Abahanga bagaragaza ko indwara ya COVID-19 nta muti nta n’urukingo irabonerwa ku buryo kuyivura bisaba kwita ku buzima bw’uwayanduye ahabwa imiti n’ibindi bituma abasirikare b’umubiri bahangana na Virusi ya Corona kugeza igihe ishiriye mubiri.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibyabo bwite batambara udupfukamunwa, bagiye kujya bafatwa bafungwe ndetse banacibwe amande kuko baba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative COPARWAMU ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bamaze guhomba 2/3 by’umusaruro wabo w’ibigori kubera ibiza by’imvura.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo ku wa Kane, byahitanye ubuzima bw’abantu 72 mu gihugu hose.
Abantu icyenda bapfuye abandi umunani bakometetse mu Mirenge ya Nyabinoni na Rongi iherereye mu misozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko ababyeyi bazongera bakishyura bundi bushya amafaranga y’ishuri y’igihembwe umwaka w’amashuri wongeye gutangira muri Nzeri 2020.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ishuri rya EAV Kabutare riherereye mu Karere ka Huye, baravuga ko uwari umuyobozi w’ikigo Mbarushimana Theophile akaba umuhungu wa Joseph Gitera, ari we wigishije abanyeshuri b’Abahutu kwica bagenzi babo b’Abatutsi bari barahahungishirijwe.
Goreth Mukantagara uvuka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ubu utuye mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko yari amaze imyaka 25 atarasubira ku ivuko kwibuka abe kubera ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda benshi baraye bategereje itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 30 Mata 2020, ryari ryitezweho kubemerera gusohoka muri gahunda ya #GumaMuRugo cyangwa koroshya amabwiriza yari asanzwe agenderwaho.
Abaturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango batuye mu gasantere k’ubucuruzi ka Gafunzo barasaba ko Leta yabafasha kubona aho bimukira kuko inzu zabo zigiye gusenywa kubera ibiza.
Polisi mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 13 na nyir’akabari wa 14, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakajya kunywa inzoga mu kabari kitwa (Plateau du Centre) mu Mujyi wa Muhanga ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko nyuma ya tariki 30 Mata 2020, hari imirimo ishobora kuzafungurwa bitewe n’uko amakuru ku cyorezo cya Coronavirus azaba ahagaze mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko hari abacuruzi b’inzoga bafunze utubari ariko bakajya kuzicururiza mu ngo cyangwa mu mashyamba n’ahandi hihishe kandi bibujijwe kunywera hamwe.
Abarinzi b’Igihango bo mu Karere ka Nyabihu baratangaza ko kuva mu 1992 Abatutsi barimo n’Abagogwe bageragerejweho Jenoside baricwa, abacitse ku icumu bicishwa inzara babuzwa kujya guhaha no kugurisha umusaruro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana aratangaza ko abantu icyenda bo muri iyo Ntara ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi yaguye mu minsi itatu ishize.
Inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi igwa yangije imyaka y’abaturage ku buso bwa Hegitari ebyiri n’igice mu Kagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamagarira abaturage kwitabira gukora imishinga y’inguzanyo ziciriritse zibafasha kwiteza imbere kuko ayo mafaranga yageze ku Mirenge SACCO.
Polisi y’u Rwanda yategetse ibigo bifite abakozi benshi guhagarika uburyo byakoreshaga bibatwara mu modoka zabyo ahubwo ko bagomba gutwarwa mu buryo rusange kandi bubahiriza amabwiriza yo gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 4500 hanze ya Kigali bagiye gupimwa ubwandu bwa COVID-19 mu rwego rwo kumenya uko icyorezo gihagaze mu gihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma Abarokotse Jenoside bongera guha umwanya ababo bishwe bazira ko ari Abatutsi, ntibunamirwe, kandi ntibashyingurwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo.
Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.
Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango batangije igikorwa cyo gufasha imiryango ishonje kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye batakibasha kugira ibyo bakora bakuraho amaramuko.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege aratangaza ko kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu bihe bidasanzwe bya ‘Guma mu rugo’ n’Icyunamo, icy’ibanze ari ukwirinda no kurinda abandi.
Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, yasenye amazu atahise amenyekana umubare, andi avaho ibisenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wangirijwe imyaka irimo n’urutoki yahawe inkunga y’ibyo kurya aba yifashishije kandi baranamuhumuriza.
Urwego rw’Ubushinjacyaha rurasaba abarekuwe by’agateganyo muri kasho za RIB ko bagomba kwitwararika kuko gusubira icyaha byatuma bongera gufatwa bagafungwa.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abantu basaga ibihumbi bitandatu (6,000) bavuye mu Mujyi wa Kigali bari gukurikiranwa iwabo mu miryango kugira ngo uwaba yarakuyeyo icyorezo cya Coronavirus afashwe atanduza abandi.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatuitsi mu 1994 (IBUKA), uratangaza ko mu rwego rwo kubafata mu mugongo hazifashishwa ikoranabuhanga.