Karangwa Justin wanze igitego cya APR FC yahagaritswe ukwezi

‎Umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin yahagaritswe ibyumweru bine adasifura nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyari kuba ari icya kabiri ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC 1-1.

Iki cyemezo cya Komisiyo Ishinzwe Imisifurire kuri uyu mukino w’umunsi wari uw’umunsi wa gatandatu wa shampoyona y’icyiciro cya mbere, wabaye Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, kuri Sitade Umuganda cyavuye mu nama yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru ireba uko abasifuzi bitwaye.

‎Karangwa Justin wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro yakoze ikosa ryo kwanga igitego cya APR FC, cyatsinzwe na William Togui ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka maze yemeza ko habayemo kurarira.

‎Uyu musifuzi aje asanga abandi basifuzi bagiye bahagarikwa mu minsi ishize bitewe n’amakosa bagiye bakora, harimo Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, Kwizera Olivier n’abandi.

‎Imisifurire ikomeje guteza urunu runtu muri Rwanda Premier League, gusa inzego zirimo ubuyobozi bwa komisiyo y’imisifurire ndetse na FERWAFA bukaba buvuga ko bukomeje gufata ingamba zirimo gukaza imyitozo no kuba hari no gutekereza uburyo mu bihe bya vuba hakwifashishwa ikoranabuhanga rya VAR.

Ibaruwa yandikiwe Karangwa Justin

Kigaliku wa 05 Ugushyingo 2025

Ref:1004/FERWAFA/2025

Bwana KARANGWA JUSTIN

[email protected]

IMPAMVU: GUHAGARIKWA IGIHE CY’IBYUMWERU BINE.

Bwana KARANGWA JUSTIN,

Mpereye k’umukino wasifuye mu cyiciro cya mbere mu bagabo (Rwanda Premier League) wahuje RUTSIRO FC vs APR FC ku wa 01/11/2025 kuri Stade ya Rubavu, aho k’umunota wa 77 wasifuye ko umukinnyi wa APR FC yaraririye (offside) kandi nta kurarira kwari kurimo, mubuza ikipe ya APR FC gutsinda igitego.

Hagendewe kubyemezo bya komisiyo y’imisifurire yateranye ku wa 04/11/2025.

Tukwandikiye tukumenyesha ko ubaye uhagaritswe igihe cy’ingana n’ibyumweru bine(4), nkuko itegeko rigenga imisifurire "règlement d’arbitrage" ribiteganya.

Ukaba kandi ushishikarizwa gukomeza gukora imyitozo kugira ngo uzagaruke ufite umusaruro mwiza cyane.

Mugiro amahoro.

FEDERATION RWANDAIS FERWAPA

Richard MUGISHA

Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka