Guhangana n’abatangaza ‘urukozasoni’ kuri YouTube bikeneye ivugururwa ry’amategeko agenga itangazamakuru

Inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru no kurirengera zirasaba ko amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru yavugururwa akajyanishwa n’ibihe rigezemo. Abayobora izo nzego babivuze mu gihe hari ababyeyi bakomeje kwinubira bimwe mu bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, ruvugwaho kuba hari abarukoresha nabi bagashyiraho ubutumwa bw’urukozasoni buvugwaho kwangiza abakiri bato.

Hari ababyeyi bavuga ko nta cyiza cya YouTube bagendeye ku mashusho bamaze igihe babona azenguruka ku mbuga nkoranyambaga. Amwe muri ayo mashusho ni ay’abana b’abakobwa basa nk’abivuga ibigwi kubera umubare munini w’abagabo n’abasore baryamanye, ibintu bifatwa nko kwamamaza ubusambanyi mu rubyiruko.

Niyomugabo Callixte avuga ko izo mbuga zisigaye zitanga urubuga ku bantu bararura urubyiruko kandi bidakwiye. Ati “Abana bacu bamaze kwangirika kubera kureba ibintu by’urukozasoni byirirwa kuri izo mbuga. Hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gutoranya ibyerekwa abana bacu”

Ba nyiri izo mbuga zinyuzwaho ibintu bifatwa nk’urukozasoni biyita abanyamakuru n’ubwo hari abatemeranya na bo. Benshi muri abo ntibashatse kugira icyo bavuga ku byo baregwa byo kurarura abakiri bato, ariko bagenzi babo bakabanenga bavuga ko gutangaza ibidakwiye babiterwa no gushaka indonke.

Jerome Munyentwari, umwe mu bafite ibitangazamakuru bikorera kuri YouTube avuga ko hari amafaranga make ashobora no kuba menshi bitewe n’uko nyiri urubuga rwa YouTube yakoze, ikaba ari yo nyungu ba nyiri izo mbuga za YouTube bakurikira bakirengagiza ko gushyiraho ibidakwiye byasenya sosiyete.

Kugenzura ibitangazamakuru bikorera kuri internet biracyari imbogamizi ikomeye, haba mu Rwanda no ku isi yose muri rusange. N’ubwo bitoroshye ariko, Komiseri Edmund Kagire w’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, avuga ko iyo hari umuntu utanze ikirego kigaragaza ko hari umunyamakuru warenze ku mahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru, ahamagazwa akagirwa inama.

Ati “Iyo hari umuturage ureze cyangwa abanyamakuru bakagaragaza ko uri kubasebya utangaza ibidakwiye turamuhamagara tukamugira inama tumwereka ko ari kurengera mu gutangaza ibidakwiye. Hari n’icyo kuba wabimenyesha urubuga rwa YouTube rukabikuraho, ariko twe ntidushobora gufunga urubuga rw’umuntu.”

Ikibazo cy’ibintu bifatwa nk’urukozasoni bitangarizwa ku rubuga rwa YouTube kuri ubu gisa nk’ikirenze ubushobozi bw’inzego zishinzwe itangazamakuru, kuko na zo ubwazo zigaragaza ko zitahita zikibonera umuti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko uretse kuba abakora mu itangazamakuru bakeneye guhora bihugura, hanakenewe ivugururwa mu mategeko agenga itangazamakuru, ndetse n’abaturage bagahabwa inyigisho zatuma bagira ubushobozi bwo guhitamo ibyabagirira akamaro mu byo babona kuri YouTube.

Uretse ubujyanama urwego rw’abanyamakuru rwigenzura rutanga kugeza ubu, hari izindi nzego nk’urw’ubugenzacyaha na Polisi zikurikirana abakoze ibyaha byakorewe kuri Internet.

N’ubwo bimwe mu bitangarizwa ku rubuga rwa YouTube byatangiye kwamaganwa, urwego rw’abanyamakuru rwigenzura rugaragaza ko gutangiza igitangazamakuru kuri urwo rubuga bitabujijwe, mu gihe cyaba gitangaza ibifitiye akamaro abagikurikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka