Abagore bo mu Murenge wa Musha muri Rwamagana barasabwa guhaguruka bagakora kuko gutegera amaboko abagabo muri byose bituma bahohoterwa.
Umuryango AVEGA, w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, watangije gahunda ya “AVEGA wWeek” igamije kurushaho kwegera abanyamuryango ngo bahabwe ubufasha bakeneye mu miryango.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bagiye kunoza amarondo y’umwuga hagamijwe kurushaho gucunga umutekano.
Kuva tariki 03 Ukuboza 2015 u Rwanda ni umunyamuryango wa 12 w’ikigo cya Africa cy’ishoramari, AFC nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kayonza barashima Leta kuko ikora ibishoboka ngo batere imbere ariko bagatunga agatoki zimwe mu nzego ko zikibakorera ivangura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ubuyobozi bw’uturere ntibavuga rumwe ku buryo bushya bwo gukusanya imisoro n’amahoro ugereranyije n’uko uturere twayikusanyaga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwatangaje ko Habakurama Wellars waregwaga kwica Nsengiyumva Iriniga ahamwa n’icyaha, ahita ahanishwa igifungo cya burundu.
Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba buravuga ko imihigo y’umwaka wa 2015/16 uturere tuyigize dufatanyije n’ibindi bigo yagiye idindira.