Jean Baptiste Nshimiyimana w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yize amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aseta amaguru kubera ko ngo kera yahoze yigwamo n’abatsinzwe andi masomo none ubu ngo ageze ku iterambere ku buryo yifuza gutaka ibiro bya Perezida wa Repubulika akoresheje amakaro ava mu mbaho.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Katabagemu bashimira Paul Kagame wubatse amavuriro ku buryo ufashwe n’indwara n’ijoro ahita abona umuganga nyamara mbere uwarwaraga yarahekwaga mu ngobyi n’abatuye segiteri yose kugira ngo agere kwa muganga.
Ishimwe Thadee umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Ntoma kimwe mu bigo byakira abanyeshuri mu buryo bw’uburezi budaheza arifuza ko abarimu bose bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe gufasha abanyeshuri bafite ubwo bumuga ariko hakanaboneka ibikoresho bibafasha kwiga neza.
Constance Muziranenge wo mu Murenge wa Matimba avuga ko FPR yamufashije kwiteza imbere yigisha abana be nyamara mbere yaratunzwe no kurya ibitoki by’inkashi n’ibindi yasabye abaturanyi bwakwira akarara ku mashara y’insina.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burahumuriza abaturage b’Imidugudu ikoresha amazi ya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa ko impeshyi izarangira hamaze kuboneka igisubizo cy’amazi yamaze kurenga umucungiro, bigatera abaturage impungenge ko rimwe buzacya basanga amazi yose yagiye.
Mukabunani Christine Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri akaba n’umukandida ku mwanya w’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yijeje abaturage ba Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ndetse na Nasho mu Karere ka Kirehe ko ishyaka rye niriramuka ritowe rikagira ubwiganze azavugurura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ubuhinzi.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Filippe, avuga ko natorerwa kuyobora u Rwanda azateza imbere inganda nto no gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba bamwe mu baturage bajya mu Gihugu cya Uganda kunywerayo kanyanga kubicikaho kuko bagaruka mu ngo zabo bagateza amakimbirane n’urugomo mu nzira bagenda banyuramo zose.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagatare n’ab’Umurenge wa Rukomo barishimira ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere kizabafasha guhahirana no kujya mu mirima yabo bitabagoye.
Umuturage witwa Sindikubwabo Jean Marie Vianney, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rwempasha mu Karere ka Nyagatare akekwaho kwica imisambi 10. Bikekwa ko yayicaga akoresheje imiti y’uburozi yashyiraga mu binyampeke harimo ibigori n’umuceri, iyo misambi yabirya igapfa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego, bashakishije ubushobozi bwo kugura imbangukiragutabara 246 ku buryo iza mbere 80 zamaze gutangira kugezwa mu bitaro hirya no hino mu Gihugu.
Bamwe mu babyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, bavuga ko rwabafashije gukora imirimo ibaha amafaranga ku buryo binyuze mu itsinda bishyiriyeho, batangiye kwiteza imbere.
Mucunguzi Ronald, wo mu Karere ka Rwamagana, nyiri Kompanyi, Golden Art and Paints, ikora imitako mu mpapuro n’imyambaro bishaje, avuga ko amaze kwinjiza arenga Miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze akora ndetse akaba afite intumbero ko mu myaka itanu (5) iri imbere azaba ageze ku gishoro kinini kandi akoresha (…)
Urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ruvuga ko impamvu bagenzi barwo batitabira ibikorwa by’ubuhinzi cyane harimo imyumvire micye, gutinya guhomba bitewe n’imihandagurikire y’ikirere ndetse n’igishoro kiruta ikiguzi bahabwa ku musaruro.
Nyiracari Peace, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gakirage, avuga ko batewe n’Interahamwe n’abasirikare ba EX-FAR, amaze umunsi gusa abyaye, amara iminsi itanu azengurukana uruhinja muri Pariki y’Akagera yarimo inyamanswa z’inkazi ariko ntizamurya ku bw’amahirwe ahahurira n’Inkotanyi arokoka ubwo.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ushinzwe gusesengura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, Gasasira Martin, avuga ko ibigo byose bitanga ibyangombwa ku bohereza ibicuruzwa hanze y’Igihugu byashyizwe hamwe ku buryo batagisiragira kandi mu minsi ya vuba hazashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bazajya bifashisha mu (…)
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko inka 60 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu cyumweru gishize mu rwuri rw’umworozi wo mu Murenge wa Tabagwe.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, arasaba abanyarwanda ko mu gihe amaso yabo atangiye kuryaryatwa, kuzana amarira no kubyimba bakwiye kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya mu ruhame rw’abantu benshi kugira ngo batabanduza amaso yandura cyane.
Umuyobozi w’Itorero Apostles and Prophets Church of Christ Jesus, Bishop Augustine Gakwaya, avuga ko kwita ku bo muhuje imyemerere ukirengagiza abakene Imana ikureba nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, arasaba urubyiruko cyane urwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru gufatira ku rugero rw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, rukarwanya uwagerageza kurubibamo ingengabitekerezo yayo ariko rukanarinda ibyagezweho.
Abaturage bakorana n’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, KIIWP, mu Mirenge ya Kabarondo na Murama, barishimira ko watumye ubutaka bwabo bwongera gutanga umusaruro ku buryo ubu batangiye kwiteza imbere nyamara mbere bari abakene.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mutoni Jeanne, avuga ko ’Systeme Imibereho’ yitezweho gufasha kumenya abaturage bakeneye kunganirwa kwikura mu bukene b’ukuri kuko uburyo byakorwagamo mbere hazagamo amarangamutima ariko nanone ikazanafasha gutahura abahabwaga inkunga ibafasha kwikura mu (…)
Uwamwezi Merciane w’imyaka 53 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rukundo Akagari ka Ntoma Umurenge wa Musheri avuga ko gukura yanga gusabiriza no guharanira kwigira byamugejeje ku ruganda rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100 n’ubwo ingaruka za COVID-19 n’ibikorwa byahereweho ahabwa ubuzirange bw’ibyo akora (…)
Mugorewishyaka Latifat w’imyaka 63 y’amavuko avuga ko yinjiza amafaranga y’u Rwanda 100,000 ku kwezi abikesha gukora amavaze mu ibumba ndetse n’imigongo nyamara yarahoze ari umukene ufashwa na Leta.
Tariki ya 16 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ntarindwa Emmanuel w’imyaka 51 y’amavuko akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na Mukamana Eugenie w’imyaka 53 ukekwaho kuba ikitso cy’ukekwaho icyaha aho yamuhishe mu mwobo wacukuwe mu nzu yari amazemo imyaka 23.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko iyo inzego z’abagore zikora neza ibibazo by’amakimbirane mu miryango, imirire mibi mu bana ndetse n’ubukene bitabaho ahubwo habaho iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko mu minsi itatu gusa y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, urubyiruko 400 aribo bifotoje kugira ngo babone indangamuntu n’ubwo iyi serivisi ikomeza mu Mirenge yose.
Cesaria Nyiramafayida w’imyaka 84 y’amavuko wo mu Murenge wa Munyiginya Akarere ka Rwamagana aragira inama abahabwa inkunga y’ingoboka kuyibyaza umusaruro bagana amatsinda yo kubitsa no kugurizanya aho kuyashora mu bindi bitabafasha kwiteza imbere nk’uko uyabaha abyifuza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko tariki ya 30 Mata na 01 Gicurasi 2024, abantu bane barimo umwarimu bapfuye barohamye mu mazi.