Hari Abanyarwanda bakora ibyaha bajya gukurikiranwa bakarwihakana - Min. Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko ibihugu by’amahanga bigikeneye gutera intambwe mu gukurikirana abakora ibyaha mu Rwanda by’umwihariko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Minisitiri Sezibera asaba amahanga guhana Abanyarwanda bakora ibyaha, bajya gukurikiranwa bakihakana u Rwanda
Minisitiri Sezibera asaba amahanga guhana Abanyarwanda bakora ibyaha, bajya gukurikiranwa bakihakana u Rwanda

Yabivuze ku mugoroba wo ku itariki 09 Mata 2019, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’itsinda ry’intumwa z’u Busuwisi ziyobowe na perezida w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, Marina Carribio Guscetti.

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, bikaba byabaye nyuma y’uko izo ntumwa zisuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse n’ibikorwa u Busuwisi buteramo inkunga mu Rwanda.

Izo ntumwa z’u Busuwisi zari zaje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gushaka kumenya aho u Busuwisi buhagaze mu gukurikirana no kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, avuga ko ari ikibazo kigihari haba mu Busuwisi no mu bindi bihugu by’i Burayi, nubwo hari bike byatangiye kubaburanisha no kubohereza mu Rwanda bikwiye gushimirwa.

Yanagaragaje ikibazo cy’abantu bakorana n’imitwe nka FDLR ikora ibyaha mu Rwanda bakurikiranwa bakavuga ko batakiri Abanyarwanda. Ati “Hari ibihugu ubona harimo abantu bakoze Jenoside, cyangwa bafatanyije n’imitwe irimo za FDLR yakoze Jenoside, wamukurikirana ati njye sinkiri Umunyarwanda, ndi umuturage w’igihugu runaka.”

Akomeza agira ati “Iyo bakora ibyaha bafatanya n’imitwe yitwara gisirikari ikorera ibyaha mu Rwanda, bajya gukurikiranwa bakaba Ababiligi, Abanyakanada,…ntabwo ibyo bishoboka uwo muntu niba ari umuturage w’igihugu runaka agakora ibyaha mu kindi gihugu agomba kubihanirwa n’icyo gihugu yita icye. Niba kandi icyo gihugu cyumva ko abikora nk’Umunyarwanda, ntikikamukingire ikibaba kivuga ngo kirakingira umuturage w’igihugu cyabo.”

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Busuwisi yavuze ko igihugu cye gishyigikiye u Rwanda mu rugendo rwo kongera imbaraga mu gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha, abishingiye ku kuba “U Busuwisi bwaragize uruhare mu gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga ruburanisha Ibyaha bya Jenoside, bukanagira umuntu ukomeye wabaye muri urwo rukiko, Carla Del Ponte, wakurikiranaga by’umwihariko ibyaha bya Jenoside yabaye mu Rwanda.”

U Rwanda rwakunze gusaba ko ibihugu by’amahanga bishyiraho amategeko ahana abahakana n’abapfobya Jenoside, ariko ibihugu byinshi ntibigaragaza ubushake mu gushyiraho ayo mategeko. Minisitiri Sezibera yavuze ko amaherezo bizakorwa.

Ati “Amaherezo bazabikora, amaherezo y’inzira ni mu nzu. Hari ibihugu bitangiye kumva ko bigomba gushyiraho ayo mategeko. Ntabwo biraba byinshi, ariko nk’u Bubiligi, Minisitiri w’Intebe wabwo yavuze ko yifuza ko bayashyiraho. Turakangurira n’ibindi bihugu gushyiraho ayo mategeko cyane cyane duhereye ku bihugu by’umugabane wacu wa Afurika.”

Min Sezibera yagiranye ibiganiro n'intumwa z'u Busuwisi
Min Sezibera yagiranye ibiganiro n’intumwa z’u Busuwisi

Mu biganiro intumwa z’u Busuwisi zagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ngo banavuganye ko byaba byiza ku bihugu byombi ubufatanye bugeze no mu zindi nzego, by’umwihariko urw’ishoramari.

Dr. Sezibera yavuze ko umubano w’ibihugu byombi hari imyaka yigeze kugera ntiwamera neza bishingiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyakora ngo kuva mu mwaka wa 2017, umubano watangiye kumera neza, ku buryo hari n’ubushake bwo kuwukomeza kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka