Uwafashwaga na Leta ubu yihangiye umurimo umwinjiriza ibihumbi 100Frw ku kwezi
Mugorewishyaka Latifat w’imyaka 63 y’amavuko avuga ko yinjiza amafaranga y’u Rwanda 100,000 ku kwezi abikesha gukora amavaze mu ibumba ndetse n’imigongo nyamara yarahoze ari umukene ufashwa na Leta.
Uyu mubyeyi w’abana batandatu, atuye mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Mukarange.
Ku myaka 18 gusa y’amavuko yari yatangiye gukora umwuga gakondo w’ababyeyi be wo kubumba inkono za Kinyarwanda, ibintu avuga ko bitamuhaye umusaruro kuko yari abayeho mu buzima bubi cyane.
Avuga ko yakuze imitekerereze ye ari ukubona icyo kurya no kwambara, nta byo kureba imbere.
Ati “Mbere ya Jenoside natekerezaga kurya no kwambara gusa mbese nk’umuntu uzapfa ejo. Muri macye ntitwari twiyizi, twibonaga nk’abantu ariko nta mitekerereze, ari uko tutabuze ibitekerezo, ahubwo ari ukubura ubwisanzure.”
Mu mwaka wa 2,000 yaje gupfakara, akomeza kurera abana be abatungishije kubumba inkono gusa.
Icyakora ngo kubera amahugurwa menshi no kubwirwa ko na we ari Umunyarwanda nk’abandi, yaje kwemerera abana be bari bakiri bato kujya mu ishuri, ndetse umwe ubu akaba asoje kaminuza.
Agira ati “Jye mvuka mu muryango witwaga Abatwa, nyuma baje kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka, tuza guhagararirwa n’imiryango nka COPORWA n’indi ariko ntacyo byatugejejeho. Gusa gahunda ya Leta idukangurira gushyira abana mu ishuri nanjye abanjye mbashyiramo umwe asoje kaminuza.”
Mu mahugurwa yahawe ngo harimo aya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, aho yamenye ko na we ari umunyagihugu nk’abandi kandi adakwiye kwiha akato no gusigara inyuma mu iterambere.
Uyu utarizege ukandagira mu ishuri ngo yaritinyutse ndetse ajya no mu buyobozi bw’inzego z’abagore, mu Mudugudu no mu Kagari atuyemo.
Mugorewishyaka yaje kujya mu matsinda, bituma abagore bagenzi be bamubera ingwate mu Kigo cy’imari, akuramo amafaranga 30,000 akora neza inzu yubakiwe na Leta ndetse aranayikinga.
Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yatumye ahura n’Umuryango utari uwa Leta, Women for Women, abona amahugurwa menshi ndetse anigishwa gukora imigongo ndetse no kubumba amavaze mu mwanya w’inkono za Kinyarwanda.
Ati “Nyuma yo guhura na Women for Women, nahuye na Gikuriro idukangurira kubitsa no kwizigamira, ntangira kubona amafaranga yo kugura inkweto, imyambaro n’ibindi ndetse inama zose z’abagore ntangira kuzitabira ngendana n’ubuyobozi.”
Uyu wabaye mu buyobozi bw’inama y’Igihugu y’Abagore, avuga ko kwamamara kwe kwaturutse ku kuba ari mu bantu batanze amafaranga 500,000 mu gushyigikira amatora ya Perezida wa Repubulika.
Ati “Ibihugu byimanye inkunga y’amatora nari muri CNF, Akarere kashyizeho ikigega Agaciro cyo gushyigikira amatora. Naje mu nama nitwaje amavaze atandatu (6), bitangaga amafaranga nanjye nitanga amavaze, ayo mavaze yaguzwe 500,000 urumva ko ndi mu bantu batanze amafaranga menshi kandi byaranshimishije binyereka ko mfite agaciro.”
Kuri ubu yamaze gukora itsinda ry’abantu bahujwe n’umwuga wo kubumba amavaze, byanamuhesheje Pasiporo (Passport) ajya mu Gihugu cy’u Buhinde nk’umunyabukorikori kugira ngo yige uko amatsinda y’abagore baho akora.
Yagize ati “Iyo hatabaho COVID-19, Pasiporo nahawe yakabaye yarangejeje mu Bihugu byinshi. Kuko nahawe Pasiporo yo guhagararira amatsinda y’abagore b’abanyabugeni n’abanyabukorikori njya mu Buhinde kureba uko abagore baho bakora kugira ngo tubigireho.”
Mu Buhinde ngo ni ho yamenyeye ko umugongo yakoze awushyizeho irange ry’amavuta wajya wandura bakawoza aho kuwujugunya.
Mugorewishyaka, akaba n’umwe muri ba Marayika Murinzi mu Karere ka Kayonza, avuga ko kuri ubu yishimira ko Leta yamufashije mu kwigisha abana be ku buryo umwe asoje kaminuza ndetse no kuba yarabashije kwiteza imbere ku buryo atabura amafaranga y’u Rwanda 100,000.
Gusa ngo ikirenze ibindi ni ukuba Leta yarubatse imiyoborere myiza yimakaza Ndi Umunyarwanda.
Agira ati “Mbaze abo ngaburira n’abo nambika nibarira ko buri kwezi ibihumbi ijana, mfite intebe nziza mu nzu, yewe n’abashyitsi bafite igitanda kiriho umufariso, byose nkesha imiyoborere myiza itarobanura, yazanye ubumwe n’ubwiyunge, igakuraho amazina (amoko) igashyiraho ndi Umunyarwanda.”
Avuga ko imiryango yabo (Abatwa), itakigira ipfunwe ryo kujya mu bandi ndetse akaba anishimira ko ntaho bajya ngo bavangurwe cyangwa ngo bitwe Abatwa.
Avuga ko afite intumbero yo gukomeza gutera imbere ndetse akagera kuri byinshi kuko ubu atakijya kwikurira ibumba ahubwo rizanwa n’imodoka akayishyura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|