Ibihingwa byongerewe intungamubiri bikiri mu murima ngo ntibigira ingaruka

Imiryango ikora ubushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa irizeza ko ibihingwa byongerewe intungamubiri bikiri mu murima bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababiriye.

Ibishyimbo bikungahaye ku butare ni bimwe mu byongererwa intungamubiri bikiri mu murima
Ibishyimbo bikungahaye ku butare ni bimwe mu byongererwa intungamubiri bikiri mu murima

Kongerera intungamubiri ibihingwa bikiri mu murima ni bumwe mu buryo bwatangiye gukoreshwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu Rwanda, kuri ubu iri ku gipimo cya 38% mu bana bato.

Leta y’u Rwanda n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta ikomeje ubukangurambaga, bukorerwa ababyeyi kugira ngo bamenye kugaburira abana indyo yuzuye.

Gusa uretse mbere y’ubwo bukangurambaga, hari imiryango yatangiye ubushakashatsi kuri bimwe mu bihingwa ihereye ku bishyimbo n’ibijumba, hagamijwe kubyongerera intungamubiri bikiri mu murima.

Kwibanda ku bishyimbo n’ibijumba ngo ni uko ari ibihingwa biribwa n’Abanyarwanda benshi, nk’uko Dr. Kirimi Sindi, ukorera ikigo mpuzamahanga CIP gikora ubushakashatsi ku bijumba abivuga.

Ati “Bimwe mu bihingwa by’ingenzi mu Rwanda, ni ibishyimbo n’ibijumba. Bitewe n’uko bihingwa mu Rwanda hose, bikaba binaribwa n’abantu benshi, ni yo mpamvu twahisemo kubikoraho ubushakashatsi.

Ibyo bihingwa byongererwa intungamubiri bikiri mu murima, ibyo bivuze ko bifite intungamubiri nyinshi kuko ibijumba bifite vitamin A, ibishyimbo bikagira imyunyu ngugu y’ubutare na zinc, kandi izi ni zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi ”

Ibijumba bikungahaye kuri vitamin A bimaze igihe bihingwa mu Rwanda, ariko imbuto ntiragera kuri bose
Ibijumba bikungahaye kuri vitamin A bimaze igihe bihingwa mu Rwanda, ariko imbuto ntiragera kuri bose

Ibyo bishyimbo n’ibijumba n’ubwo bikungahaye ku ntungamubiri, uburyo byongererwa intungamubiri bikiri mu murima abantu ntibabuvugaho rumwe.

Hari abakeka ko bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima, ariko Dr. Kirimi avuga ko abantu badakwiye kubigirira impungenge.

Ati “Ibihingwa byongerewe intungamubiri bikiri mu murima bimeze nk’ibindi bihingwa byose, kuko bibangurirwa mu buryo busanzwe.

Nta tandukaniro riri hagati y’ibyo bihingwa n’ibindi bisanzwe, uretse kuba biba bikungahaye ku ntungamubiri ugereranije n’ibisanzwe, ikindi ni uko umubiri ufata ibyo ukeneye gusa kabone n’iyo warya byinshi”

Akomeza avuga ko ibyo bihingwa ari byiza kurusha ibyongerewe intungamubiri mu nganda, aho umuntu ashobora gufata ikiribwa icyo ari cyo cyose akacyongerera intungamubiri ariko bikorewe mu nganda.

Ati “Wafata isukari cyangwa amavuta ukongeramo vitamine D, ukongeramo vitamini A, ariko ntabwo biba bipimye neza, biba bishoboka ko wafata ibirenze ibyo ukeneye”

Abagize sosiyete sivile n'imiryango yigenga bari gufatanya na leta gushaka icyarandura imirire mibi mu Rwanda
Abagize sosiyete sivile n’imiryango yigenga bari gufatanya na leta gushaka icyarandura imirire mibi mu Rwanda

Ibyo bihingwa n’ubwo bivugwaho kuba byagira uruhare mu kurwanya imirire mibi, kubona imbuto zabyo ntibyorohera buri wese, ndetse n’iyo zibonetse ziba zihenze ugereranije n’izindi mbuto zisanzwe.

Munyakazi Jean Paul, Umuyobozi mukuru w’umuryango "Imbaraga" w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda, avuga ko leta ikwiye gutangira gahunda yo gufasha abahinzi, kugira ngo izo mbuto zigere kuri benshi bashoboka.

“Leta ikwiye gushyiramo inkunga muri biriya bihingwa cyane cyane ku bishyimbo bikungahaye ku myunyu ngugu y’ubutare, kuko ku bihingwa bindi leta itanga inkunga kugira ngo byorohere abaturage kubigura”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Charles Murekezi, mu biganiro nyunguranabitekerezo byari byateguwe n’urugaga "Imbaraga" ku itariki 24 Nyakanga 2018, yavuze ko gahunda y’imyaka itandatu y’iyo Minisiteri izibanda ku nkingi zirimo ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, ku buryo abahinzi bazashwa muri iyo gahunda.

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana ku rwego rw’igihugu kiri ku gipimo cya 38%, ariko hari intego yo kugabanya icyo gipimo ku buryo gisigara nibura kuri 5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka