Ibitaro bya Kabgayi byatangije ubuvuzi bw’amaso budaheza

Ishami rivura amaso ry’ibitaro bya Kabgayi ku bufatanye n’Ikigo cyita ku bafite ubumuga (CBM), ryatangije umushinga w’ubuvuzi bw’amaso budaheza, uzibanda ahanini ku bafite intege nke.

Abaganga b'amaso bazajya basanga abarwayi mu bigo nderabuzima bibegereye
Abaganga b’amaso bazajya basanga abarwayi mu bigo nderabuzima bibegereye

Umuyobozi wa Servisi ivura amaso mu bitaro bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko uwo mushinga watekerejwe nyuma yo gusesengura ibibazo bahura na byo mu buvuzi bw’amaso birimo kuba hari abaturage batabasha kwivuza kubera ubukene cyangwa se ubumuga baba bafite.

Dr. Tuyisabe avuga ko bidakwiye ko umuturage aza kwivuza ijisho ari uko yahumye kandi hagakwiye kuba hari icyakozwe akavurwa icyatera ubwo buhumyi hakiri kare.

Yagize ati “Icyo tugamije ni ukwegereza abaturage bafite ubushobozi buke serivisi z’ubuvuzi bw’amaso bwuzuye kandi budaheza, ndetse uwabuhawe tukanamufasha mu mibereho ye ya buri munsi mu muryango nyarwanda”.

By’umwihariko Dr. Tuyisabe avuga ko biyemeje kumanuka bagasanga abaturage aho batuye bakabagezaho ubuvuzi bw’amaso, cyane cyane bakibanda kuri abo bafite ubumuga batabasha kugera kwa muganga bitewe n’intege nke baba bafite.

Ubuvuzi budaheza buzibanda ku bakene badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi
Ubuvuzi budaheza buzibanda ku bakene badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi

Kugeza ubu uyu mushinga ukaba umaze gutanga ubuvuzi bw’amaso budaheza ku bigo nderabuzima 2 byo mu Karere ka Muhanga, ikigo nderabuzima cya Nyabikenke n’icya Gasagara.

Dr. Tuyisabe avuga kandi ko usibye ubuvuzi bw’amaso budaheza, uwo mushinga unafasha abaturage mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse mu mezi 9 umaze utangiye wafashije ibigo nderabuzima 10 n’amashuri atandukanye yo mu Karere ka Muhanga kubona urukarabiro, ibigega bibika amazi, udupfukamunwa n’ibindi bikoresho by’isuku.

Muhayimana John, umukozi w’ibitaro bya Kabgayi, ishami rivura amaso ari na we ukurikirana ibikorwa by’uwo mushinga avuga ko banafite gahunda y’amahugurwa ku buvuzi bw’amaso azahabwa abaganga bakora mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, ndetse banakore ubukangurambaga mu baturage bugamije kubafasha kwirinda icyo ari cyo cyose cyabatera uburwayi bw’amaso.

Mu muhango wo gushyikiriza inkunga uyu mushinga wageneye ishuri ribanza ryita ku bafite ubumuga riri mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga ryitwa La Misercorde, Umuyobozi waryo Sr. Annonciata Ntawiha yavuze ko urukarabiro rugezweho, ikigega ndetse n’ibindi bikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asanga miliyoni 2, bahawe bigiye gufasha abanyeshuri 405 baryigamo kwirinda Covid-19 ari nako bimakaza isuku.

Abasanzwe bafite ubumuga bazitabwaho cyane muri uko kuvura
Abasanzwe bafite ubumuga bazitabwaho cyane muri uko kuvura

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi ari nayo nyiri ibitaro bya Kabgayi, yashimye cyane ibikorwa bw’uyu mushinga kuko waje wita ku basanzwe bafite intege nke agaragaza ko hazakorwa ibishoboka byose ngo abafite ubumuga butandukanye bitabweho by’umwihariko.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka 3 ukorera mu Karere ka Muhanga, ukazarangira utwaye asaga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza!
Ese ubusabe bwa Patrick Niyodusenga yaba yaragashijwe cg ni views gusa.

Murakoze

Koko yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Muraho neza!
Nishimiye ko kubwo guha agaciro Ubuzima buzahazwa n’uburwayi bw’amaso bwa bamwe mu banyarwanda Ibitaro biri kugenda bifasha ababikeneyeho iyo servisi.

Ikifuzo cyanjye:ndi kubarizwa Hano mu murenge Wa Ndera ,akagari ka kibenga ,umudugudu Wa gitaraga,nkeneye ubufasha bwo kuvurwa uburwayi bw’ amaso.Ubu burwayi bwamfashe kuva 2008 ,bigeze mu mwaka was 2009 naje kurwara paralyse faciale itewe namaso.Ubwo kuva ubwo Mfite Ijisho rihora ririra Kandi rikanandya ndetse ntirireba neza,binkundiye mwanaribaga rikabasha gukora neza.

Hari Aho nkenera kureba nkabona biranjenye Kuko rindembya nkakubamo bitewe n’uburibwe.

Murakoze Ineza na ubufasha bwanyu mbibonye nakomerezaho gusakaza Imirimo idasanzwe mukorera Abantu bahuye n’uburwayi bw’amaso.

Tel:+250785490822
Izina nitwa: Patrick NIYODUSENGA

NIYODUSENGA Patrick yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka