Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirasaba abaturage ba Afurika kudaterwa ubwoba n’igerageza ry’urukingo rwa Covid-19 rwatangiye kugeragezwa muri Afurika.
Igihangange mu gutunganya umuziki akaba n’umushoramari Andre Romelle Young wamenyekanye ku izina rya Dr Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari mu gihe umugore we Nicole Young asaba ko batandukana nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo by’umwihariko bikeneye n’ibisubizo by’umwihariko, avuga ko hari uburyo bw’imikorere n’imyifatire bugomba guhinduka kugira ngo abantu bagere ku byo bashaka kugeraho.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko kubura Perezida Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana “ari ukubura umujyanama mukuru, umwe ubazwa byose, akaba azi n’akari mu nda y’ingoma nk’uwayikannye, wa wundi umenya akasongoye ihwa”.
Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko mu gihugu cya Mexique havutse abana batatu b’impanga bavukanye Coronavirus mu buryo butari bwarigeze bubaho.
Igerageza rya mbere ry’urukingo rwa Coronavirus rigiye gutangira muri Afurika y’Epfo. Ibi byatangajwe na Kaminuza ya Wits y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, rikaba ari na ryo gerageza rya mbere muri Afurika rigiye gutangira.
Umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda(Mufti), Sheikh Salim Hitimana aravuga ko umutambagiro mutagatifu Abayisilamu bakorera i Macca atari ubwa mbere usubitswe, kuko umaze gusubikwa inshuro zisaga 40 mu bihe bitandukanye.
Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko muri uyu mwaka wa 2020 nta banyamahanga bagomba kujya i Macca mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abamotari babiri icyorezo cya COVID-19 cyagaragayeho mu mujyi wa Kigali bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.
Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wazamutse cyane kuva ubwo hashyirwagaho ingamba zo gukumira Covid-19 mu kwezi kwa gatatu.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe ubwo gahunda yo kuguma mu rugo yatangiraga, ibyaha by’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye cyane.
Perezida Donald Trump wa Amerika ari kurwana urugamba rwo gutambamira isohoka ry’igitabo bivugwa ko kigaragaza amabanga ashobora guhindanya isura ye.
Evariste Ndayishimiye watsindiye kuyobora u Burundi yamaze kurahirira kuzuza inshingano yatorewe zo kuyobora u Burundi. Yarahiriye mu birori byabereye kuri sitade Ingoma yo mu ntara ya Gitega, umurwa mukuru mushya wa Politiki mu Burundi.
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 16 Kamena 2020 yemeje “iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere”.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yategetse ko amashuri mu byiciro byose afungura kuva tariki 29 z’uku kwezi kwa Kamena 2020.
General Evariste Ndayishimiye watorewe kuba Perezida w’u Burundi ashobora kurahira ku wa Kane tariki 18 Kamena 2020, nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko irahira rye ryihutishwa.
Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo rwanzuye ko itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu rinyuranya n’itegeko nshinga.
U Burundi bwateranyije inama y’abaminisitiri kuri uyu wakane tariki 11 Kamena 2020 kugira ngo iganire ku cyemezo cy’umuntu ugomba gukomeza kuyobora igihugu nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wari usigaje amezi abiri ku butegetsi.
Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yagejeje ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo ku isesengura rya raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ya 2018/19, igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu burenganizra (…)
Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo.
Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52.8 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 29 bari bafungiwe muri Uganda bamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020. Bahageze ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, abo Banyarwanda bakaba bacyurwa mu byiciro bitandukanye.
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ibyumba by’amashuri biri kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike mu mashuri kugeza ku gipimo cya 60%. Ni ibyumba by’amashuri bibarirwa mu bihumbi 22 biri kubakwa hirya no hino mu gihugu.
Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda yatangaje ko hari imishinga minini iri mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage itaragenewe ingengo y’imari mu mwaka wa 2020/2021.
Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil yatangaje ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Abafite inganda zahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa baravuga ko bari mu gihombo baterwa no kuba barakoze twinshi tukaba twaraheze mu bubiko kubera kubura isoko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka yatangaje ko gusubiza Umujyi wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo byatewe n’uko imibare y’abarwayi bashya muri ako gace ikomeza kwiyongera, kandi ngo uburemere bw’icyorezo muri Rusizi bukaba buruta ubwagaragaye ahandi hose mu gihugu n’Umujyi (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko mu cyumweru gitaha Leta y’igihugu cye izarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
U Rwanda ruri mu bihugu umunani bya Afurika byafunguriwe serivisi z’ikoranabuhanga rya Apple Inc, ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cyo muri Amerika.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yatangaje ko Abaturarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa baba bari mu ngo cyangwa bari mu zindi gahunda hanze y’ingo zabo.