Muhanga: Ingengabitekerezo enye zagaragaye harimo kwangiza imyaka no gutwika urugo rw’uwarokotse Jenoside
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuva icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatangira hagaragaye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bine birimo kurandura imyaka y’uwacitse ku icumu, gutema insina, gutoteza uwacitse ku icumu no gushaka gutwikira uwarokotse Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko hari gukorwa iperereza ku bakekwaho gukora ibyo byaha kuko kugeza ubu hamaze gufatwa gusa uwatoteje uwacitse ku icumu mu Murenge wa Shyogwe.
Kayitare avuga ko muri uwo Murenge n’ubundi ari na ho bashatse gutwika urugo rw’uwarokotse Jenoside abaturanyi bagatabara rutaragurumana, ikaba ari inshuro ya kabiri bashaka kumutwikira kuko ngo no mu cyunamo cya 2020 bagerageje kumutwikira.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko usibye mu Murenge wa Shyogwe hagaragaye ibyo bikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu, mu Murenge wa Nyarusange uwarokotse Jenoside yaranduriwe imyaka n’abantu batahise bamenyekana ubu hakaba hagishakishwa amakuru. Icyakora ngo habayeho kuganiriza abaturanyi be kugira ngo bamube hafi ndetse biyemeza no kumuremera kubera imyaka ye yangijwe.
Avuga ko uwaketsweho icyo cyaha basanzeyo imyaka koko ariko akavuga ko yayibye ahandi, bakurikirana bagasanga koko aho avuze yayibye hibwe imyaka koko.
Agira ati "Uwo ukekwaho kurandura imyaka twagiyeyo imyaka tuyisangayo koko ariko atubwira ko yayibye ahandi, tugiye gushaka amakuru dusanga koko aho yatubwiye hibwe imyaka, ubwo dukomeje gukurikirana ngo dushake ababa barabikoze".
Mu ijoro rishyira ku wa 12 Mata 2021 kandi mu Kagari ka Gifumba, uwarokotse Jenoside bamutemeye insina zigera ku 10, iperereza rikaba rigikomeje kuko ababikoze batahise bamenyekana.
Agira ati "Uwacitse ku icumu yabyutse agiye mu mirimo ye ya buri munsi asanga insina ze zatemwe kandi ababikoze bitwikiriye ijoro ku buryo bitahise bimenyekana, ubwo iperereza ryatangiye ngo tumenye ababikoze bakurikiranwe".
Kayitare avuga ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye muri rusange ari bine hakaba hafunze umuntu umwe wo mu Murenge wa Shyogwe ukekwaho guhohotera uwacitse ku icumu amubwira ko azamwica.
Kayitare asaba abarokotse Jenoside gukomera kandi akabizeza umutekano usesuye, agasaba n’abandi baturage kurushaho gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse kugira ngo bakomeze kwiyubaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|