Rwamagana: baruhutse izuba n’imvura byababangamiraga bateze imodoka

Abatuye i Rwamagana n’abahategera imodoka baremeza ko baruhutse izuba n’imvura yabanyagiraga bateze imodoka kubera kutagira gare ijyanye n’igihe.

Gare nshya ya Rwamagana
Gare nshya ya Rwamagana

Babivuze tariki 11 Gashyantare 2019, ubwo hatahwaga gare ya Rwamagana bari bamaze imyaka isaga ine bategereje. Bavuze ko mu bihe by’izuba n’iby’imvura babangamirwaga kubera imiterere ya gare bahoranye, kuri ibyo hakiyongeraho urugendo bari basigaye bakora bava aho imodoka zabasigaga muri gare y’agateganyo bari barimuriwemo.

Uwitwa Mushumba Charles yagize ati “Aho twategeraga hari ivumbi wajyagayo ugasanga wanduye, kandi imodoka yagusigaga kure ku buryo umuntu yagombaga gutega igare kugira ngo agere mu mujyi”

Ibi binashimangirwa na Mukakalisa Immaculée uvuga ko abakecuru bagorwaga n’urwo rugendo ruva aho bategeraga imodoka cyane cyane mu masaha y’ijoro, kandi rimwe na rimwe ugasanga nta mafaranga yo gutega igare bafite.

Aha ni ho abagenzi bari basigaye bategera imodoka mu gihe gare yubakwaga
Aha ni ho abagenzi bari basigaye bategera imodoka mu gihe gare yubakwaga

Gare ya Rwamagana yubatswe na Jali Holdings ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana. Nubwo yafunguwe ntiruzura nk’uko Col.Dodo Twahirwa uyobora Jali Holdings yabivuze. Yavuze ko yubatswe mu byiciro bibiri icya mbere kikaba ari cyo cyarangiye, mu kindi cyiciro hakazubakwa inyubako y’igorofa izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Nubwo kubaka gare ya Rwamagana bitararangira, abayituriye n’abayitegeramo imodoka ngo barayibonamo ibisubizo ku bibazo bari bamaranye imyaka isaga ine.

Bavuga ko abanyeshuri n’abarwayi bajya kwivuriza mu bitaro bya Rwamagana bagiye kujya batega bitabagoye, by’umwihariko “abaturiye gare bakaba barubakiwe ruhurura yabakijije amazi yajyaga abasanga mu ngo bakitabaza abantu bo kuyadaha”

Abagenzi barishimira ko batazongera guhura n'ivumbi cyangwa ibiziba muri gare
Abagenzi barishimira ko batazongera guhura n’ivumbi cyangwa ibiziba muri gare

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko kubaka ibikorwa remezo bishya biri mu ngamba Leta ifite mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Uretse kubaka gare n’imihanda, ngo hagenda hashakwa n’imodoka zitwara abantu neza.
Gare ya Rwamagana izuzura itwaye miliyari imwe na miliyoni zisaga magana atatu (1.300.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Eng. Uwihanganye asaba abagenzi n’abaturage b’i Rwamagana muri rusange gufata neza iyo gare, kugira ngo serivisi zizayitangirwamo zizarusheho kubateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka