Twishimye gutaha mu gihugu cyacu: Abanyarwanda 223 babaga mu mashyamba ya Congo

Imiryango 69 y’Abanyarwanda, igizwe n’abantu 223, yishimiye gutaha mu rwababyaye (Rwanda), nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abatashye biganjemo abagore n’abana, bakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), kuri uyu wa Kane tariki 6 Ugushyingo 2025, ubwo banyuraga ku mupaka munini, La Corniche, uhuza ibihugu byombi mu Karere ka Rubavu, aho bavanwa bajya gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi, bazamaramo igihe cy’ibyumweru bibiri mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe.

Bageze ku butaka bw’u Rwanda bafite akanyamuneza ku maso, bigaragaza ko bishimiye uko bakiriwe, biruhutsa ubuzima bubi bamazemo igihe, bahohoterwa n’abagize umutwe wasize uhekuye u Rwanda n’Abanyarwanda wa FDLR.

Bamwe mu batashye ntibatinya kugaragaza amarangamutima yabo ku kuntu basanze u Rwanda rwarahindutse ugereranyije n’urwo basize, kubera ibikorwa by’iterambere barebeshaga amaso yabo.

Beatrice Ntamukunzi yagize ati "Twagiye dusize hano hose ari ishyamba, ahubwo sinzi niba n’iwacu tuza kuhamenya neza kuko ndabona Igihugu cyaratekanye cyane. Yewe turishimye cyane."

Célestin Masengesho we ati "Twari dufite inzozi zo kuzataha kuko ababyeyi bacu barahavugaga cyane, tukahumva bahavuga tukifuza kuba twahagera. Turishimye cyane kuko kwitwa impunzi ntabwo ari byiza, ahubwo twemeye kuza mu rwatubyaye, rukabyara ba mama na ba sogokuru na sogokuruza, twishimiye kuhagera, ubu ntabwo tukiri impunzi."

Aba baje basanga abandi 326 bari mu miryango 98, na bo bambukiye ku mupaka munini wa La Corniche, mu cyumweru gishize.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abatashye gufatanya n’abandi basanze, kubaka u Rwanda no kwirinda amakosa n’ibyaha.

Umuyobozi w’ako Karere Prosper Mulindwa, yababwiye ko hari ibikorwa bikorerwa mu gihugu baturutsemo kandi bitemewe mu Rwanda.

Yagize ati "Urugero turubonera ku byo dufatira ku mipaka, nk’abantu bakora ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda, tujya dufata za mukorogo, urumogi kandi ntabwo byemewe mu Rwanda."

Arongera ati "Hari ushobora kuba ari muri aba yarabikoraga, yahingaga urumogi, yarucuruzaga cyangwa yisigaga amavuta nk’ayo akaba azi ko no mu Rwanda ari uko, iyo tutababwiye kare rero tuba tubahemukiye. Ni yo mpamvu tubabwira ngo nimuze, mwinjiye mu gihugu gikurikiza amategeko, kandi amategeko yacyo atandukanye n’igihugu muvuyemo kandi arubahirizwa”.

Igikorwa cyo kubacyura gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Kuva muri Mutarama 2025, abarenga ibihumbi bitanu ni bo bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe guhera mu 2021 abarenga ibihumbi 11 bamaze gutaha.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka