Ubuhinzi: Urubyiruko rutinya ibiciro bito ku isoko n’igihombo

Urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ruvuga ko impamvu bagenzi barwo batitabira ibikorwa by’ubuhinzi cyane harimo imyumvire micye, gutinya guhomba bitewe n’imihandagurikire y’ikirere ndetse n’igishoro kiruta ikiguzi bahabwa ku musaruro.

Alex Mugabo yifuza ko Leta yarushaho kwegera abahinzi ikabafasha guhinga ibihingwa bifite isoko mpuzamahanga
Alex Mugabo yifuza ko Leta yarushaho kwegera abahinzi ikabafasha guhinga ibihingwa bifite isoko mpuzamahanga

Alex Mugabo, umucuruzi akanohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga avuga ko mu buhinzi hakirimo ibibazo kuko abitabira guhinga ibihingwa ngengabukungu bakiri bacye ku buryo ababyohereza mu mahanga babibura kandi babifitiye isoko.

Avuga ko impamvu ibitera ari ubushobozi bucye, inkunga nkeya ndetse no kutagira amakuru ku buhinzi butanga amafaranga.

Agira ati “Hakwiye ubukangurambaga bwimbitse, tukereka abahinzi ko turi kumwe nabo kandi tubafitiye isoko ry’umusaruro wabo. Leta nayo ntikwiye kwicara ngo yashyizeho ingamba zituma bahinga neza ahubwo ikwiye no kumenyesha abahinzi ibihingwa byabahindurira ubuzima bitewe n’isoko bafite.”

Ibi kandi bishimangirwa na Gisa Leonard, umuhinzi akanongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi akanawohereza mu mahanga, uvuga ko abahinzi benshi bagihagaze ku bihingwa barya gusa aho kureba ku bitanga amafaranga.

Ati “Abahinzi bacu benshi batekereza ibishyimbo, ibigori nyamara hari ibindi bihingwa wahinga ku buso buto ariko bikaguha umusaruro mwinshi bitewe n’ubwoko bw’igihingwa n’uburyo wakoresheje uhinga.”

Urubyiruko rutinya igihombo rushobora guhura nacyo mu buhinzi
Urubyiruko rutinya igihombo rushobora guhura nacyo mu buhinzi

Umuhinzi akaba n’umunyamuryango w’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi (RYAF), Juliet Nyiransabimana, wo mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko impamvu urubyiruko rutitabira ibikorwa by’ubuhinzi ari imyumvire micye, gutinya igihombo cyaterwa n’imihandagurikire y’ikirere ndetse n’igishoro kikiri hejuru n’ikiguzi bahabwa ku musaruro.

Yagize ati “Urebye igishoro dushyira mu buhinzi ni kinshi ugereranyije n’ikiguzi duhabwa. Urugero amatunda mpinga ungurira umusaruro ampa amafaranga 2000 ku kilo kandi iyo mbaze igishoro mba nashyizemo mba numva yakampaye nibura 2500 izi rero ni zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rwinshi rucika intege.”

Nyamara ariko Mudatenguha Ferdinand, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu ishami rishinzwe uruhererekane nyongeragaciro, avuga ko hari uburyo bwinshi Leta yashyizeho bugamije korohereza umuhinzi kubona umusaruro mwinshi binyuze muri gahunda ya nkunganire ku mbuto n’ifumbire, ubwishingizi bw’imyaka ndetse no gushakira abahinzi imbuto nziza.

Agira ati “Ikigo RAB, gifasha abahinzi kubona imbuto nziza, kuzitaho kugeza habonetse umusaruro, hari kandi nkunganire aho umuhinzi ashora ikiguzi gito andi agatangwa na Leta, ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ndetse Leta ikunganira ku kiguzi cy’ubwishingizi.”

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abahinzi b’ibyoherezwa mu mahanga, abongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, abohereza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga, bifuje ko Leta yashyira uburyo abahinzi bakongera umusaruro kandi bakitabira guhinga ibihingwa bifite isoko mpuzamahanga nk’imiteja, avoka, imyembe, ikawa, icyayi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka