Imyumvire ya bamwe iracyatsikamira umukobwa ushaka kwiga ikoranabuhanga

Abagore bize bakanakora ibijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko imyumvire mike, ishingiye ku miryango ikomeje gutsikamira iterambere ry’ikoranabuhanga ku bakobwa n’abagore, ibyo bikagaragazwa n’uko abakobwa bakiri bake mu kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

Abitabiriye ikiganiro Ed-Tech bahamya ko imyumvire ikiri hasi ibangamiye abakobwa bashaka kwiga ikoranabuhanga
Abitabiriye ikiganiro Ed-Tech bahamya ko imyumvire ikiri hasi ibangamiye abakobwa bashaka kwiga ikoranabuhanga

Abagore bize bakanakora ibijyanye n’ikoranbuhanga bavuga ko umuryango nyarwanda wabayeho wiyumvisha ko amasomo y’ikoranabuhanga ari ay’abagabo gusa ku buryo n’abagore uhwabo byabinjiyemo bikabatera kwisuzugura imbere y’ikoranbuhanga kandi nyamara ababigerageje batanga umusaruro mwiza.

Mu kiganiro Ed-Tech Manday cyo ku wa 29 Werurwe 2021, Umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga rya Tumba College of Technoligy, Rita Mutabazi, avuga ko ubwitabire mu bakobwa biga ikoranabuhanga bukiri hasi kuko usanga abakobwa ari munsi ya 30%.

Avuga ko iyo usuzumye usanga hari ikibazo cy’imyumvire yo mu muryango nyarwanda, n’uko abakobwa biga ikoranabuhanga bafatwa, kuko bikigaragara ko kuritinya biterwa n’uko batigeze batinyurwa kuva bakiri batoya no mu mashuri ntibitabweho.

Rita Mutabazi
Rita Mutabazi

Avuga ko nko ku ikoranuhanga rikoresha mudasobwa, abakobwa bagenda bamenyera kwitabira ariko ikoranabuhanga rikoresha imbaraga nko kumanika insinga z’amashanyarazi ugasanga bakiri bake, nyamara iyo batinyutse bakitabira batsinda neza kurusha abahungu.

Umuyobozi wa Tumba College avuga ko nk’iyo hariho igikorwa cyo gushyira mu ngiro ibyo bize usanga abakobwa bitinya, abahungu bagatinyuka kurushaho.

Umuyobozi wa Moringa School, Raissa Kamariza, avuga ko icyo kigo cyigisha abakobwa gusa ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukoresha imbuga nkoranyambaga no gukora porogaramu za mudasobwa, icyakora ngo usanga koko imyumvire ikiri hasi ku bakobwa n’imiryango bakomokamo kuko usanga umuco ugikumira bamwe bashaka kujya kwiga ikoranabuhanga.

Agira ati “Twiga amasaha 10 ku munsi, ibintu twigisha ni byinshi ku buryo hari n’abajyaga barara ku ishuri kugira ngo bige, ariko ugasanga umubyeyi ntabyumva. Gutaha ijoro no kubyuka kare, ugasanga nk’abana b’abakobwa barabizira bakareka kwiga kuko imiryango yabo isanga akazi nk’ako ko gutaha utinze byatuma umukobwa adashaka cyangwa ngo yubake urugo”.

Avuga ko imiterere y’akazi k’ikoranabuhanga ababyeyi batarabyumva neza kuko bisaba umwanya munini kandi bisa n’ibimenyerewe ko umukobwa ataha kare agafata izindi nshingano mu rugo, cyakora ngo usanga imyumvire ari yo itera iyo myitwarire.

Raissa Kamariza
Raissa Kamariza

Grace Ingabire, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA), avuga ko imbogamizi abakobwa n’abagore bafite zijyanye cyane no kuba abagore bitinya ugasanga baracyaharira ibijyanye n’ikoranbuhanga abagabo, akaba asanga hakwiye kubanza guhindura imyumvire.

Avuga ko nko mu cyaro usanga abakobwa bafite indi mbogamizi y’ibikoresho bya ngombwa mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Tumba College avuga ko iyo uganiriye n’abakobwa bakugaragariza ko abahungu bagira ikintu cyo gushabuka no gutanguranwa, ugasanga umukobwa arabiretse kuko ari ko basa nk’abatojwe kutabyigana n’abahungu.

Avuga ko hakwiye no kwigisha hakurikijwe uburyo butavangura hashingiwe ku gitsinda, kugira ngo n’abakobwa badacikanwa.

Ati “Tugerageza gushishikariza abarimu uburyo bwo kwigisha hitabwa ku kureba niba abakobwa nabo bahawe umwanya kugira ngo umenye niba nabo bakoze ibisabwa mu matsinda bahuriramo n’abahungu”.

Avuga ko no mu gihe cyo gupigana ku isoko ry’umurimo usanga abize amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, abakoresha bagirira impungenge abagore n’abakobwa, abahungu bagashyirwa imbere ku kazi byose bikaba biterwa n’imyumvire mike.

Ati “Akenshi usanga umukobwa wiga mu iby’ikoranabuhanga asa nk’ufite impumu cyangwa igitutu cyo kwiga kugira ngo ahindure uko abonwa n’uko umuryango nyarwanda umufata, ibyo na byo bimutera umwete”.

Grace Ingabire
Grace Ingabire

Ingabire avuga ko nawe ubwe ayobora ikigo cy’ikoranabuhanga abantu bamwibazagaho niba koko ashobora gukora ako kazi karimo no kuyobora abagabo.

Agira ati “Nahoraga ku gitutu cyo kubazwa niba nshoboye, ariko nageze aho ndabirenga, hari ahantu ujya mu nama bategereje umugabo bakabona ni umugore winjiye bagatungurwa ariko icya mbere ni ukwiyemeza ko ushoboye kandi bigashoboka koko ukagenda umenyera”.

Umuyobozi wa Tumba College of Technology asaba abakoresha cyangwa undi wese ukeneye gutanga akazi k’ikoranbauhanga kujya yita ku kureba icyo umuntu ashoboye gukora kurusha kureba imiterere ye, kuko ari bwo abakobwa bazarushaho kugirirwa icyizere.

Ingabire we avuga ko kuva umwana akiri muto akwiye kwigishwa no gutinyurwa ku ikoranabuhanga kuko iyo amaze gukurira muri bwa bwoba usanga bimugiraho ingaruka, icyakora abize ikoranabuhanga bagaragaza ko hari icyizere cy’uko nko mu myaka itanu iri imbere hazaba hagaragara impinduka nziza kurushaho kuko ababinyuzemo barimo gutegura uburyo imyumvire yahinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka