Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bibanze cyane mu kubaka no gusana ibiraro binini byari bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage, ariko na none ngo hakaba hari ibindi bigomba kubakwa umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko abanyeshuri 68 ari bo bagikurikiranwa kwa muganga, harimo batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare, ahagikekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’uburwayi.
Abanyeshuri barwaye ni abiga mu mashuri abanza y’icyiciro gihabwa amata muri gahunda yo kurwanya igwingira na bwaki.
Guhera tariki ya 01 Mutarama 2023 kugera tariki ya 01 Mutarama 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, habaruwe abangavu 8,801 bari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 19 basambanyijwe baterwa inda.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Soeur Marie Josée Maribori, avuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri (…)
Ubushakashatsi bwakoze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu mwaka wa 2023 kuri serivisi y’isuku, bugaragaza ko Akarere ka Nyagatare kazamutseho amanota 13.6%, kava ku manota 68.6% kagera kuri 82.2% n’umwanya wa gatandatu mu Gihugu cyose.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arizeza abaturage b’Umudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, amazi yinjiye mu butaka bwabo kubera iyuzura rya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa, ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho bakazahabwa igisubizo.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko kubera gahunda zihari zijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, imihigo yahizwe muri uyu mwaka izaba yamaze kweswa ku kigero cya 100% muri Gicurasi 2024.
Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage cyane cyane abihinzi gutanga amakuru ku bacuruzi babagurira umusaruro w’ibigori kuri macye, kuko igiciro cyashyizweho hagamijwe kubarengera.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uruganda rukora kawunga rwa Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma uruganda rudakora bijyanye n’ubushobozi bari biteze byatewe no kubeshywa na rwiyemezamirimo warwubatse utarubahirije amasezerano bagiranye kuko yubatse urukora toni 20 ku munsi nyamara (…)
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko igihembwe cy’ihinga 2024 B, ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bugomba guhingwa, bitaba ibyo ba nyirabwo bagashyirirwaho ibihano.
Bamwe mu bacuruzi b’imyaka mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bavuga ko bahagaritse kugura umusaruro w’ibigori kubera ko batabasha kubahiriza igiciro cyatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu gihe na bo ababagurira babaha amafaranga ari munsi cyane y’ayo basabwa kuguriraho.
Umugabo afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Nyagatare akekwaho kwiba inka akazibagira iwe, ndetse no guhinga urumogi nyuma y’uko iwe hasanzwe ikinono cy’inka n’akarima k’urumogi.
Kabatesi Gaudelive, arasaba ubuyobozi kumurenganura ku mutungo we ugizwe n’inzu, yashenywe hubahirizwa icyemezo cy’Urukiko, ubuyobozi bw’Akarere bukamusaba kurega umuhesha w’Inkiko w’umwuga, mu gihe yaba yararengereye ingano yari yategetswe n’Urukiko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko umuhanda uzaba ugize umukandara w’ikiyaga cya Muhazi (Muhazi Belt), uri hafi gutangira kubakwa kuko inyigo yawo yamaze kurangira ku buryo numara gukorwa bizafasha abashoramari kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amakoperative y’abamotari azafasha mu kurwanya abajya muri uyu mwuga batabyemerewe kuko bahombya abawusanzwemo ndetse bagahombya na Leta kuko badatanga imisoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba inshuro yitabiriye imikino yakiriwe na Sunrise itsinda bitavuze ko ari we uyirogera ahubwo biterwa n’uko abakinnyi baba biteguye neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kubera umushinga wo gutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi urimo gushyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’imyaka icyenda (9) Koperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, ivuye mu ideni rya Miliyoni 309,864,415Frw yari ifitiye abacuruzi baguraga umusaruro wabo, ibirarane by’imishahara y’abakozi n’iby’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ubu ni yo yahize andi makoperative mu kwesa (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyi myaka irindwi ya gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (NST1), isize umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, binatanga umusaruro ukomeye kuko umunyeshuri wagendaga ibirometero 10 ajya anava ku ishuri ubu akoresha ikilometero kimwe n’igice gusa ariko intego ikaba (…)
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngoma, Umutoni Ernestine, avuga ko kuba barabonye inzu yo kumurikiramo no gucururizwamo ibikorwa byabo by’ubukorikori, bizafasha cyane umugore wo mu cyaro wategerezaga umuguzi baziranye, ariko by’umwihariko inafashe abafite amakimbirane n’irindi hohoterwa, kuko harimo (…)
Umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba, Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Karere ka Nyagatare bagiye gushyira mu makoperative y’abahinzi amaguriro y’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya umubu utera Malaria kuko iyi ndwara abahinzi ari (…)
Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2024, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutuganya imihanda yangiritse kubera imvura imaze igihe igwa, abaturage bashishikarizwa kugira isuku n’isukura ndetse no kwitegura amarushanwa ku isuku ariko by’umwihariko basabwa gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize, (…)
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko mu iperereza rimaze igihe rikorwa ku kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi, rimaze kugaragaza abakozi umunani mu nzego za Leta bakekwaho kugira uruhare mu byaha, bijyanye no kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza ubucuruzi bw’imyaka cyane cyane ubw’ibigori, abahinzi, abaguzi n’abacuruza ibigori ko ubucuruzi bw’imyaka bukorwa gusa n’abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifite (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ababazwa cyane kuba atarabona igikombe cy’imihigo ariko harikiri ikizere ko ashobora gusoza manda cyarabonetse kuko batakiza mu myanya ya nyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko gushakisha abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Rweru byabaye bihagaritswe by’agateganyo, kugira ngo habanze hafatwe umwanzuro ko byakomeza cyangwa byahagarikwa kubera imiterere y’ubutaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko gushyira ibibazo by’umuryango ku karubanda atari byo bitanga igisubizo kurusha uko abagize umuryango ubwabo babyikemurira cyangwa bagafashwa n’abantu bakuru kandi babanye neza.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, yahagaritswe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, kubera gukinisha abakinnyi bakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma ya 2019/2020, binyuranyije n’ibikubiye mu mabwiriza agenga amarushanwa.