Kandida Perezida Mpayimana yijeje guteza imbere inganda nto

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Filippe, avuga ko natorerwa kuyobora u Rwanda azateza imbere inganda nto no gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri.

Mpayimana Filippe ngo azateza imbere indanda nto ko kuvugurura ubuhinzi
Mpayimana Filippe ngo azateza imbere indanda nto ko kuvugurura ubuhinzi

Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 14 na 16 Nyakanga 2024.

Ibikorwa bye yabitangirije mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mahama, aho yakiriwe n’abantu bacye nabo byagaragaraga ko baje gushungera batari baje kumushyigikira.

Kandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Filippe, yabwiye abaturage bagiye kumva imigabo n’imigambi ye ko natorwa afite ingingo 50 z’ibyo ateganya kuzashyira mu bikorwa.

Bimwe mu bikorwa bikubiye muri izi ngingo 50 harimo kunoza imikoreshereze y’ubutaka, kongera ibiribwa ku isahane, guteza imbere inganda nto, guteza imbere uburezi, gushyiraho amategeko agenga ubukomisiyoneri, kubahiriza amasaha abakozi bagomba gukora n’ibindi.

Kandida Mpayimana yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu
Kandida Mpayimana yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu
Yateguriwe aho ahagarara mu gihe avuga imigabo n'imigambi ye
Yateguriwe aho ahagarara mu gihe avuga imigabo n’imigambi ye
Mbere y'uko ahagera intebe zari zambaye ubusa
Mbere y’uko ahagera intebe zari zambaye ubusa
Abatekinisiye bateguraga indangururamajwi kugira ngo zidatenguha umukandida Perezida Mpayimana
Abatekinisiye bateguraga indangururamajwi kugira ngo zidatenguha umukandida Perezida Mpayimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka