Abakuru b’Imidugudu 503 mu Ntara y’Iburasirazuba, batangiye guhabwa ubumenyi butuma Imidugudu yabo ihora itekanye, itarangwamo icyaha, ndetse ikaba n’ishingiro ry’iterambere ry’umuturage.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda rusange usoza uko kwezi, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’ibiza, ndetse hanakorwa amatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Imidugudu batakiri mu nshingano.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko, Dr Mugisha Hakim, avuga ko imibare y’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu Karere ka Nyagatare ihangayikishije, kuko iri kuri 1.2%, agasaba urubyiruko kugana ibigo byabagenewe kugira ngo babone inama zibafasha kwirinda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, avuga ko mu ivugurura rishya ry’imisoro itabi riziyongeraho 100% rive ku musoro wa 130% rigere kuri 230% mu gihe inzoga za byeri (beer) uziyongeraho 5% mu rwego rwo kongera imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda mu myaka ya 1950 yageze no kuri Jenoside yabakorewe, ari na yo igikoreshwa ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) no mu Karere mu kwanga bamwe mu (…)
Abacururizaga mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Mahama, ndetse n’impunzi zakoreraga ubucuruzi imbere mu nkambi barashimira ubuyobozi bwabubakiye inzu y’ubucuruzi, yatumye ibicuruzwa byabo birushaho kugira ubuziranenge ndetse n’umutekano, batandukana n’igihombo bahuraga na cyo.
Mu kwihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku ncuro ya 31 mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahoze ari abasirikare ba RPA Inkotanyi barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ishimwe ku bwitange bagaragaje.
Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, wibanze ku kubakira abatishoboye, guhanga imihanda n’ibikorwa byo kurwanya isuri.
Bamwe mu borozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barifuza ko igiciro cy’amata cyashyirwa ku mafaranga 500 kuri litiro imwe, kuko 400 bahabwa bavuga ko ari macye ugereranyije n’ibyo baba bashoye mu kugura ibiryo by’amatungo.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro wagabanukaho nibura 30% kuko ibyinshi aribwo bigitangira kuzana intete.
Abantu bane mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baririye ubunani muri kasho za Polisi nyuma yo gufatanwa inzoga itemewe ya kanyanga litiro 1,250.
Bamwe mu bana bakoze amarushanwa yo gusoma Igitabo cya Korowani, bavuga ko kuyisoma no kuyimenya bizabafasha kwirinda ibishuko n’izindi ngeso mbi zishobora gushora ubuzima bwabo mu kaga.
Kuri Noheri, umugabo wo mu Karere ka Kirehe yishwe n’umusinzi wari umaze gukubitirwa mu kabari naho abana batatu bafatwa ku ngufu.
Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batunguwe no kubona abakiriya benshi ku buryo bibazaga ko hari n’abavuye mu tundi Turere bakaza guhahira iwabo.
Bamwe mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba, batangiye guhendukirwa n’ibiribwa kuko bimwe byatangiye kwera ku buryo ntawatinya kwakira umushyitsi wamusuye.
Umudugudu wa Gakoma, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, umaze imyaka irindwi utarangwamo icyaha.
Intara y’Iburasizuba niyo ibarizwamo inzuri nyinshi zirenga 10,000 ikaba ari nayo ifite inka nyinshi ahanini ziba mu nzuri, zikagera ku mazi zikoze ingendo ndende. Ibi byiyongera ku kibazo cy’izuba gikunze kuharangwa, kigatera inka gusonza.
Umuyobozi w’Urwungwe rw’amashuri rwa Nyarupfubire, Gatare Jacques, arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu.
Abakozi barimo abazamu, abatetsi n’abarimu mu ishuri ribanza rya Kabirizi, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko bamaze igihe badahembwa bakabwirwa ko biterwa n’uko amafaranga Leta igenera amashuri yo gusana ibyangiritse n’indi mirimo ataraboneka.
Inzu 19 zasenywe n’imvura yakurikiwe n’umuyaga mwinshi mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Jarama.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko imiryango 700 ariyo yabaruwe mu Karere kose ibana mu makimbirane akenshi ngo aturuka ku micungire y’umutungo w’abashakanye n’ubusinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari gusa, abana 634 bari munsi y’imyaka 18 aribo bamaze guterwa inda.
Nyirahakizimana Annualite, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, avuga ko ukwezi kugiye gushira atarabona ababyeyi bwite b’umwana wo mu kigero cy’umwaka n’amezi atandatu yatoraguye mu muferege.
Rwiyemezamirimo ukoresha ikimoteri cya Nyagatare, Jean Paul Ngezishiraniro, arahakana ko nta mukozi akoresha umwishyuza ifaranga na rimwe mu gihe abakorera Kompanyi AGRUNI ayobora, bavuga ko bamaze amezi atatu batabona umushahara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rishya rya kijyambere ryamaze kuzura ryitezweho ubuziranenge bw’inyama no gukuraho ingendo amatungo yakoraga ajya ku mabagiro atandukanye mu Gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, ivuga ko mu mwaka wa 2035, u Rwanda ruzaba rwinjiye mu Bihugu bifite umusaruro mbumbe ugereranyije ku buryo nibura buri muturage abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu (5,000 USD), buri mwaka.
Nyirandagije Venancia, umukecuru w’imyaka 60 wari utuye mu Mudugudu wa Amataba, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Remera, umurambo we wabonetse mu cyuzi cyuhira umuceri cya Kibira mu Murenge wa Rugarama, hakekwaho ko yaba yaratwawe n’umuvu w’amazi y’imvura iherutse kugwa muri aka gace.
Ubuyobozi bwa Koperative KABOKU, burasaba inzego zireberera ubuhinzi kubafasha bakabona imashini yumisha umusaruro w’ibigori kuko ubwanikiro bafite bwumisha nibura 15% by’umusaruro uba wabonetse.