Equity Bank yatangiye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwitwa Eazzypay, aho umukiriya w’iyi banki ashobora kwishyura ibicuruzwa na serivisi yifashishije telefoni kandi adakoze ku mafaranga.
Inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru no kurirengera zirasaba ko amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru yavugururwa akajyanishwa n’ibihe rigezemo. Abayobora izo nzego babivuze mu gihe hari ababyeyi bakomeje kwinubira bimwe mu bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, ruvugwaho kuba hari abarukoresha (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko ibihugu by’amahanga bigikeneye gutera intambwe mu gukurikirana abakora ibyaha mu Rwanda by’umwihariko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Abatuye i Rwamagana n’abahategera imodoka baremeza ko baruhutse izuba n’imvura yabanyagiraga bateze imodoka kubera kutagira gare ijyanye n’igihe.
Indirimbo Marita y’Impala ni imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana (…)
Guca inda zitateguwe n’indi myitwarire mibi igaragara mu rubyiruko ngo bizagorana mu gihe ababyeyi b’iki gihe badatanga uburere nk’ubwo na bo bahawe n’ababyeyi ba bo bakiri bato.
Abantu bari hejuru y’imyaka 50 bafite virusi itera SIDA (VIH) bagiye kwitabwaho kurushaho, nyuma y’uko bigaragaye ko abafata imiti neza babana na yo igihe kinini kandi bakagirira igihugu akamaro.
Abahembwe mu isozwa ry’ irushanwa ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, baravuga ko amafaranga bahembwe agiye kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga ya bo y’ubuhanzi bari baraburiye uburyo kubera amikoro.
Madame Jeannette Kagame aravuga ko abahanzi bakwiye gushyigikirwa mu buhanzi bwabo, kuko ari bamwe mu bakozi bagira ingorane kenshi zirenze iz’abandi, bitewe n’uko bavunika cyane bahanga kandi ntibacike intege n’ubwo baba batizeye ko ibyo bahanga bizakundwa.
I Gabiro mu ishuri rya gisirikari hagiye gusozwa imyitozo ya gisirikari izwi ku izina rya "Exercise Hard Puch" yari imaze amezi atatu.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse ku isoko byihariye hafi 70% y’impamvu zitera ubukene.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, aravuga ko ibikubiye muri raporo ku mibereho y’abaturage y ‘ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ari impuruza isaba buri wese gukuba kabiri imbaraga yakoreshaga ubukene mu Rwanda buranduke.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) bagiye gutangiza umushinga w’insina zitanga umusaruro mwinshi ugereranije n’izisanzwe.
Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura ubwo yageraga ku ishuri ry’imyuga rya Kagugu (Ecole technique SOS) aho yatangirije ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye kuri uyu wa kabiri, yahise ahagarika Mbonabucya Gerard wari ukuriye ibizami kuri centre ya SOS Kagugu.
Abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bambukira mu masangano y’imihanda, Nyabugogo, Kinamba, APACOPE n’umuhanda uva rwagati mu mujyi wa Kigali, barinubira umuvundo w’ibinyabiziga ugaragara muri ayo masangano bavuga ko uteza impanuka.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iravuga ko icyemezo cya guverinoma y’u Rwanda cyo kongerera imbaraga igifaransa ntaho gihuriye n’uko Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa (OIF).
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iravuga ko igiye guhana abarimu 118 bagaragaweho amakosa nyuma y’igenzura yakoreye ibigo by’amashuri 900 hirya no hino mu gihugu.
Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) igiye ku murika ibyavuye mu bushakashatsi yakoze buvugwaho kuba bwafasha mu gukemura ibibazo byugarije isi.
Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga mu karere ka Kicukiro barashima intambwe Sacco ya bo igezeho, ariko bagasaba ko yarushaho kwegera abaturage baciriritse kuko bitaborohera kubona inguzanyo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), arasaba ababyeyi kwita ku mwana kuva agisamwa, kuko iyo bidakozwe bishobora guhombya umuryango we n’igihugu muri rusange.
Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwo mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rwihaye intego yo guhangana n’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe zikigaragara mu rubyiruko.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko rufite ubuhamya bw’abantu bagiye batekerwa umutwe n’abiyita abahanuzi bakabacuza imitungo ya bo.
Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA cyatangiye guhugura abashinzwe uburinganire mu mashuri y’imyuga, kugira ngo bagifashe guhindura imyumvire ituma abakobwa batitabira amashuri y’imyuga ku bwinshi.
Mu bihugu bimwe bya Afurika bizera abo bita Abavubyi, bivugwa ko bashobora kugusha imvura bakanayihagarika igihe babishakiye. Mu Rwanda naho Abavubyi barahabaga, ariko inzobere mu mateka y’u Rwanda kimwe n’abahanga mu bya siyansi bemeza ko nta muntu ufite ububasha bwo kugusha imvura. Izo nzobere zivuga ko ahubwo hari (…)
Umuryango w’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Rwanda, Heads of School Organization (HOSO), ugiye gukemura ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo n’ibikoresho by’amashuri cyagaragaraga kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.
Amajwi y’agateganyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara, arerekana ko FPR-Inkotanyi yihariye igice kinini cy’’amajwi angana na 75%, mu gihe nta mukandida wigenga ufite amahirwe yo kwinjira mu nteko.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko bwashyize imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ariko ngo hari impungenge z’uko iki kibazo kitarangira ijana ku ijana.
Mu ishuri rya gisirikari ry’i Gako mu Karere ka Bugesera hatangijwe imyitozo ya gisirikari yiswe "Shared Accord 2018", igamije kureba urwego rw’ubunyamwuga mu ngabo zibungabunga amahoro ku isi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arizeza abategera imodoka i Rwamagana ko igihe cy’imvura kitazasanga bakizitegera ahantu h’amanegeka.
Imiryango ikora ubushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa irizeza ko ibihingwa byongerewe intungamubiri bikiri mu murima bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababiriye.