Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ku myaka mike Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda bivuze ko icyiza cyangwa ikibi kitagendera ku myaka kuko icyiza kiba cyiza aho kigeze hose mu gihe ikibi kiba kibi bitewe n’aho gihereye.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barifuza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 hongerwa ibikorwa remezo mu bice by’icyaro kugira ngo barusheho kuva mu bwigunge.
Abaturage bo mu Mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, baravuga ko bongeye kwegura ingobyi gakondo ngo bazifashishe mu kugeza abarwayi kwa muganga kubera iyangirika ry’imihanda ryatumye imbangukiragutabara zitakibona aho zica ngo zibafashe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko gukusanya amakuru akenewe mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorerwa mu masibo bityo bikazatuma buri muturage anogerwa n’icykiciro arimo.
Imiryango itandukanye irwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga iratangaza ko bimwe mu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridacika ari uguhishira amakuru ku barikoze n’abarikorewe kubera gutinya ingaruka zo kubivuga.
Ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango riratangaza ko gukingira inka indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley byatumye nta nka yongera kuramburura cyangwa kwicwa n’ubwo burwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid aratangaza ko gutabwa muri yombi kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye n’ibikorwa byo kwiyamamariza manda itaha yo kuyobora akarere.
Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Nsabinama Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi b’umutwe wa FLN, bwasabye ko dosiye y’aba bombi yahuzwa n’iya Paul Rusesabagina, ndetse n’abandi bantu 17.
Abaturage b’Uturere twa Kamonyi na Ruhango baratangaza ko kuza kwivuriza ku bitaro by’Intara bya Ruhango bibagora cyane kubera ko baca mu muhanda w’igitaka bikagora abarembye cyane badashobora kugenda kuri moto, kuko umuhanda ugera ku bitaro nta modoka zitwara abagenzi ziwukoramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse abaturage n’abashoramari bagatangira kugishyira mu bikorwa.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yagabiwe inka y’Igihango n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo kumushimira ko yagize neza akarokora umwana w’uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarushyira ku ibere atarabyara.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko kubakira amacumbi abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango bizareshaya abaganga n’inzobere kandi serivisi zihabwa abagana ibitaro zikarushaho kunoga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba abakora 50% mu masoko yo mu Ntara y’Amajyepfo kwihangana bagategereza ko inzego nkuru z’igihugu zifata umwanzuro ku cyifuzo cyabo cyo kugabanyirizwa imisoro ugereranyije n’iminsi bakora.
Ibigo by’amashuri abanza mu Karere ka Muhanga byatangiye kwitegura uko bizajya bigaburira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, aho byatangiye gusiza ahazubakwa ibikoni byo gutekeramo.
Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruratangaza ko nta mucungagereza wari wagaragaraho icyorezo cya COVID-19, bivuze ko atari bo bayinjije muri za gereza zagaragayemo icyo cyorezo.
Abari batunzwe no gususurutsa ibirori bitandukanye baratangaza ko COVID-19 ikomeje kubabera imbogamizi mu mibereho yabo, bakifuza ko Leta yagira icyo ibafasha cyangwa na bo bagatekerezwaho mu mirimo igenda ikomorerwa.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buratangaza ko bwiteguye gukemura ibibazo byose bizagaragara igihe amasomo ku banyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri bazaba basubiye kwiga.
Abayobozi b’uturere mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko ibinengwa n’abaturage mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere byajya bishyirwa ahagaragara kugira ngo bimenyekane bishakirwe umuti.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko impamvu hari ibyumba by’amashuri bikiri ku kigero cya 30%, byatewe no kuba hari ahubakwa ibyumba bigeretse, bene izo nyubako zikaba zitwara igihe kirekire ugereranyije n’izindi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, irasaba abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, kwitwararika mu kazi kabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakirinda gutwara magendu.
Abadepite basuye Akarere ka Muhanga baravuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwo kwihutisha gahunda yo kwandikira abana bavukira n’abapfira ku bigo nderabuzima nk’uko bikorwa ku bitaro by’uturere.
Abantu batanu barimo n’uruhinja rw’amezi ane bo mu Karere ka Muhanga bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko cyari cyarafunzwe.
Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Buhanda bamusanze yapfiriye hafi y’urugo rwe ariko impamvu y’urupfu rwe ntiyahise imenyekana, dore ko nta kimenyetso cyagaragaye ku mubiri we ko yaba yishwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abaturage b’akarere kose kwitabira gahunda yo kuzirika ibisenge by’inzu aho bubatse batazirika neza kugira ngo hirindwe ibiza bitunguranye bisenya inzu kubera imvura.
Umuturage wo mu Karere ka Muhanga arashinja Kompanyi icuruza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (Mobisol) kumushyirisha ku rutonde rwa ba bihemu (CRB) ku buryo adashobora kubona inguzanyo muri banki.
Abanyeshuri basubukuye amasomo mu Karere ka Muhanga baravuga ko bari barambiwe kuguma mu rugo, bagasaba ko Leta yanashyira imbaraga mu gufasha ababuze ubushobozi n’abagiye mu mirimo ntibabashe kugaruka ku mashuri.
Abayobozi b’uturere twa Rusizi na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyatumye ahanini batesa neza imihigo ya 2019-2020.
Abagore bo mu Karere ka Huye baravuga ko bagiye kurushaho kuganiriza abana kugira ngo babasobanurire ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo barusheho gukomeza kubaka umuryango muzima.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwangiye Urayeneza Gerard wari umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango kuburanishirizwa aho akekwa ko yakoreye icyaha, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abatuye mu gice cyahariwe kubakwamo inganda kutihurira kugurisha ubutaka bwabo n’abashoramari igihe batumvikanye ku biciro by’ubutaka bifuza.