Rusizi: AEE yashyikirije Akarere urugo mbonezamikurire rwa gatandatu
Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) washyikirije Akarere ka Rusizi urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe rufite irerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 220, biga bisanzuye mu byumba.
Urwo rugo rubaye urwa gatandatu rwubatswe n’Umuryango w’Ivugabutumwa AEE muri ako karere ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Help a Child (HaC) mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko urwo rugo mbonezamikurire ntangarugero ruje kunganira izindi zisanzwe, mu gihe gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato yo ikomeje hirya no hino mu ngo z’abaturage aho bahitamo urugo rumwe rwakira abo bana.
Umuyobozi w’Akarere Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko ako karere gafite imidugudu hafi 600, kandi bikaba biteganyijwe ko buri mudugudu ukwiye kugira urugo mbonezamikurire ntangarugero (ECD), inzira ikaba ikiri ndende kigira ngo uwo muhigo ugerweho kuko hamaze kuboneka gusa 16.
Agira ati “Ni yo mpamvu dushimira aba bafatanyabikorwa mu rugendo rwo kugera ku ntego yo kuba buri mudugudu ufite urugo mbonezamukurire ntangarugero rufite n’irerero ntangarugero, ingo mbonezamikurire ntangarugero 16 dufite mu karere kose, esheshatu zose twazubakiwe na AEE, urumva ko ari inkunga ikomeye cyane”.
Nsigaye avuga ko abaturage bakwiye gushyiraho akabo kugira ngo gahunda y’ingo mbomezamikurire hirya no hino mu miryango ikomeze gutanga umusaruro, mu gihe amarerero ntangarugero ataruzura henshi.
Ababyeyi bishimiye kubona urugo mbonezamikurire ariko basaba ko Leta yabahembera abarimu
Abaturage barerera muri urwo rugo mbonezamikurire ntangarugero rwa Rwimbogo bavuga ko bishimira kubona abana babo babona aho bigira hajyanye n’igihe kandi bakaba banagira uruhare mu kunganira inkunga bahawe ku bijyanye no kubonera abana ibya ngombwa.
Umurangamirwa Liliane uhagarariye komite y’ababyeyi mu rugo mbonezamikurire rwa Murama, avuga ko ababyeyi bifuza ko Leta yabafasha kubahembera abarimu, kuko bibagora kubona amafaranga yo gufasha kwishyura agahimbazamusyi kandi bafite n’izindi nshingano ku bana n’umuryango.
Agira ati “Ababyeyi turashimira AEE n’akarere kuba mwaradutekerejeho, ubu abana bacu biga neza ahantu heza, ariko nitwe twishyura agahimbazamusyi ka mwarimu, amafaranga yo kugura igikoma n’ibindi abana bakenera, akarere kadufashije kareba uko kaduhembera abarimu, natwe ibisigaye tukabyikorera”.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri AEE mu Rwanda, Rene Muremangingo, avuga ko ibikorwa bya AEE ku nkunga y’umuryango wita ku bana (Help a Child), ibafasha gukemura ibibazo abaturage bafite birimo umwihariko wo kwita ku bana.
Avuga ko ibikorwa bateramo inkunga Akarere ka Rusizi no mu tundi turere 25 tw’u Rwanda bakoreramo babishyikiriza ubuyobozi kugira ngo byitabweho kandi n’abaturage bakwiye kubigiramo uruhare igihe hakenewe ubufasha bugatangwa.
Agira ati “Ibyo abaturage bavuga tuzareba uko twakomeza gufatanya ariko buri wese agamije ubufatanye mu kwigira, na ho ibyo ababyeyi bifuza tuzakomeza tuganire uko abana bacu babaho mu buzima bumeze neza”.
Uhagarariye umuryango HaC mu Gihugu cya Nederland Schuurman Angelique avuga ko uyu muryango wishimira uruhare rwawo mu kwita ku burere bw’abana muri rusange, by’umwihariko abana b’Abanyarwanda kandi ko ababyeyi bakwiye gukomeza gufatanyiriza hamwe guteza imbere uburere bw’abana mu muryango.
Agira ati “Nanjye ndi umubyeyi, nzi akamaro ko kwita ku mwana, kumugaburira, kumwigisha, ndibuka ko nkimara kuba umubyeyi, hari byinshi ntari nzi, ariko kurera ni ishuri nanjye nizemo uko umubyeyi yita ku isuku y’umwana n’uko amukurikirana buri munsi”.
Yongeraho ati “Uru rugo rero ruzafasha gukomeza guhugura ababyeyi uko bakomeza kwita ku burere bw’abana, isuku yabo no gukomeza guhugurana kuri byinshi umwana akenera”.
Umuyobozi wa Help a Child mu Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko mu mbaraga za Leta zo guteza imbere uburere bw’abana no kurwanya igwingira ku bana, bahisemo gufatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo abana bafashwe uko bikwiye, akaba akomeza gushimira uburyo Akarere ka Rusizi gakorana n’abafatanyabikorwa mu kwita ku bana hirya no hino mu gihugu.
Avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomeje gukaza umurego mu Karere ka Rusizi bitaciye intege gahunda yo kubaka urugo mbonezamikurire rw’abana muri ako karere, akavuga ko ku cyifuzo cy’ababyeyi ku gushyira ikoranabuhanga mu uru rugo hazakomeza kubaho kuganira n’inzego uko byagerwaho.
Urugo mbonezamikurire rwa Rwimbogo kandi ryitezweho gutegura abana no kubatoza umuco wo gukundana, ikinyabupfura, no gukura bakunda ishuri n’umuco n’ubusabane, ubuyobozi bukaba bukomeje gusaba ababyeyi gushyigikira ibikorwa nk’ibyo biba byabegerejwe bakagira uruhare mu kubibungabunga aho gutegereza ko byose bizatangwa n’abaterankunga.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwita kumwana akiri muto bimutegura kuba umunyarwanda ufitiye isi akamaro kuko akurana indangagaciro mumitekerereze niterambere muri byinshi bigatuma yifuzwa kuruhando mpuzamahanga bityo rero dufatanye twese twubake urwanda twifuza twita kuri rwanda rwejo murakoze💖👏
Ahubwo dushyire imbaraga mu gukangurira ababyeyi kohereza abana babo muri izi ngo Mbonezamikurire kdi babigiramo uruhare
Early Development is key to building our better future! Congratulations to Help a Child, AEE and Rusizi District.
Early Development is key to building our better future! Congratulations to Help a Child, AEE and Rusizi District.
Gushyira imbaraga mu mbonezamikurire y’abana bato ni umusanzu ntasubira inyuma mw’iterambere ry’umuntu ku gito cye, iry’umuryango we n’iry’igihugu muri rusange. Babyeyi mufatanye kubungabunga irwo rugo mbonezamikurire.
Harakabaho AEE na Help a Child mu kwesa imihigo muri Rusizi 👏👏👏👏👏👏👏
Urugo mboneza mikurire ni rwiza cyane iyo umwana arwitabiriye kare akura:
1. Mu gihagararo
2. Mu bwenge
3. Iterambere mu mbamutima n’imibanire n’abandi
4. Mu mivugire
Bimutegura kandi kwitegura no kwiga amashuri neza.