Prof. Duclert avuga ko nta ruhande yabogamiyeho mu gukora Raporo yashyikirije Perezida Kagame
Prof. Vincent Duclert avuga ko nk’umushakashatsi wigenga nta ruhande yabogamiyeho hakorwa iyo Raporo ku buryo hizewe ko amakuru agaragara muri iyo raporo ari ingirakamaro ku butabera n’amahoro ku Banyarwanda.

Avuga ko n’ubwo Komisiyo yari ayoboye mu gukora iyo raporo yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, yashingiye ku nyandiko zari zibitse kandi na zo zishobora kubonwa n’abandi bityo ko ntaho we n’ikipe yari ayoboye bari guhera babogama.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Prof. Duclert yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame n’itsinda ry’Abaminisitiri n’abajyanama be bakungurana ibitekerezo kuri iyo Raporo kandi akanashimira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron washyizeho Komisiyo yo kuyikora.
Agira ati “Perezida Kagame yashimye iki cyemezo cy’ingenzi cya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku gitekerezo yagize cyo gutangiza ubu bushakashtsi bw’amateka akomeye mu mibanire y’ibihugu byombi. Perezida Kagame yashimiye akazi twakoze kuri iyi Raporo”.
Yongeraho ati “Twaganiriye mu buryo bwimbitse kandi njyewe nabonye yabyishimiye pe! Njyewe nahagarariye ikipe twakoranye ubushakashatsi kandi twaganiriye kuri bimwe mu bigize iyi Raporo n’ibishobora kuba bitarimo kuko twashingiye ku nyandiko zari zibitswe ariko ndemeza ko ikubiyemo ibintu biteye amatsiko bitari bizwi”.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, avuga ko iyi Raporo yerekanye uruhare rutaziguye rw’abayobozi b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1990-1994, kandi ko izatuma ibihugu byombi bibanira ku mateka ashingiye ku kuri, kandi ikaba izuzuzanya na Raporo iri gukorwa n’u Rwanda n’ubundi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati “Iyi ni raporo ikomeye cyane ku mibanire y’ibihugu byombi kuko imibanire ishingiye ku kuri abantu bose babyumva kimwe ni byo byiza, cyane cyane ko igaragaza ko urwo ruhare rwabayeho ubwo bivuze ko ibihugu byombi byanoza umubano ushingiye ku kuri kwagaragajwe n’iyi Komisiyo”.
Prof. Duclert avuga ko nasubira mu Bufaransa azabwira Umukuru w’Igihugu Emmanuel Macron kunoza imikoranire n’abashakashatsi b’u Rwanda n’ubundi bari gukora ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko yizeye ko bizemerwa cyane ko hari inyandiko nshya ziherutse gushyirwa ahagaragara zivuga ku ruhare rw’uwahoze ari Perezida w’icyo Gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
Ohereza igitekerezo
|
Burya ukuri gucha muziko ntigushye, uruhare rukomeye rwubufaransa kuri genonoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwashimangiwe na report ya prof. declart.
Ukuri ubufaransa bwakomeje kwirengagiza kwaratsinze,
kandi ukuri kuzahora arukuri.