyo nama ikomeza kwerekana umusaruro w’imikoranire n’ubufatanye ku mpande zombi.
Ati “Ni ibyishimo bikomeye kubakira mwese mu Rwanda muri iyi nama. Dufite ishema ryo kwakira iyi nama ikomeye igamije gukomeza ubufatanye mu kurinda umutekano mu bihugu byacu”.
Minisitiri Biruta yavuze ko kwitabira kw’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ari ikimenyetso cy’ubwitange bukomeye bw’u Bushinwa, bufatanyamo n’ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha biteguwe neza n’ibindi byiyongera buri munsi bigira ingaruka ku Bushinwa, no ku bihugu bigize aka karere ka EAPCCO.
Ati “Ndashaka kandi gushimira ibihugu byose bigize EAPCCO n’u Bushinwa kubera ubwitange n’ubufatanye mugira mu kubaka ubufatanye bukomeye mu rwego rw’ubutabera no kurwanya ibyaha, haba mu rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga. Uru ruhare rwanyu rukomeza kuba ingenzi cyane mu rugendo twese dusangiye, rwo kubaka umutekano w’abaturage bacu no mu karere kose”.
Minisitiri Biruta avuga ko ibihugu byombi bishaka inyungu zisangiwe binyuze mu kongera ubumenyi n’ubushobozi, gusangira ubunararibonye cyane cyane mu ikoranabuhanga rigezweho, ndetse no gusangira amakuru ajyanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa by’ingenzi by’umutekano.
Ati “Intego yacu ihuriweho irasobanutse neza, ni ukurinda abaturage b’ibihugu bigize EAPCO n’u Bushinwa, no guteza imbere ibikorwa remezo bifasha mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza”.
Yashimiye Guverinoma y’u Bushinwa ku bushake n’ubufasha idahwema gutanga, mu gushyigikira gahunda z’umutekano w’akarere.
Ati “Ubufatanye bwanyu bukomeye bugaragaza akamaro ko gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije akarere kacu n’isi muri rusange. Nizeye ko ibyavuye muri iyi nama bizatuma dutera imbere mu kubaka amahoro, umutekano n’ituze mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi, bikaba inzira y’ejo hazaza heza kandi harambye kuri twese”.
Xu Datong, Umunyamabanga wa Leta Wungirije Ushinzwe Umutekano w’u Bushinwa, yavuze ko iyi nama ari amahirwe yo kongera gushimangira ubushake n’ubwitange ibihugu byombi bifite mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu Masezerano y’Ubwumvikane (MoU), hrimo: ibikorwa byo gukumira no kurwanya iterabwoba n’ibyaha bikorerwa ku rwego mpuzamahanga, kuzamura urwego mpuzamahanga rw’amabwiriza ya Polisi, no guteza imbere ubunyamwuga mu nzego zishinzwe umutekano n’amategeko.
EAPCCO n’u Bushinwa byemeranyije kwagura ubufatanye bw’impande zombi mu ngeri zitandukanye zigamije kunoza imikorere myiza ya Polisi mu Karere, kuzubakira ubushobozi, imikoranire mu bijyanye no gusangira amakuru, kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga no guteza imbere ubunyamwuga muri Polisi.
Ati “Hari inzego igihugu cyanjye cyifuza gukomeza gukoranamo n’ibihugu byo muri EAPCCO zirimo ubutasi, iperereza hagamijwe guhashya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba. Hari kandi guhererekanya abanyabyaha, gusangira ubumenyi, ibitero by’ikoranabuhanga, gutoza polisi yo mu Karere, gufasha mu bijyanye no kubona ibikoresho bigezweho no kubaka umubano ushingiye ku bwubahane”.
Biteganyijwe ko guhera muri uyu mwaka u Bushinwa buzajya butanga inkunga y’ibikoresho bya Polisi bifite agaciro ka 137,000 by’Amadolari (arenga miliyoni 176 Frw) kuri buri gihugu kizaba kiyiyobeye.
U Bushinwa kandi buzohereza amatsinda atandukanye y’Abapolisi mu bihugu bya EAC, mu rwego rwo gufasha mu gukemura ibibazo bijyanye no kubahiriza amategeko, mu 2026 kandi buzatanga amahugurwa ku bantu 400 bo muri EAPCCO ndetse buniyemeza kuzashyigikira umukandida uzatangwa na EAPCCO ku buyobozi bwa INTERPOL.
Kuva umwaka ushize u Bushinwa bwatangira gukorana na EAPCCO, hamaze gukorwa imyitozo 18 mu Bushinwa, abarenga 347 bajya mu Bushinwa naho abapolisi barindwi bahabwa buruse zo kwigayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|