Nyagatare: Inkotanyi zamurokoye amaze iminsi azengurukana uruhinja muri Pariki y’Akagera (ubuhamya)

Nyiracari Peace, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gakirage, avuga ko batewe n’Interahamwe n’abasirikare ba EX-FAR, amaze umunsi gusa abyaye, amara iminsi itanu azengurukana uruhinja muri Pariki y’Akagera yarimo inyamanswa z’inkazi ariko ntizamurya ku bw’amahirwe ahahurira n’Inkotanyi arokoka ubwo.

Nyiracari, wari waraye abyaye yamaze iminsi itanu muri Pariki y'Akagera atabarwa n'Inkotanyi
Nyiracari, wari waraye abyaye yamaze iminsi itanu muri Pariki y’Akagera atabarwa n’Inkotanyi

Ibi ni ibikubiye mu buhamya yatanze, ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Kamena 2024, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakanashyingurwa mu cyubahiro imibiri itandatu yabonetse.

Nyiracari avuga ko urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira, Abatutsi bari batuye ahitwaga muri Ranshi (Lansh) mu Kagari ka Gakirage, batangiye gutotezwa ndetse bamwe bajya gufungirwa I Byumba, baranicwa.

Tariki ya 08 Ukwakira 1990, Interahamwe zarimo n’impunzi z’Abarundi bari mu nkambi I Rukomo ndetse n’abasirikare ba EX-FAR, barabateye batangira gutwika amazu n’ibiraro by’inyana, banica abantu.

Uyu biciye nyina mu maso, we ngo bamusize bavuga ngo azabare inkuru y’uko Abatutsi bishwe.

Ati “Jye na murumuna wanjye n’abana banjye baradukubise ariko umusirikare umwe aduhagararaho. Bakomeje kujya impaka bamwe bashaka kutwica abandi bakabyanga, umusirikare umwe aravuga ngo nimubareke bazagende babwire benewabo ibyo babonye.”

Imibiri itandatu yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse mu Murenge wa Tabagwe n'uwa Nyagatare
Imibiri itandatu yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse mu Murenge wa Tabagwe n’uwa Nyagatare

Nyiracari, wari umaze umunsi umwe gusa abyaye, yisanze mu bandi bantu babashije guhunga, bamara iminsi itanu bazerera muri Pariki y’Akagera yarimo inyamanswa z’inkazi batabarwa n’abasirikare b’Inkotanyi basanzemo.

Yagize ati “Ukurikije umuntu iyo yabyaye bugacya akagenda urugendo rw’iminsi itanu uzenguruka mu ishyamba ntupfe kandi ryarimo inyamanswa ntizikurye, ibyabaye ni uburinzi bw’Imana. Ikindi cyamfashije ni umusore w’Inkotanyi twahuye nawe aduha amazi aratugaburira dukomeza inzira.”

Uwingabe Tereza Bukuba, washyinguye umubyeyi we mu cyubahiro nyuma y’imyaka irenga 30, avuga ko yashimishijwe no kuba icyo yaharaniye abashije kukigeraho akabasha gushyingura mu cyubahiro umubiri w’umubyeyi we.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane, kuko maze kumenya amakuru y’aho bamwiciye natangiye kumushakisha ndamubona ndaruhuka. Kuva ninjiye muri iyi gahunda sinacitse intege n’Imana iramfasha, Data ashyinguwe mu cyubahiro nicyo naharaniye.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare, ubu ruruhukiyemo imibiri 99 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare, ubu ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimiye abantu bose batanze amakuru kugira ngo iyi mibiri iboneke ndetse anashishikariza n’abandi kubikora kugira ngo itaraboneka nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri itandatu yashyinguwe mu cyubahiro yabonetse mu Murenge wa Tabagwe n’uwa Nyagatare. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare rwari ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 93 hakaba hiyongereyeho indi itandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umugoroba mwiza iyo umuntu ashyinguye uwe mu cyubahiro biraruhura nibyagaciro kubaha icyubahiro bakwiye thx ku makuru muduhaye ku gihe

Dodos yanditse ku itariki ya: 1-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka