Imyambaro n’impapuro bishaje bimaze kumwinjiriza arenga Miliyoni 10

Mucunguzi Ronald, wo mu Karere ka Rwamagana, nyiri Kompanyi, Golden Art and Paints, ikora imitako mu mpapuro n’imyambaro bishaje, avuga ko amaze kwinjiza arenga Miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze akora ndetse akaba afite intumbero ko mu myaka itanu (5) iri imbere azaba ageze ku gishoro kinini kandi akoresha abakozi barenga 100.

Mucunguzi yatangije ibihumbi 50 none ageze kuri Miliyoni 10
Mucunguzi yatangije ibihumbi 50 none ageze kuri Miliyoni 10

Uyu watangije igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 avuga ndetse yanitabiriye amarushanwa ya Youth Konnect akabona igihembo cya kabiri mu barushanwaga mu by’inganda, ubu akaba akoresha urubyiruko rugenzi rwe batanu (5) bafite amasezerano y’akazi, umunani ba nyakabyizi n’abanyeshuri 27.

Avuga ko igishoro ari mu mutwe atari amafaranga menshi bityo nta wukwiye kuvuga ko yabuze igishoro.

Ati “Igishoro si amafaranga ahubwo ni mu mutwe, niba ngeze kuri Miliyoni 10 mu myaka ibiri gusa, mu myaka itanu nzaba mfite amafaranga menshi kandi nkoresha n’abakozi benshi ndetse nigisha n’abandi.”

Umubyeyi ukora Imbabura za canarumwe ndetse n’ibikombe mw’ibumba, avuga ko ubu akoresha abantu 50, yemeza ko hari benshi bamaze gutera imbere kubera umushahara abahemba gusa imbogamizi ngo zikaba zikiri ku rubyiruko rushaka gukora imirimo y’ubusirimu.

Yagize ati “Imbogamizi dufite ni imyumvire y’urubyiruko ikiri hasi, dukeneye urubyiruko ruza kudufasha kongerera ubwiza ibyo dukora ariko urabwira umuntu akakubwira ngo oya sinajya kubumba si ndi umutwa.”

Abayobozi b'Uturere basabwe kurushaho kwegera urubyiruko bakarwereka amahirwe ahari
Abayobozi b’Uturere basabwe kurushaho kwegera urubyiruko bakarwereka amahirwe ahari

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko urubyiruko rwinshi rwifuza guhera ku gishoro kinini nyamara rutaragira n’ubushobozi bukoresha macye.

Ikindi ariko ngo kibabaje ni ubunyangamugayo bucye bwarwo aho bahabwa akazi bagahombya abakabahaye.

Agira ati “Uravuga uti n’ubwo ndi Meya reka ngurire abana batatu moto bazikoreshe mu mahanda, yamara kuyibona agatekereza uko akuramo aye akaguhombya, ni nako bigenda kuwamushyize mu iduka rye, ararihombya akikuriramo aye nyiraryo agasigara ahanganye n’inguzanyo ya banki.”

Mu nama yigaga ku ngamba zijyanye no guhanga imirimo ku rubyiruko hanarebwa ibimaze kugerwaho mu myaka 30 Igihugu kibohowe, yahuje abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yasabye abayobozi kurushaho kwegera urubyiruko barugaragariza amahirwe ahari yarufasha kwihangira imirimo.

Ariko nanone yasabye abanyarwanda muri rusange kurangwa n’indangagaciro, kwirinda ubunebwe, gukorera ku ntego no gukorera hamwe ariko bakagira n’imyitwarire myiza.

Minisitiri Bayisenge yasabye urubyiruko kurangwa n'ubunyangamugayo
Minisitiri Bayisenge yasabye urubyiruko kurangwa n’ubunyangamugayo

Yagize ati “Abanyarwanda dufite imyitwarire n’indangagaciro bituranga no guhanga umurimo dukwiye kugaruka ku ndangagaciro zijyanye nawo, kutagira ubunebwe, gukorera ku ntego, kugira gahunda, gukorera hamwe no kumva ko watangirira kuri bicye ukagenda waguka.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ivuga ko ubukene bwavuye kuri 20% mu mwaka wa 2022, ubu bukaba bugeze kuri 17% mu gihe mu mwaka wa 2050 bugomba kuba buri 5%.

Ibi bikazajyana no guhanga imirimo mishya aho umwaka ushize hahanzwe 1,374,000 mugihe hari hateganyijwe guhangwa 1,500,000.

Mu ntara y’Iburasirazuba, umwaka ushize hahanzwe imirimo 43,000 uyu mwaka hakaba hamaze guhangwa igera ku 45,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka