Nyagatare: Inka 60 zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko inka 60 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu cyumweru gishize mu rwuri rw’umworozi wo mu Murenge wa Tabagwe.

Umworozi yasigariye aho nyuma y'uko inka ze zose zigaragaweho indwara y'uburenge
Umworozi yasigariye aho nyuma y’uko inka ze zose zigaragaweho indwara y’uburenge

Ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, nibwo mu rwuri rw’umworozi, Habineza Didace, wo mu Mudugudu wa Kayigiro, Akagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe, hagaragayemo inka 28 zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge, ku munsi wakurikiyeho zikurwa mu bworozi kugira ngo zidakwirakwiza indwara.

Hafashwe ibizamini by’izisigaye kugira ngo barebe izidafite indwara ariko nyuma y’iminsi itatu gusa na zo zigaragaza ibimenyetso ku buryo na zo zakuwe mu bworozi ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, urwuri rusigarira aho.

Kayumba avuga ko inka 60 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi by’umwihariko Habineza akaba agomba gutegereza igihe indwara izavira mu rwuri rwe akabona kongera korora.

Ati “Yari afite inka zirenga 50 kandi zose zagaragaje ibimenyetso by’indwara, inka zose zigomba gukurwa mu bworozi, urwuri rugasigara nta nka irimo hanyuma azashake imiti yica virusi ariko n’izuba na ryo rirafasha mu kwica virusi, ubwo amafaranga yakuye mu nka azayakoresha yongere agure izindi.”

Uretse Habineza, hari n’inka z’abaturanyi be babiri na zo zagaragaje ibimenyetso by’indwara, zikurwa mu bworozi.

Kayumba avuga ko bataramenya aho indwara yaturutse gusa ngo nyiri inka akaba akeka ko bushobora kuba bwaraturutse ku rujya n’uruza rw’amatungo anyura hagati mu rwuri rwe kuko harimo igihandagaza (inzira y’inka).

Indwara ikigaragara, aborozi buhiraga ku kidendezi cy’amazi kimwe (valley dam) n’uw’inka ze zagaragayemo uburenge basabwe gushaka uko inka zabo zabonera amazi mu nzuri zazo zidasohotse.

Mu gihe hagitegerejwe icyemezo cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibikomera by’amatungo byabaye bihagaritswe mu Karere ka Nyagatare, haherewe ku gikomera (isoko ry’inka) cyagombaga kubera Nyendo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka