Gabiro: Harasozwa imyitozo yo guhangana n’umwanzi

I Gabiro mu ishuri rya gisirikari hagiye gusozwa imyitozo ya gisirikari izwi ku izina rya "Exercise Hard Puch" yari imaze amezi atatu.

Mu gusoza iyi myitozo haba hari abasirikare bakomeye mu ngabo z'igihugu
Mu gusoza iyi myitozo haba hari abasirikare bakomeye mu ngabo z’igihugu

Iyo myitozo irasozwa hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhanana n’umwanzi.

Hakoreshwa intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

Iyi myitozo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatatu. Iyaherukaga yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2017, ikaba yarakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka