Ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse ku isoko ku isonga mu bitera ubukene
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse ku isoko byihariye hafi 70% y’impamvu zitera ubukene.
Umuyobozi mukuru wa NISR, Yussuf Murangwa yabivuze tariki 06 Ukuboza 2018, ubwo iki kigo cyamurikaga ubushakashatsi cyakoze ku mibereho y’abanyarwanda buzwi nka EICV bukozwe ku nshuro ya gatanu.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko inzego z’imibereho myiza y’abanyarwanda, imiturire, uburezi n’ubuzima zihagaze neza, ariko nta mpinduka nini yabayeho ku kijyanye n’ubukene.
Imibare ya EICV5 igaragaza ko Abanyarwanda 38.2% bafite ubukene, naho 16% bakaba bafite ubukene bukabije mu gihe ubushakashatsi buheruka bwa EICV4 bwagaragazaga ko abafite ubukene bari bari 39.1%, abafite ubukene bukabije ari 16.3%.
Umuyobozi mukuru wa NISR yavuze ko impamvu nta mpinduka nini yagaragaye mu kugabanya ubukene, kuko bwagabanutseho 0.9% gusa byatewe n’impamvu y’amapfa yibasiye u Rwanda mu mwaka wa 2016/17.
Akarere ka Nyamasheke kugeza niko gafite abaturage benshi bakennye bagera kuri 69.3% kakaba ari na ko gafite abaturage benshi bari mu bukene bukabije babarirwa muri 41.5%.
Guverineri Alphonse Munyantwari uyobora Intara y’Uburengerazuba ako karere kabarizwamo, yavuze ko hari ingamba zatangiye gufatirwa icyo kibazo.
Yagize ati “Ubuhinzi n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bigomba gutezwa imbere kurushaho, twari turiyo (mu Karere ka Nyamasheke) dutangiza umushinga uzatuma kubitsa, kugurizanya no kugera ku mari bigera ku bantu benshi ariko noneho tugakomeza no guhugura abaturage.”
Amapfa yibasiye u Rwanda yibasiye n’ibindi bihugu byo mu karere, ariko u Rwanda ruhagaze neza kuko ubukene bwagabanutse n’ubwo bitari cyane, mu gihe mu bihugu nka Malawi na Uganda ubukene bwiyongereye aho kugabanukaho na gato.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko buri wese akwiye kongera imbaraga mu byo akora kugira ngo “u Rwanda rugere ku ntego ya rwo yo kuba igihugu kitarangwamo ubukene.”
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragaje ikibazo cy’uko inzego za leta n’izabikorera zitaramenya kubyaza umusaruro amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Yavuze ko izo nzego zikeneye kongererwa ubushobozi mu gusobanukirwa no gusesengura ayo makuru, ari na yo mpamvu NISR yatangije ikigo cy’amahugurwa kizajya gihugura abakozi ba leta kugira ngo bagire ubushobozi bwo gukoresha ayo makuru mu kazi ka bo ka buri munsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|