Ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo mu mashuri cyavugutiwe umuti

Umuryango w’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Rwanda, Heads of School Organization (HOSO), ugiye gukemura ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo n’ibikoresho by’amashuri cyagaragaraga kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Nsengiyumva yiteze ubuvugizi muri HOSO mu kurwanya inda ziterwa abana mu bigo by'amashuri
Nsengiyumva yiteze ubuvugizi muri HOSO mu kurwanya inda ziterwa abana mu bigo by’amashuri

Ni kenshi havuzwe ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo w’ibigo by’amashuri hirya no hino mu Rwanda. Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri bashinjwa kuba badakurikirana, kugeza ubwo amafaranga akoreshwa nabi, ibikoresho bikangirika ibindi bikaburirwa irengero.

Abayobozi b’amashuri bemera ko iki kibazo kiriho, ariko nanone bakavuga ko kitabaturukaho kuko baba badafite ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere cyangwa imicungire y’umutungo, nk’uko bivugwa na Nsengimana Charles uyobora Groupe Scolaire Buye ryo mu karere ka Nyarugenge.

Agira ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bose baba barize uburezi. Iyo hajemo ibyo gucunga imari, amasoko ya leta, kumenyekanisha imisoro, bisaba ubundi bumenyi no kubyigira.

Bivuze rero ko habayeho amakosa nk’ayo mu micungire, ntabwo [umuyobozi] wamutera ibuye kuko aba yagerageje mu byo yakoraga byose ariko akabura ubundi bumenyi kuri ibyo”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu turere tugize umujyi wa Kigali babivuze kuri uyu wakane tariki 06 Nzeri 2018, ubwo batangizaga ku mugaragaro uyu muryango banashyiraho komite y’ubuyobozi bwa wo mu mujyi wa Kigali.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali batoye komite ibahagarariye muri HOSO
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali batoye komite ibahagarariye muri HOSO

Iki kibazo cy’imicungire mibi kimwe n’ibindi bishamikiye ku burezi mu bigo by’amashuri, ngo ni byo umuryango HOSO ugiye gukemura, nk’uko umuyobozi w’inama njyishwanama ya wo, Padiri Gatete Innocent uyobora ishuri rya Don Bosco ryo mu Gatenga abivuga.

Ati “Ibyo bibazo twashoboye kubikusanya tuvanamo gahunda tuzagenderaho mu gihe cy’imyaka irindwi, ariko mu myaka itatu yambere hari gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri kuko babazwa byinshi.

Bacunga umutungo, barayobora, iterambere ry’aho bayobora usanga ribashingiyeho, bavugira rubanda, rero tuzashaka ukuntu twabubakira ubushobozi mu miyoborere”

Ikibazo cyo kutagira ubushobozi buhagije mu miyoborere n’imicungire y’amashuri, bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagisanisha n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi ndetse n’icy’abana baterwa inda bakiri bato.

Ni ibibazo biteze ko umuryango wa bo ugiye kubafashamo mu kuzamura ijwi nk’uko Nsengimana Charles uyobora Groupe Scolaire Buye ryo mu karere ka Nyarugenge.

Padiri Gatete Innocent avuga ko HOSO igiye gukemura ikibazo cy'imicungire mibi y'umutungo mu bigo by'amashuri
Padiri Gatete Innocent avuga ko HOSO igiye gukemura ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo mu bigo by’amashuri

Padiri Gatete avuga ko hazabaho guhuza ubuyobozi bw’amashuri n’uduce akoreramo kugira ngo habeho ubufatanye mu guhangana n’ibyo bibazo.

Gushyiraho inzego z’ubuyobozi bwa HOSO byatangiriye mu mujyi wa Kigali, bikazakomereza no mu zindi ntara z’u Rwanda, uhereye ku y’Uburasirazuba, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri muri iyo ntara bazatora abazahagararira uyu muryango wa bo ku rwego rw’intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka