Nyagatare: Barashimira Kagame wabaruhuye ingobyi zari zarabaciye ibitugu

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Katabagemu bashimira Paul Kagame wubatse amavuriro ku buryo ufashwe n’indwara n’ijoro ahita abona umuganga nyamara mbere uwarwaraga yarahekwaga mu ngobyi n’abatuye segiteri yose kugira ngo agere kwa muganga.

Ibi ni ibikubiye mu buhamya bwatanzwe ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Katabagemu bamamazaga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abakandida-depite b’Umuryango FPR Inkotanyi.

Rutaganira Anastase w’imyaka 67 y’amavuko avuga ko yavukiye ndetse akurira mu kitwaga Umutara, Akagari ka Kizirakome y’ubu mu Murenge wa Karangazi.

Ashima amajyambere Igihugu kimaze kugeraho by’umwihariko kuba bafite amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Avuga ko atabashije kwiga ngo asoze amashuri ahanini kubera amashuri yari kure cyane nyamara ubu ngo buri Kagari karimo ishuri.

Agira ati “Twigaga I Kigasha mu Karere ka Gatsibo niho hari amashuri icyo gihe haba ku ngoma ya Kayibanda n’iya Habyarimana. Ngeze mu wa gatatu urugendo rwarananiye ishuri ndarireka ariko ubu buri Kagari karimo ishuri abana bose bariga.”

Rutaganira, avuga ko mbere y’umwaka wa 1994, nta mugore wabyariraga kwa muganga ndetse ngo n’undi muntu wararaga yagorwaga no kwivuza kubera ko amavuriro yari kure cyane nyamara ubu ngo buri Kagari karimo ivuriro ufashwe n’ijoro yijyana kwa muganga.

Ati “Kuvana hano umurwayi kumugeza Nyagahita cyangwa I Nyagahanga byafataga amasaha arenze atanu. Umuntu yararwaga tukamushyira mu ngobyi segiteri yose ikagenda imwakuranwa. Umubyeyi ntawabyariraga kwa muganga kuko atakagezeyo yagumaga aho agategereza icyo Imana izakora.”

Avuga ko mbere umuturage yabonaga umuyobozi cyangwa umusirikare agakizwa n’amaguru kuko babakubitaga nyamara ubu ngo baricara bakajya inama z’iterambere bifuza ndetse bakanasangira.

Mutezimana Jackline wo mu Kagari ka Nyakigando avuga ko FPR Inkotanyi yamukuye habi kuko yashakiye umugabo mu nzu ya burende ayibyariramo abana batunzwe no guca inshuro.

Kubera ubuyobozi bwiza ngo babashije kwigurira ikibanza ndetse banubakamo inzu yo kubamo iciriritse.

Uyu yaje guhabwa amahugurwa ku buhinzi bwa kijyambere ndetse agirwa umujyanama mu buhinzi utarezaga ibiro 10 by’ibigori agera kuri toni esheshatu kuri hegitari kubera inyongeramusaruro babonye iriho nkunganire.

Kubera umusaruro w’ubuhinzi babonye byatumye biteza imbere ku buryo we n’umugabo we buri wese afite konti muri SACCO buri wese abereye undi umwishingizi.

Agira ati “Navuye ku biro 50 ubu ngeze kuri 92 ndatoshye kubera FPR, ndi umugore wizigamira mfite Konti yanjye n’umugabo akagira iye. Dufite urugo rumeze neza abana bariga neza, nkanda ku rukuta inzu yose ikabona.”

Avuga ko FPR yamufashije gukangura ubwonko bwe ku buryo ubu uwabaga muri burende ubu asigaye afasha abadafite ubushobozi nk’ubwe.

Kandida-depite watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Wibabara Jennifer, yavuze ko impamvu ititwa ishyaka ahubwo ikitwa Umuryango ari uko idaheza yakira buri munyarwanda wese.

Ati “Baricaye basanga batashinga ishyaka ahubwo bashyira umuryango kuko abantu batatanye ntawukigira aho abarizwa. Inyuguti ya “F” ivuze Front ni ukuvuga ngo umuntu wese azaba ari imbere ntawuzaba inyuma.”

Akomeza agira ati “Abagore bari imbere, urubyiruko ruzaba imbere, abakecuru baza imbere, abato baza imbere, Inkotanyi bivuze ngo nta munebwe uzabaho n’uw’intege nke azasindagizwa.”

Yasabye abanyamuryango bamaze kugira icyo bigezaho mu buzima kwegera bagenzi babo bakabafasha kuzamuka kuko FPR itifuza ko hari umunyarwanda usigara inyuma mu iterambere.

Yabasabye kuzatora Paul Kagame nka Perezida w’u Rwanda kugira ngo amajyambere akomeze ndetse bakanatora abadepite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi kugira ngo bamufashe kwihutisha iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka