Kutita ku mwana kuva agisamwa ni uguhombya umuryango ndetse n’igihugu– MIGEPROF

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), arasaba ababyeyi kwita ku mwana kuva agisamwa, kuko iyo bidakozwe bishobora guhombya umuryango we n’igihugu muri rusange.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ababyeyi ari bo bagomba gufata iya mbere mu kurinda abana kugwingira
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ababyeyi ari bo bagomba gufata iya mbere mu kurinda abana kugwingira

Minisitiri Nyirasafari Esperance yabivuze muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ikibazo cyo kugwingira n’imirire mibi mu bana bato, bwakorewe mu Karere ka Gakenke ku itariki 04 Ukwakira 2018.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dufite abana benshi bagwingiye, ugendeye ku mibare yavuye mu ibarura rya DHS rigaragaza ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Iryo barura riheruka gukorwa mu mwaka wa 2015, ryagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatandatu mu turere dufite abana benshi bagwingiye, Minisitiri Nyirasafari akavuga ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’icyo kibazo, bita ku mwana kuva agisamwa.

Agira ati “Umwana iyo umureze kuva agisamwa ukita ku mugore umutwite ntiyagwingira. Nk’uko ushora mu mushinga ukakubyarira inyungu, umwana na we ugomba kumushyiraho ibishoboka byose kugira ngo azungukire umuryango n’igihugu muri rusange”

Ababyeyi biyemeje kwikubita agashyi nyuma yo gukorerwa ubukangurambaga
Ababyeyi biyemeje kwikubita agashyi nyuma yo gukorerwa ubukangurambaga

Ibarura rya DHS ryari ryagaragaje ko 46% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Gakenke bagwingiye.

Umuyobozi w’ako karere Nzamwita Deogratias avuga ko bafashe ingamba z’uko mu biganiro byose ikibazo cy’imirire mibi kizajya kiganirwaho, ndetse bakanashyira ingufu mu ngo mbonezamikurire, ibikoni by’imidugudu n’izindi gahunda zatuma imirire mibi icika burundu muri Gakenke.

Ati “Mu gihe cya vuba, sinavuga ngo ni mu kwezi cyangwa icyumweru, ariko icyo twiyemeje ni uko nta mwana uzasigara afite imirire mibi mu karere kacu”

Akarere ka Gakenke, ni kamwe mu turere dufite ubutaka bwera cyane, ku buryo nta mpamvu ifatika yatuma abagatuye barwaza indwara ziterwa n’imirire mibi, nk’uko umuyobozi wako abivuga.

Ababyeyi bavuganye na Kigali Today, na bo ntibanyuranya n’umuyobozi wa bo, n’ubwo ku rundi ruhande batabasha gusobanura impamvu hari abakirwaza bwaki n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke avuga biyemeje guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga biyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi

Gusa ngo bagiye kwikubita agashyi, ababyeyi batwite bajye bafata amafunguro arimo intungamubiri, ndetse n’abana bategurirwe ifunguro ririmo intungamibiri zikenewe zose.

Ubwo bukangurambaga bwarimo abandi bayobozi batandukanye, barimo umuhuzabikorwa wa gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, ndetse na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wasabye abaturage kwita ku bana, bakanitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, kuko ari kimwe mu byabarinda izo ndwara z’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka