Imbangukiragutabara 246 zaguzwe zizihutisha ibikorwa by’ubuvuzi
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego, bashakishije ubushobozi bwo kugura imbangukiragutabara 246 ku buryo iza mbere 80 zamaze gutangira kugezwa mu bitaro hirya no hino mu Gihugu.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2024, ubwo yahuraga n’abajyanama b’ubuzima n’abakora mu buvuzi basaga 7,000 baganira ku bimaze kugerwaho mu rwego rw’ubuzima mu myaka 30 ishize.
Yagize ati “Nyuma y’umukoro mwaduhaye twafatanyije na Polisi n’Ingabo z’Igihugu hagurwa imbangukiragutabara 246 ku buryo iza mbere 80 zageze mu Rwanda ndetse muri iki gitondo zikaba zatangiye kugezwa mu bitaro no mu Ntara zose, turateganya ko mu mezi atatu cyangwa ane buri Karere kazagira imbangukiragutabara nshya nibura umunani ziza zisanga umunani zari zihasanzwe.”
Imbangukiragutabara nshya 246 zije ziyongera ku zindi 247 zisanzwe ziri hirya no hino mu Gihugu.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nubwo abaganga bahari badahagije, hari gahunda yatangijwe yo kubongera ku buryo abateganywaga kwinjizwa mu mashuri y’ubuvuzi uyu mwaka intego yarenze igera ku kigero cya 146%. By’umwihariko ku babyaza uyu mubare ngo barashaka kuwukuba inshuro zirenze enye ndetse uyu mwaka hakaba haratangiye abagera ku 1,000 basanga abari bahari 2,000 hagamijwe kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.
Yavuze kandi ko mu rwego rwo gufasha abarwayi bavaga mu Ntara bifuzaga guhura n’abavuzi b’inzobere, ubu muri buri Ntara hashyizweho ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya kaminuza bibiri muri buri Ntara ku buryo bimaze gushyirwamo inzobere 100 zirimo n’abanyamahanga.
Yagize ati “Mu mezi atatu ashize turimo kubishyiramo abavuzi b’inzobere ku buryo hamaze kugera 100. Benshi ni abaturutse hanze y’Igihugu ku buryo batangiye kwigishiriza mu Ntara zose, ngira ngo hari porogaramu yo kubaga ubwonko n’ibindi bitakorerwaga hanze ya Kigali biratuma abarwayi bataza i Kigali gushaka inzobere ahubwo baguma mu Ntara zabo.”
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye abajyanama b’ubuzima ku kazi bakora badategereje igihembo, ndetse n’abaganga basabwa byinshi bidahwanye n’umushahara bahembwa, ariko yizeza ko biziyongera nihaboneka amikoro.
Yasabye Minisiteri y’Ubuzima gufatanya n’izindi nzego, abajyanama b’ubuzima bakongererwa ubumenyi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza zijyanye n’ubuzima.
Yagize ati “Hari abajyanama b’ubuzima bakoresha umutima wabo, ubushake, bakoresha imyumvire bafite uko yaba ingana kose. Inshingano ya mbere dufite yindi, ni abo ngabo kubaha ubumenyi, Minisiteri ibishinzwe ikoranye n’izindi nzego, ni ugushaka uburyo bwose buri wese ku rwego ari ho ahugurwa, akongera ubumenyi kugira ngo ashobore kurushaho gukora akazi neza.”
Mu byo abajyanama b’ubuzima bafashije harimo kugabanya indwara ya Malariya ku kigero cya 90% ndetse n’impfu z’ababyeyi aho babafasha kubona imbangukiragutabara mu buryo bwihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|