WDA yateguye integanyanyigisho izateza imbere uburinganire mu mashuri y’imyuga

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA cyatangiye guhugura abashinzwe uburinganire mu mashuri y’imyuga, kugira ngo bagifashe guhindura imyumvire ituma abakobwa batitabira amashuri y’imyuga ku bwinshi.

Abashinzwe uburinganire mu mashuri y'imyuga bari guhugurwa na WDA
Abashinzwe uburinganire mu mashuri y’imyuga bari guhugurwa na WDA

Abahugurwa bazahabwa imfashanyigisho yateguwe na WDA izabafasha guhindura iyo myumvire by’umwihariko mu rubyiruko rw’abakobwa.

Abanyarwanda benshi bagenda basobanukirwa akamaro k’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ariko henshi mu gihugu usanga ayo mashuri yiganjemo abantu b’igitsinagabo ugeraranyije n’abigitsinagore.

Nyirakamana Genereuse ushinzwe igenamigambi no gukurikirana ibikorwa bya WDA, avuga ko imyumvire ku mashami buri gitsina cyiyumvamo ikiri imbogamizi ikomeye mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mashuri y’imyuga.

Ati “Mu mitwe yacu haracyarimo imyumvire y’uko hari amashami agenewe abahungu n’andi agenewe abakobwa. Twakoze ubukangurambaga dushyiraho n’ishuri ry’imyuga ry’abakobwa gusa ariko dusanga bidahagije dutegura imfashanyigisho zivuga ku buringanire”

Abari guhugurwa barahugurwa hifashishijwe iyo nteganyanyigisho.

Nyirakanyana avuga ko nyuma yo gukora ubukangurambaga mu mashuri bazamanuka no mu baturage kubahindura imyumvire
Nyirakanyana avuga ko nyuma yo gukora ubukangurambaga mu mashuri bazamanuka no mu baturage kubahindura imyumvire

Abakora mu bigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko impamvu ituma abana b’abakobwa batitabira kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, usanga ishingiye ahanini ku muco n’imyumvire y’Abanyarwanda.

kuva kera ngo bumvaga ko umukobwa adashobora gukora imirimo ifatwa nk’iy’abahungu cyangwa indi mirimo yose imusaba ingufu, nk’uko bivugwa na Byunga Sylver ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri n’uburinganire muri IPRC Tumba.

Ati “Navuga ko ari umuco watuzinzitse wo kumva ko umukobwa kurira ipoto cyangwa kujya mu bindi bimusaba imbaraga atabishobora”

Kuri iki kibazo, Nyirakamana unashinzwe uburinganire mu bigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko nyuma yo kwifashisha iyi nteganyanyigisho mu mashuri y’imyuga, ikizakurikiraho ari ukwegera abaturage.

Abaturage bazafashwa guhindura imyumvire kuko na bo ubwabo batarumva ko kohereza umwana mu mashuri y’imyuga bifite akamaro.

Agira ati “Ababyeyi na bo ubwabo ntibarabyumva, baracyafata amashuri y’imyuga nk’amashuri bagana mu gihe ahandi byanze. Twumva byazakomeza kugeza no hasi mu babyeyi twese tukumva impamvu yo kwitabira amashuri y’imyuga”

Byunga avuga ko impamvu ituma abakobwa batitabira imyuga ku bwinshi ishingiye ku myumvire ya kera y'uko umukobwa adashobora gukora ikintu kimusaba imbaraga.
Byunga avuga ko impamvu ituma abakobwa batitabira imyuga ku bwinshi ishingiye ku myumvire ya kera y’uko umukobwa adashobora gukora ikintu kimusaba imbaraga.

Mu bibazo bica intege abana b’abakobwa bigatuma batitabira amashuri y’imyuga harimo n’ikibazo cy’uko bamwe mu bakabaye babaha akazi batabizeramo ubushobozi kimwe n’abahungu, byumwihariko mu myuga imwe n’imwe isaba imbaraga z’umubiri.

Gusa abari muri aya mahugurwa banabana n’abanyeshuri umunsi ku munsi bavuga ko icyangombwa atari imbaraga z’umubiri “uretse ko n’abakobwa bazifite” ahubwo ngo ni imbaraga zo mu mutwe abakoresha bakwiye kureba mbere na mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka