Abohereza ibicuruzwa hanze bagiye gushyirirwaho ikoranabuhanga ribafasha kubona ibyangombwa

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ushinzwe gusesengura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, Gasasira Martin, avuga ko ibigo byose bitanga ibyangombwa ku bohereza ibicuruzwa hanze y’Igihugu byashyizwe hamwe ku buryo batagisiragira kandi mu minsi ya vuba hazashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bazajya bifashisha mu kubona ibyangombwa.

Abohereza umusaruro ukomoka ku buhinzi hanze y'Igihugu bamenyeshejwe ko boroherejwe kubona ibyangombwa
Abohereza umusaruro ukomoka ku buhinzi hanze y’Igihugu bamenyeshejwe ko boroherejwe kubona ibyangombwa

Yabitangaje kuwa gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024, mu nama yahuje abahinzi n’abacuruzi b’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bakabyohereza mu mahanga.

Umukozi w’Ikigo cyunganira abacuruzi kohereza ibicuruzwa mu mahanga no kubyinjiza mu Gihugu, Mwesigwa William Gakuru, avuga ko hakiri imbogamizi ku bashaka kohereza ibicuruzwa mu mahanga bitewe n’ibigo byinshi bitanga ibyangombwa kandi bidakora amasaha yose.

Ibi ngo bigira ingaruka ku bacuruzi kuko rimwe na rimwe hari ababura isoko bari babonye bikabatera igihombo.

Yagize ati “Iyo utabonye ibyangombwa bihagije ku muzigo wawe cyane ibikomoka ku buhinzi, uwo muzigo ntugenda uguma mu bubiko, umucuruzi akaba ahombye isoko ndetse n’igishoro yaguze wa muzigo.”

Avuga ko habayeho ihuriro ry’ibigo bitanga ibyangombwa (One Stop Center), kandi ikora amasaha menshi byafasha abacuruzi gukora amasoko yabo neza kandi bakabona inyungu.

Umukozi wa RDB, ushinzwe gusesengura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, Gasasira Martin, avuga ko mbere abahoreza ibicuruzwa mu mahanga bagorwaga no kubona ibyangombwa bitewe n’ibigo bitandukanye baganaga kandi bidakorera hamwe.

Kuri ubu ariko ngo iyi serivisi yarorohejwe ku buryo ibigo byose birebwa no gutanga ibyangombwa kubohereza ibicuruzwa hanze y’Igihugu byahurijwe hamwe mu rwego rwo gufasha abashaka iyi serivisi kandi mu minsi ya vuba hazashyirwaho uburyo bwo kubona ibyo byangombwa binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati “Ibigo byose bifite aho bihuriye n’abacuruzi byagiye hamwe hariya muri RDB kuko mbere byadindizaga abacuruzi kandi ubu turi mu nzira zo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriweho n’ibyo bigo byose ku buryo umucuruzi yabisaba kandi akabibona ataje kuri RDB.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko cyakuyeho imisoro ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherezwa hanze mu rwego rwo korohereza abacuruzi no kugira ngo ibyoherezwa hanze byiyongere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka