Igenzura rya MINEDUC risize abarimu 118 mu bihano, amashuri 108 asabwa kwikosora

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iravuga ko igiye guhana abarimu 118 bagaragaweho amakosa nyuma y’igenzura yakoreye ibigo by’amashuri 900 hirya no hino mu gihugu.

Abayobozi ba MINEDUC basobanuye ibyagendeweho mu gukora igenzura ryakorewe amashuri
Abayobozi ba MINEDUC basobanuye ibyagendeweho mu gukora igenzura ryakorewe amashuri

Uretse abo barimu bazahanwa hari n’ibigo by’amashuri 156 bikeneye kwitabwaho by’umwihariko, birimo 108 bitemerewe gufungura imiryango mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2019 bitaragaragaza ko byakosoye ibyo byasabwe na MINEDUC, ibigo 31 bigomba gukorerwa igenzura ndetse n’ibindi 17 bikeneye ubuvugizi bwihutirwa.

Dr. Eugene Mutimura uyobora iyi Minisiteri ari kumwe n’abandi bayobozi muri iyo Minisiteri yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 25 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Hari abarimu badakora neza bazahagarikwa amezi atatu, hari abadakora neza bazirukanwa, hari n’abazihanangirizwa, harin’amashuri atazatangira igihembwe cyambere niba adahinduye ibyo twayasabye guhindura mu igenzura twakoze”

Amashuri atemerewe gufungura mu 2019 mbere y’uko agenzurwa ni ayo mu turere two hirya no hino mu Rwanda. Minisitiri Mutimura yavuze ko aho bazasanga bitarakosowe amashuri azafungwa burundu abanyeshuri bagashakirwa ibindi bigo boherezwamo.

Ati “Umunyeshuri ntabwo yahura n’ikibazo ikibazo abayobozi b’amashuri nibo bahura nacyo, kandi iyo bigenze gutyo abayobozi barakurikiranwa iyo bibaye ngombwa”

Mu barimu bazahanwa harimo abo byagaragaye ko basiba cyane mu kazi, abandi ari abasinzi mu gihe hari n’abagiye biba za mudasobwa ibigo by’amashuri byahawe.

Mu bindi bahanirwa harimo gucunga nabi ibikoresho n’umutungo w’ibigo by’amashuri, umwanda, imyigishirize mibi no kudakoresha neza za mudasobwa mu mashuri, ari na byo byagendeweho mu gushyira ibigo by’amashuri mu byiciro.

Iri genzura ryanarebye ikibazo cy’abana bava mu mashuri, Minisitiri Mutimura akaba yavuze ko imibare igenda ihinduka bitewe n’imbaraga abayobozi b’amashuri n’uturere bashyira mu kurwanya ko abana bata amashuri, abava mu ishuri bakaba babarirwa hagati ya 2 na 6%.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igenzura rizakomeza no mu yandi mashuri ataragenzuwe, inavuga ko amashuri yagenzuwe bagasanga ameze neza n’asubira inyuma azafatirwa ibyemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka